Digiqole ad

Will Smith yahakanye gutana na Pinkett. Jada yahakanye kuryamana na Mc Anthony

Will Smith yatangaje ko we na Jada Pinkett bataratana.

Yavuze ko ibiri kuvugwa mu bitangazamakuru ari ibihuha, urugo rwe na Jada Pinkett rugikomeye.

Umuvuguzi wa Jada Pinkett yahakanye ko Jada atigeze aryamana na Marc Anthony bari gukorana ikiganiro gica kuma Television kitwa ‘Hawthorne’. Karynne Tencer uvugira Jada Pinkett ati: “Nta kintu cyabaye hagati ya Pinkett na Anthony ni ibihuha”

Bamubajije icyo avuga ku kuba Will Smith na Jada Pinkett batanye, ati:”Ntacyo ndi buvuge ku buzima bwabo bwite

Umuryango wa Smith watanye
Umuryango wa Smith watanye/Photo gettyimages

Jada Pinkett kuva mu mwaka ushize ari gukorana kiriya kiganiro  na Marc Anthony (Co-star) , baba ngo bararyamanye, bikaba byaba ariyo ntandaro yo gutandukana kuyu muryango, nubwo bitarajya kumugaragaro.

Umuhungu mukuru wa Will Smith, Trey yanditse kuri twitter ye ngo “‘Will and Jada getting a DIVORCE .. NOT TRUE AT ALL !!’

Marc Anthony aherutse gutana na Jenifer Lopez mu kwezi gushize.

Nkuko tubikesha In Touch Magazine, Will Smith, 42, na Jade Pinkett,39, umuryango uzwi cyane muri Hollywood, ngo ntakigaragaza ko muri iyi minsi batumvikanaga, yewe ngo banamurika iriya nzu yabo, ibyishimo byari byose kuri uyu muryango.

Marc Anthony na Jada Pinkett barakorana kuva umwaka ushize
Marc Anthony na Jada Pinkett barakorana kuva umwaka ushize

Will Smith yatanye bwa mbere na Sheree Zampino mu 1995, bafitanye uriya muhungu mukuru Trey w’imyaka 18.

Jada uzwi cyane muri film nka Set It Off, The Matrix Revolutions na Madagascar, na Will Smith uzwi muri Film nka Men in Black ndetse na muzika, babyaranye abana babiri , Jaden Smith,13, na Willow Pinkett Smith, 10.

Aba bana nabo bakaba bari guca ibintu muri muzika na Cinema muri Amerika.

Will na Jada muri Hawaii mu kwezi gushize
Will na Jada muri Hawaii mu kwezi gushize

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

7 Comments

  • wasanga amasezerano yarangiye bakavangura

  • reba ukuntu bahoberana wamugani biteye imbungenge, ndi Will nakwibaza kuriyi foto.

  • Ariko rero March Anthony n’ ubwo atari beau gar ariko ari romantic kabisa… urabona uburyo ahobera umugore w ‘abandi?niba atanamutwaye azamutwara pe

  • UMUHIMBO DI! BUT NTIBITANGAJE NI UMUCO WABO

  • Marc Antony sha sinshidikanya ko atamuriye nkurikije uko muzi!!!Nta mudamu wamucika aramutse yamushyukwiye!!!!!

  • Abago mujye mureka natwe turye ku mvange,mwe se ko muhora muhinduranya!!Indyo imwe nubwo yaba ari pizza buri munsi wageraho ukazinukwa.

  • umugore agereranwa na jardin iyo ititaweho izana ibytsi bibi,bagabo mujye mugerageza kuba romentik kuko bituma rurushaho gukomera

Comments are closed.

en_USEnglish