Digiqole ad

Wari uziko ibara ukunda rifite icyo risobanuye ku buzima bwawe

Abantu benshi mu buzima ngo usanga hari amabara bakunda mu buzima bwabo, usanga avuga ko yumva ariryo ryiza kurusha ayandi cyangwa se rimwe na rimwe atanazi impamvu. Abahanga bo bemeza ko buri bara burya riba rijyanye n’imyitwarire y’urikunda mu buzima busanzwe.

Buri wese ngo usanga afite ibara yishimira kurusha andi
Buri wese ngo usanga afite ibara yishimira kurusha andi

Umweru: Abahanga bavuga ko ibara ry’umweru ryerekana umuntu w’inyanga mugayo, kandi wicisha bugufi. Ibara ry’umweru kandi rifite cyane aho rihuriye n’ubwana. Iyo umuntu ugeze mu zabukuru akunda cyane ibara ry’umweru, burya aba yunva yasubira mu bihe by’ubuto bwe, akongera agasubirana itoto nkiryo yahoranye. Abakunda umweru kandi ngo baba bumva bakiberaho mu buzima bworoshye.

Umutuku: Ibara ritukura ryerekana imbaraga, n’ubuzima. Abantu bakunda ibara ritukura akenshi usanga bafite imbaraga, kandi bashaka kubaho cyane. Usanga kandi ari abantu bakunda kwiyemeza ikintu kandi bakakigeraho, kandi bafite icyizere cy’ejo hazaza.

Iribara abarikunda kandi usanga baba bashaka ko ibintu bihora bihinduka buri munsi. Usanga abantu bakunda umutuku ibintu byabo babivugira aho nta nzika bagira, kandi bakunda kubaho neza.

Igitaka: Ibara ry’igitaka cyangwa Maroon mu ndimi z’amahanga, umuntu urikunda usanga afite igikundiro kandi akunda gutanga. Abantu barikunda kandi usanga baragize ibibazo mu buzima,

Ariko bakabasha kubivamo neza. Ryerekana nanone umuntu ufite ikinyabupfura, kubera ubuzima buruhije aba yaraciyemo, ariko akaba yarabyigiyemo byinshi byatumye amenya ubwenge. Bene aba bantu ngo bakunda ibara ry’igitaka cyangwa ikigina cyane mu buzima bwabo.

Iroza: Ibara ry’iroza rigaragaza imyitwarire y’umuntu utuje, kandi rikaba ikimenyetso cy’urukundo n’urugwiro bitagabanyije na gato. Abakobwa bakunda iroza bavamo aba mama beza, bakunda kubaho mu mutekano.

Abakunda iri bara kandi ngo baba bashaka ko bakundwa, bitabwaho, kandi bakabungabungirwa umutekano n’abakunzi babo. Bakunda rero kuba bitonze kandi bagaragara neza mu bandi.

Orange: Iri bara risa nk’urubuto rw’ironji risobanura ibintu by’igiciro, itoto, imbaraga, amatsiko n’ibyishimo. Abantu bakunda iri bara, usanga bakunda gusetsa, bahora bishimye, kandi bakundwa n’abantu benshi. Usanga aba bantu bakunda kugira utunyanga twinshi na bagenzi babo,ariko muri rusange baba ari abana beza.

Umuhondo: ibara ry’umuhondo risobanura ubuzima bwiza, ubuhanga, no gutekereza. Abantu bakunda iri bara usanga batekereza cyane kandi bahora bashaka icyabateza imbere, ntibicare hamwe. Aba bantu usanga kandi ari abanyabwenge, bahora bafite ibitekerezo bizima kandi byubaka. Usanga buri gihe batemera kuyobora kuko baba bashaka gutekereza batuje.

Icyatsi kibisi: ibara ry’icyatsi kibisi risobanura icyizere, ibyishimo, umutekano, ibintu bishya, n’amahoro. Abantu barikunda rero bakunda kuba bitonze kandi ari abanykuri, intanga rugero, kandi bakunda kwicisha bugufi kandi baba basobanutse bifitiye n’icyizere.

Ubururu: ibara ry’ubururu risobanura umunyamahoro, umutuzo, urugwiro, ishyaka, kwisuzuma, gushobora no gutsimbarara. Abantu bakunda ubururu usanga bihangana, bagira umutima nama kandi ari abanyamurava.

Bakunda ko abantu bishimira imyitwarire yabo ituje kandi irimo ubwenge. Aba bantu kandi bakunda kuba abizerwa, ariko ntibakunda ibintu bidasobanutse, ku buryo usanga bigengesera ku bintu byose, ariko ntibakunde abantu bashyanuka.

Purple: iri bara rijya gusa na move risobanura umunyabwenge, umuntu kubwe, umwe rukumbi, cyangwa umwihariko. Abantu bakunda iri bara usanga bakunda gutegeka, kutavugirwamo, kandi bagakunda ubugeni. Ubona nta kintu bihanganira, kandi ntampuhwe bagira.

Ikijuju: ibara ry’ikijuju risobanura amakenga, guhuza imigambi, abantu bakunda iri bara usanga bakunda amahoro, bitonze, kandi bakora cyane badategereje inyungu. Aba bantu bashobora kugira imikoranire myiza kandi bagakunda umurimo.

Umukara: ibara ryirabura risobanura kwigirira icyizere, gutungurana, ndetse n’amayobera. Abantu bakunda umukara usanga bahora batungurana, kandi bahorana intego kubyo bakora. Rimwe na rimwe badakunda kugaragaza ibitekerezo byabo, kandi uko bagaragara bitandukanye n’ibyo batekereza.

Niba hari amabara wakundaga ariko utazi impanvu uyakunda, usuzume imyitwarire ushobora gusanga hari uko witwara bijyanye n’ibara ukunda mu buzima bwawe bwa burimunsi.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ku kigina cg igitaka turahuje neza neza!
    Murakoze UM– USEKE, nari narayobewe impamvu nkunda iri bara

  • Murakoze kutugezaho ibi! None se, nk’umuntu ushobora kuba hari ibyo afite kuri buri bara? Ugasanga kuva kuryo mwahereyeho kugeza kuryo mwasorejeho hari ibyaryo bihuye n’uko ateye? Nabyo mubitugezeho.

  • umva rwose turahuje kabisa !!

    nkunda umukara cyane pe!! kuburyo jya mbipfa nabantu,ariko ndumva igisobanuro cyawo arijye musa kabisa,
    nkakunda n’ubururu nabyo nijye musa !!
    mbese ubu nibwo bushakashatsi bwambere mbonye mpuza nabwo!

  • Ku bijyanye numukara wagirango mwari mwambajije impamvu ndikunda !!

  • njye nkunda chocolat ubwose meze gute murakoze

  • yewe uziko neza orange nkunda ihura nuko meze

  • this is soo true nkunda umukara n’igitaka byose ninge rwose. ariko cyane cyaneigitaka kirantangaje ninge rwose peeee

  • jye nkunda ubururu n’icyatsi kibisi, ni byo 100%.ibi bintu ni hatari.

  • ubururu, ibara ry’umurava… Ibyo ni ukuri kubera jeans n’amasarubeti menshi ni ubururu, imyambaro y’akazi, n’umurava utavangura.

  • Uziko aribyo koko! nikundira orange byasaze kandi biriya byavuzwe kuri orange byose mbyibonaho 100%. Bravo Umuseke.com

  • Birasa n’ukuri.

  • ubushakasatsi mwakoze ni bwiza,ariko se igitaka nicyo kaki?niba ataribyo se ukunda kaki aba ameze ate?

  • UM– USEKE MERCI KU NKURU MUTUGEZAHO. Ariko ukunda ibara risa na chocolat ntacyo mwabivuzeho.

  • ni byiza. Gusa ndibaza ko mbona aba bantu bose ari beza (bafite qualites nziza) barakenewe muri societe Ni ukuvuga ko abantu bafite qualites mbi zibangamira abandi muri societe nta bara bagira bakunda?!!!

    Anyway Bravo nshimishijwe na character y’abantu dukunda icyatsi n’ubururu. ibyinshi nibyo.

  • yewe nkumuntu se ukunda amabara yose azafatwa he kandi rero abafite qualite mbi se bo bazaba bakunda ayahe mabara murakoze

  • Ha ha ntabara umutima ujyira

  • Yewe nanjya nyoberwa impamvu njya gusanga ngasanga mfite amabara amwe naho ni aho bituruka nibyo pe ndemeye ko bifite aho bihurira nubuzima bwe nubwo aba atabizi.

  • Nonese nkabakunda amabara arenze 2 ubwo bimeze bite?

  • MURAKOZE KUTUGEZAHO IBYIZA DUKUNDA TURABAKURIKIYE GATANUKURI GATANU.5/5

Comments are closed.

en_USEnglish