Digiqole ad

WomenFootball: As Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cyakinwe bwa mbere

 WomenFootball: As Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro cyakinwe bwa mbere

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu kiciro cy’abagore wakinwe kuri uyu wa kane ikipe ya As Kigali yegukanye igikombe itsinze Scandinavia 1-0.

As Kigali y’abagore ni yo yatwaye igikombe itsinze Scandinavia 1-0. Minisitiri w’Umuco na Siporo Mme Nyirasafari Esperance abaha igikombe

Ni ku nshuro ya mbere amakipe y’abagore yari akinnye iri rushanwa akaba ari no mu rwego rwo kongerera abakinnyi imikino myinshi.

Ku munota wa 44 nibwo ikipe ya As Kigali yatsinze igitego kuri Penaliti yatewe na Ibangarye Anne Marie  nyuma y’uko Mukandayisenga Nadine akoze umupira n’ukuboko byanamuviriyemo guhita ahabwa ikarita itukura.

Kuva ku munota wa 44 ikipe ya Scandinavia yakinnye ifite abakinnyi 10 aho mu gice cya kabiri yanagerageje gushaka uburyo bwo kwishyura igitego ariko ntibyayihira kuko As Kigali ari yo yakomeje kugenda ihusha uburyo bw’ibitego.

Amakipe 9 akina mu kiciro cya mbere ni yo yari yitabiriye iri rushanwa akaba yari agabanyije mu matsinda atatu.

Amakipe abiri muri buri tsinda niyo yazamutse muri 1/4 aho ayitwaye  ayitwaye neza yakomeje muri 1/2.

Muri 1/2 As Kigali yatsinze Inyemera 3-0 mu gihe Scandinavia yari yatsinze E S Mutunda 3-2.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu Inyemera WFC ni yo yawegukanye itsinze ES Mutunda 4-1.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Scandinavia: Itangishaka Claudine, Nyirahabimana Anne Marie, Umuziranenge Irera, Muhawenimana Constance, Uwineza Jasila, Mukandayisenga Nadine, Uwimana Zawadi, Uwihirwe Kevine, Abimana Jamila, Uwamariya Diane na Ukwinkunda Jeannette.

As Kigali: Nyirabashyitsi Judith, Kayitesi Alodie, Uwamahoro Marie Claire, Mukantaganira Joselyne,  Uwamahoro Olive, Nibagwire Sifa Gloria, Mukeshimana Jeannette, Umwaliwase Dudja, Nibagwire Libellee,  na Iradukunda Callixte.

Yvonne IRADUKUNDA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish