Digiqole ad

Yabonye bwa mbere umugore we nyuma y’imyaka 33 ari ‘impumyi’

Umugabo w’imyaka 66 wo muri Letaya North Carolina muri America yabonye bwa mbere umugore we bari bamaranye imyaka 33 nyuma yo guhabwa ijisho ryatunganyijwe rya ‘bionic eye’.

Larry Hester ayari amaze imyaka myinshi atabona
Larry Hester agerageza kongera kubona yarebaga umugore we

Byari ibyishimo n’igitangaza kubona umugore we. Uyu mugabo abaye umunyamerika wa karindwi uhawe ijisho rigezweho ritunganyije nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa Duke Medecine ikora bene aya maso mashya ku batabona.

Uyu mugabo witwa  Larry Hester yarwaye indwara yibasira imboni y’ijisho ubwo yari mu kigero cy’imyaka 30 maze kuva icyo gihe arahuma.

Mu kwezi gushize kwa cyenda nibwo abaganga batangiye kumutunganyiriza aya maso agezweho bita Argus II Retinal Prosthesis Device yo guha abahumye.

Ubwo aya maso yageragezwaga mu cyumweru gishize, uyu mugabo yemeje ko ubu ari kubasha kubona umugore we.

Umugore we wari wasabwe n’ibyishimo kuko bashakanye atabona, yabajije muganga niba yemerewe kumusoma aho, maze bamuha uburenganzira arabyishimira bwa mbere noneneho umugabo we amureba.

Umugore we yahise amusoma noneho n'umugabo areba
Umugore we yahise amusoma noneho n’umugabo areba

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Kabisa batabarize na ya famille mwatubwiye ubushize y umugabo n umugore nabo batabona

Comments are closed.

en_USEnglish