Digiqole ad

Wari uziko imbwa yayura kenshi yifatanya na nyirayo?

Wicaye nko kumbuga y’iwawe n’imbwa yawe cyangwa yanyu iri bugufi aho, uzitegereze, akenshi iyo wayuye nayo ihita ibikora ni ibyemejwe n’ubushakashatsi bushya.

Kenshi burya ngo hari uwo iba yigana
Kenshi burya ngo hari uwo iba yigana

Wabyumva nk’ibisanzwe, ariko kuba iki gikorwa gihita gihinduka ngirana wabyibazaho kuko nta yindi nyamaswa ibigenza ityo.

Kwayura ubwabyo ntabwo bikorwa n’inyamaswa nyinshi, usibye imbwa n’umuntu ibinti bisimba byayura habamo inkende, ibyondi n’ibindi bisabantu, n’inyamaswa nke cyane zindi.

Ubusanzwe iyo umuntu muri kumwe yayuye nawe ukabikora cyangwa mukamera nk’ababikoreye rimwe ngo hagati yanyu haba hari umwuka mwiza w’ikivandimwe cyangwa ubucuti.

Ubushakashatsi bwo hambere bwavugaga ko imbwa yayura iyo ibonye abantu imenyereye babikora, ariko ubushashatsi buherutse bwakorewe muri University of Porto bwerekanye ko imbwa yayura iyo nawe ubikoze nk’ikimenyetso cy’uko iyi nshuti magara y’umuntu muri kumwe cyane cyangwa igukunze cyane.

Ikipe yari iyobowe n’umuhanga mu binyabuzima Karine Silva, yafashe imbwa 29 zabanye naba nyirazo mu gihe cy’amezi nibura atandatu. Bakoze ubushakashatsi bwo kumvisha izi mbwa amajwi yaba nyirazo bayura, amajwi y’abagore zitazi bayura ndetse n’amajwi y’imashini zifite amajwi yo kwayura.

Hafi kimwe cya kabiri cy’izi nyarubwana zahitaga zayura zumvise amajwi y’abantu, ariko noneho zikayura nibura inshuro eshanu zumvise amajwi yaba nyirazo neza cyangwa abo zizi bayura.

Iki ni ikindi kimenyetso cy’uko imbwa ari inshuti nziza yifatanya na nyirayo muri byose mu bushobozi bwayo.

mnn.com

Egide RWEMA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • egoko ndumiwe pe

    • sawa

  • nonese n’imbwa zo mu Bushinwa zikunda ba nyirazo cyangwa zibagendera kure kuko bazashyira ku mishito? nange mbaye imbwa naba iyo mu bazungu kuko bo batandya!

Comments are closed.

en_USEnglish