Will Smith na Madamu Jada berekanye inzu yabo nshya i Malibu
Uyu muryango w’aba bakinnyi bamafilm bazwi muri Hollywood, Will Smith na Jada Pinkett, bafunguye imiryango y’inzu yabo y’akataraboneka nshya iri ahitwa Malibu, muri Los Angeles, California.
Iyi nyubako yubatse ahanini mu mbaho, ifite ubunini bwa 25,000sq meters, ikaba ngo yarubatswe ku buryo Jada Pinkett madamu wa Smith akunda cyane.
Iyi nzu uyu muryango ngo urayishimiye cyane kuko bwambere, uyu muryango wa Smith wose wiyeretse ba gafotozi uri hamwe.
Ni ukuvuga Will Smith, madamu Jada Pinkett, umukobwa wabo Willow,10, umuhungu wabo Jaden,13, ndetse n’umuhungu wa Will Smith yabyeye mbere yo kubana na Jada Pinkett witwa TREY w’imyaka 18, ni gake cyane baba bari hamwe ari 5.
Trey yavutse kuri Sheree Zampino, washakanye na Smith mu 1992, bagatandukana mu 1995, uyu muhungu we Trey muzamubona mur Video y’indirimbo ya Will Smith yitwa “Just the Two of Us”
Will, 42, yubakishije iyi nzu kugirango ashimishe umuryango we, ni inzu yakozwe n’umwubatsi kabuhariwe (Architect) Stephen Samuelson, wubakiye abandi ba star bazwi nka Mike Tyson, Michael Jackson, Jammie Fox n’abandi.
Iyi nzu ngo yubatse ishingiye (Inspirations) ku myubakire y’ahantu hatandukanye nka Morocco Espagne, Southwest America n’agace bita Perse.
Will na Jada bafte amazu babamo ahantu hatandukanye ku isi, urugero ni inzu zabo ziri; kuri Miami Beach, Stockholm (Sweden) na Philadelphia muri USA.
Umuseke.com
6 Comments
Abo bo bakamara
iyi nzu ni akaga!
ariko iyo nzu ni nziza ariko iyacu irairenze ntanaho bihuriye pe!!!!nonese ko iyacu tuyikodesha 5000frw.urunva hari ho bihuruye
abakire si abantu
NGABO ABAZATANGA REPORT YUZUYE NITUGERA MU IJURU. KUKO NIBIBA NGOMBWA KO TUBAZWA IBYO TWAKOZE KURI IYI SI UZASANGA BAMWE BASHISHIKAYE BASHISHIMURA BAKA IZINDI MPAPURO NGO BANDIKE IBIKORWA BYABO MUGIHE BAMWE TUZABA TURYA IKARAMU DUSIMBUKA IMIRONGO Y URUPAPURO NGO TUREBE KO RWAKUZURA. IGIHE KIZABA CYATURAMBIYE NAHAO ABANDI BARI GUSIGANWA NACYO KUKO KIZABA KIRI KURAGIRA BABONA NTAHO BARAGEZA MU KWANDIKA IBYO BAKOZE NIBYO BAGBONYE HIRYA NO HINO. MBEGA INJUSTICE. BAHUUU ISI IRAHENZE.
NKURIKIJE ZIRIYA 25000 SQ(M2) UVUZE HEJURU UBWO IYI NZU IFITE METERO 250m KURI 100m BIRARENZE TOHOZA INKURU NEZA
Comments are closed.