Digiqole ad

Mario Balotelli arasaba ko bapima niba umwana ari uwe koko

Updates/ 06 Nyakanga 2012: Balotelli yasabye ko hakorwa isuzuma ryemeza ko inda Rafaella Fico atwite ari iye koko.

Raffaella Fico wahoze ari umukunzi wa Mario Balotelli yatangaje ko aherutse kumwerurira ko atwite inda ye, iyi ngo yari inkuru nziza cyane yabwiye Balotelli kuri telephone amasaha macye mbere y’uko asezerera abadage abatsinze ibitego bibiri.

Mario Balotelle
Mario Balotelle

Fico w’imyaka 24 yamenye ko atwite bombi batandukanye nyuma y’umwaka umwe bari bamaze mu rukundo, batanye bimaze kumenyekana ko Balotelli aca inyuma uyu Fico akaryamana na maraya uzwi cyane Jenny Thompson.

Kuva mu kwezi kwa gatanu Balotelli na Fico bari batarongera kuvugana, gusa nyuma y’iyi nkuru nziza hagati yabo ngo baba biteguye ahubwo gusubirana nk’umuryango.

Uyu mukobwa yagize ati: “ Nahamagaye Mario ubwo bariho bitoza bitegura gukina na Germany, ndamubwira nti uribuka inzozi zacu zo kuba ababyeyi? Ubu rero ndatwite. Umwana wawe”.

Balotelli ngo yarabanje aceceka ho gato ubundi aramubwira ati: “ Umpaye inkuru nziza kurusha izindi.” Umunsi wakurikiyeho yatsinze ibitego bibiri.

Nubwo batandukanye uyu mukobwa yemeza ko Balotelli akimukunda cyane, ndetse nawe bikaba uko bityo bakaba bari kongera gusubiranya ibyari byangiritse.

Kugeza ubu ariko Rafaella Fico ntaramenya igitsina cy’umwana atwite, gusa Balotelli ngo yamaze kumubwira ko yifuza ko yaba umwana w’umuhungu.

Balotelle na Fico bakimeranye neza

Updates (6 Nyakanga 2012 12h)

Ibitangazwa n’uyu mukobwa, Mario Balotelli byose yabisiribanze avuga ko nta shingiro bifite. Kuri uyu wa gatanu tariki 6 Nyakanga Mario Balotelli yatangaje ko azemera ko ari se w’umwana Rafaella atwite ari uko hakozwe isuzuma rikaba ariryo gusa ryemeza ko umwana ari uwe.

Yavuze ko hashize igihe kitari gito atandukanye na Fico bityo ko atakwizera neza ko umwana atwite ari uwe, ariko ko abaye ari uwe yafata inshingano za kibyeyi zo kumurera no gutanga ibisabwa ku mwana.

Mario Balotelli kandi yaboneyeho guhakana ko we na Rafaella Fico baba bagiye kongera gusubirana nkuko we yari yabitangarije The Sun mu ntangiriro z’iki cyumweru.

TheSun

UM– USEKE.COM

en_USEnglish