Wari uzi ko indwara ya Depression yagutera kwiyahura?
Part 1 (Ibimenyetso by Depression)
Nk’uko abahanga mu gukora ubushakashatsi ku buzima bwo mu mutwe babitangaje, bavugako depression ari igihe umuntu yumva afite agahinda gakabije cyane kugeraho bimugiraho ingaruka bigahinduka uburwayi abana nabwo mu buzima bwe bwa buri munsi kandi atabizi.
Nawe ushobora kuba warayirwaye cyangwa se warayirwaje utabizi nk’uko abotwabashije kuganira babitangaje. Iyi ndwara ituma umuntu yumva yanze ubuzima, akanumvako ku bwe kubaho nta na kimwe bimumariye ku buryo bishibora kumurenga akaba yanakwiyahura.
Ese, ni ibiki bishobora gutera umuntu kurwara depression ? Ese,waba uzi ibimenyetso byihariye biragazako umuntu rwaye depression? Ese iyo ndwara yaba ivurwa igakira? Nibyo tubasobanurira ku buryo burambuye.
Bimwe mu bimenyetso bishobora ku kwereka ko umuntu yarwaye depression ni ibi bikurikira:
- Gutangira kujya kure y’abantu bantu bose bari y’inshutize, kure y’abo bakoranaga, kure y’ab’umuryango we, akigunga, yagera mukazi ugasanga ntashaka kwegera no kuvugana n’abandi mu gihe cy’akaruhuko (Pause) yumva ko nta nyungu zo guterura ikiganiro ngo aganire n’abandi. Niyo agerageje kwegera abandi barimo kuganira bahanahana ibiganiro, we yumvako ntacyo afite cyo kuvuga agahitamo guceceka cg kujunjama.
- Kunywa ibiyobyabwenge n’inzoga nyinshi ku buryo bukabije. Aha ngo ni mu rwego rwo kugirango agerageze kwirengagiza no kwiyibagiza ibyamuteye ako gahinda gakabije, no gushaka aho yahungira ako gahinda. Ibyo bituma ashakisha izindi ngufu zidasanzwe mu biyobyabwenge.
- Kubura ibitotsi burundu cyangwa gusinzira bikabije nabyo byerekanako umuntu afite depression.
- Iteka ryose iyo yitekerejeho yumvako ubuzima bwe bwose ari igihombo, ibyo akoze byose niyo byaba ari nabyiza ariko agahora yicira urubanza kandi rubi. Ibyo koze byose kandi yumva nta na kimwe kimushimishije, yumva ari bibi. Igihe cyose atekereza ko nta kindi cyiza cyakongera kumuvaho kuko yumva ko ubuzimabwe ntacyo bukimaze cg se ari echec. Urugero ni nk’iyo hagize ikosa rivuka mu muryango cyangwa se mu bo babana; umuntu se umubwira nabi, ahita yumva ko ikosa ariwe ryaturutseho kandi wenda wasanga ntaho bahuriye niryo kosa ryabaye. N’ibyo akoze biri byo ntamenyako biri byo. Kwiyizera kumushiramo.
- Kurira cyane bikabije udahagarara, umuntu akumva afite umutwaro buri gihe kandi uremereye mu buzima bwe. Iyo yitekerejeho cyane cg se auto-critique ararira cyane; nabyo byerekana ko afite depression.
- Nk’uko Dusabeyezu Jeanne ukora mu kigo k’igihugu gishinzwe gufasha abantu bafite ibibazo binyuranye byo mu mutwe atangazako bimwe mu bimenyetso bishobora kugaragaza ko umuntu afite depression harimo nko kumva umuntu yacitse intege, adafite imbaraga mu buzimabwe bidatewe n’uburwayi bundi, ahubwo ari ilcyo kibazo cy’agahinda gakabije afite. Harimo no gutakaza imbaraga mu mitekerereze cg se icyo yise perte de concentration mu rurimi rw’igifaransa; kandi ngo ugasanga nta bushake bwo kwigaburira bugihari. Icyo gihe iyo umubiri utawugaburiye nta buzima buzima uba ugifite. Urugero atanga ngo ni nk’aho usanga umuntu wari usanzwe afite ngufu nk’umusore, umugabo, inkumi cg se umugore bakiri baton ko mu myaka hagati ya 25-30, basigaye bitwara nk’abakambwe b’imyaka myinshi, haba mu mikorere, imitekerereze ndetse n’imisubirize yabo.
- Ikindi kimenyetso, ngo naho umuntu yumva adafite ubushake bwo kugaburira umubiriwe bishobora nabyo ku mutera imbaraaga nkeya kandi bikagira ingaruka mu mitekererezeye. Ni ibyo yise trouble de concentration mu rurimi rw’igifaransa.
- Kurya bikabije cg se kubura appettit ku buryo bukabije nabyo byerekana umuntu ufite depression.
- Kudashaka kongera kwiyitaho nk’uko byahoze mbere; aha twatanga nk’urugero rw’aho umuntu yumva atagishaka kongera kwambara neza no kwiiyitaho muri rusange mu kugira isuku.
- Ikindi kimenyetso gishobora kukwereka ko umuntu afite depression kandi, ni igihe usanga umuntu nta kintu na kimwe akitayeho mu buzima bwe cg se icyo twakita ntibindeba.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa internet rwitwa www.medicinenet.com/depression/article.htm; Ibyo nibimwe mu bimenyetso bigaragaza indwara ya depression. Gusa ntibishatse kuvugako ibyo aribyo bimenyetso byonyine bigaragazako umuntu arwaye indwara ya depression ishobora gutuma yumva yanze ubuzima kuburyo yumva yakwivutsa ubuzima cyangwa se kwiyahura.
Ese depression yaba ivurwa igakira?
Ubundi indwara ya depression iravurwa igakira. Icyakora ngo uko bayivura umwana muto ntabwo ariko bayivura umuntu mukuru. Ni ukuvugako iyi ndwara ivurwa bitewe n’ikigero uyirwaye arimo. Ikindi kandi ni uko ngo ibitera depression ku bantu batandukanye biba bitandukanye, arinako uburyo bwo kuyivura batandukanye.
Ni iki wafasha umuntu ufite agahinda gakabije cyane cg se depression?
Mu gihe ubana n’umuntu ufite iki kibazo k’indwara ya depression mubana mu rugo cyangwa se ari inshuti yawe ; icyo wamufasha ni uko mbere na mbere ugomba kubanza gushaka amakuru ahagije kuri iyo ndwara ya depression kugirango umenye neza ngo iyo ndwara ni bwoko ki? ndetse n’icyo wamukorera kugirango abashe kuva muri ako gahinda gakabije kamutera kumva yanze ubuzima akaba yanakwiyahura.
Icya kabiri, ugomba kugerageza kumwumva cg se kuba Comprehensive kuko ngo ako gahinda aba afite kaba gafite uburemere bukabije kuri mugenzi wawe.
Kumenya kwicisha bugufi n’iyo yakubwira nabi ukamenyako nawe atari we kuko uba wamaze gusobanukirwa neza iby’iyo ndwara. Wihita umurakarira agukoshereje cg se akurakaje.
Ugomba kuba umuntu uzi kwihangana cyane kuko adashobora guhita akira mu gihe gito. Gusa uko iminsi igenda yicuma niko akomeze gutera ajya imbere bitewe n’uburyo umwitaho.
Twababwirako mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru tuzabagezaho impammvu nyamukuru zitera iyi ndwara y’agahinda gakabije kagatangira kugaragara nk’indwara ariyo depression.
Redemptus Bienvenue
Umuseke.com
19 Comments
Redemptus
uretse kuba warakoze ubushakashatsi bwimbitse kubirenzeho waba uri akaga.
Kuli Bienvenue REDEMPTUS,
ndakuramutsa ngira nti: „Gira amahoro, gira amahirwe, gira ubugingo“….
Wowe hamwe na Madamu Jeanne DUSABEYEZU ndabashimira cyane kuba mugejeje ku basomyi b’Umuseke iriya nyandiko. Ni inyandiko ikubiyemwo ibitekerezo bisesenguye neza kandi ifite ubutumwa bw’ingirakamaro ku bantu benshi, iwacu i Rwanda no mu bindi bihugu….
Mu by’ukuri, uru rubuga „umuseke.com“ ni GITUZA gitaramira abasomyi, ni INTORE mu zindi. Nimukomere rero kuli uru rugamba rw’iterambere mw’itangazamakuru…
DEPRESSION ni indwara koko. Ni ngombwa kubivuga tukabisubiramwo. Kuba umuntu ayirwaye, nta kinegu kirimwo na mba. Ariko kubera impamvu zasobanuwe neza muli iyi nyandiko, usanga umuntu uyirwaye abanza kuyihakana cyangwa akitera ijeki(!), akibwira ko izahita imuvaho vuba nk’ibicurane!!!
Ni ngombwa rero kubona ibisobanuro nyabyo amazi atararenga inkombe….
Mube mwiriweho, uwanyu Ingabire-Ubazineza
Mwagiye mwituriza ko hari abantu baba twarashobewe ko tubura nukuntu twabigenza nge mbona Imana ariyo izabike mura YeZU abaye agarutse kuko mbona ari hatari ese niba hakiriho umntu ugenda mumuhanda 30KM atazi aho agenda aho iriho murunva byoroshye kdi niba nge mvuga gutya ntunzwe numugati nicyayi ni gute wakumva ko bizakira YEZU nabanguke
JUST TO SAY HELLO!!! – Ps. 23 –
KARANGWA ndagusuhuza,
humura wowe nsanze ali UMUNYAKURI.
Mbese uzabaze buli muntu wese usobanukiwe n’ibyerekeye DEPRESSION, kuko yabyize muli kaminuza cyangwa nawe ubwe akaba ayirwaye, azakubwira ati:
“Ku bantu bazi kwemera Imana no gusenga, ni ubuhoro. Kuko m’ubyukuri ni wo MUTI-NYAKURI”.
Ibindi bita psychotherapy biza ali inyongera, ariko iyo wemera YEZU-UMUKIZA, uba uli mu nzira nziza y’ubuzima. Uzakira rero, byanze bikunze, haba k’umubiri, haba k’umutima…
Uwawe Ingabire-Ubazineza
jye depression iranyishe ariko nayitewe numuhungu twakundanaga antera inda dukomeza gukundana amwirako tuzabana,kugezubu umwana afite amezi8 arambwira ngoiwabo barabyanze ngo bazamuca mumuryango ngo nashaka uwo badahuje ubwoko.ndarushye rwose munsengere.
Kuli BYANDENZE, uraho mwana w’umuntu, uraho mwana w’Imana,
wanditse amagambo make, ariko yuzuyemwo ubutumwa buhanitse. Kandi Shenge weee, akababaro kawe gafite ishingiro….
Jyewe wandika aya magambo, ntabwo ndi mukuru mu myaka gusa, ahubwo nshobora kwemeza ndakabije ko nzi icyo, Akababaro, Intimba n’Ishavu bivuga. Mu buzima bwanjye, byabaye ngombwa kwemera umusaraba, ndawuhobera, ndatimbira maze ndawikorera. Kugeza magingo aya….
Muli make, jyewe ndi wowe, nakwirinda mbere ya byose, kwihererana akababaro, kwigunga no kwiheba. Ni ngombwa kugira umuntu, umuntu ukuze wizeye, umuntu ushobora kugutega amatwi….
Kandi nyine, iteka, aho tuli hose, kuli iyi si, twali dukwiye guhora dusenga….
Imana Yokavugwa, Imana Nyirububasha, Imana Nyirikuzo. Niduhe Ubushobozi, Ubwitonzi, Ubwihangane Dukeneye. BULI MUNSI!!!
Uwawe Ingabire-Ubazineza
ariko numvise ko habaho n,amafunguro umuntu afungura arwanya depression.
nabasabaga ko mwandangira ahantu bamfasha kuko najye maze kubona ibimenyetso byinshi mbona mfite depression.mu magambo make ubuzima bwanye bwabaye bubi cyane nyuma yo kubura umuryango wanjye wose muri genocide nibwiraga ko ninubaka nkabyara abana bazanyibagiza iyo ntimba.malhereusement maze toris ans ntarabyara narivuje bakambwira ko nta kibazo nyamara narasamye inda ivamo ifite amezi 3.kuva icyo gihe numva kubaho ntacyo bimariye.mumfashe ndabinginze.
Uraho MAYITA ANTONIA, uraho mwana w’umuntu, uraho mwana w’Imana,
mu kanya nali maze gusezera mvuye kuli runo rubuga, ariko aho nsomeye inyandiko yawe nisubiyeho. Nzajya nandika, ariko nzajya nandika gusa, igihe nzasanga ali ngombwa koko, kandi igihe nzaba nkeka ko mfite igitekerezo cy’ingirakamaro, igitekerezo gikenewe koko….
Muli make, simvugira kuvuga gusa, inyandiko yawe itumye amalira ambunga mu maso. Kandi ubusanzwe iwanjye wagirango amalira yarakamye!!!…
Ubu rero ntabwo ndi i Rwanda, imbere mu Gihugu. Kubera impamvu z’akazi, ndi mu mahanga. Ariko nkwijeje ko nintahuka, nzagerageza kugushakisha maze tuganire. Humura nzakubona, burya u Rwanda ni ruto koko. HUMURA * HUMURA: ABADAPFUYE BARABONANA….
Reka mpinire bugufi. Kuko uwibwira umuzi ntamara amagambo. Jyewe wandika ibi, ibyerekeye depression ndabizi neza, ndabizi kugeza hasi ku ndiba!!! Kuko nayirwaye. Kandi ntabwo nayikize burundu. Ahubwo nabashije kuyihagarika gusa. Ubu ngerageza, – BULI MUNSI- kwimenya. Haba mu bitekerezo, haba mu myiyumviro, haba mu bikorwa, iteka nditonda. Iteka nirinda ikintu cyanca intege, iteka ngerageza kugira „Amahirwe k’umutima = Joy of life“. Ntabwo ali ikintu cyoroshye na gato, ndakurahiye. Ku bantu nka we bali mu kaga ni UMUHIGO = CHALLENGE….
Maze rero ugerageze kujya kwa muganga, uwo aliwe wese. Umubwire mu magambo make, uko umerewe. Mbese biriya wanditse birahagije….
Buli muganga wese, ategetswe kugira IBANGA. Kandi buli muganga wese, burya aba afite agatabo karimwo „ABAGANDA KABUHARIWE = SPECIAL DOCTORS“. Wowe rero ukeneye kubonana n’umuganga wize ibyerekeye depression muli kaminuza, kandi akaba azi uko bayivura, byanze bikunze. Ndagusabye, ureke ikindi wakoze, maze ubanze urangize uwo mugambi wo kubonana na muganga…
Igitekerezo gisoza: „Aho ugeze ni mu mazi abira. Aho ugeze ni mu rukomeye. Naho gupfukama umuntu agasenga, agasenga ashishikaye, agasenga asaba IGITANGAZA“.
Urabeho mwana w’umuntu, urabeho mwana w’Imana. Ngutuye Imana-Rurema, bambe weee, yo yakwiremeye. Aho ugenda, aho uhagaze, iguhozeho amaso umunsi n’ijoro….
Uwawe Ingabire-Ubazineza
INGABIRE UBAZINEZA ndagushimiye mbivanye ku mutima.
Njya sindwaye depression ariko mbabarira cyane uyirwaye. niyo mpamvu ngushimiye wowe INGABIRE. watangiye uvuga ko ugiye kuva kuri uru rubuga, gusa usibye kubabara nari no kukugaya. Niba ufite ibitekerezo byiza nkibi, warangiza ukabijyana twajyaga tubisoma bikadufasha, nonese waba ubijyanye he? yego n’ahandi byabafasha, ariko n’abashobora kuba baza hano widusiga
Ikindi kuba ufite umutima wo gufasha ANTONIA kandi uri hanze ntako bisa rwose. ndetse niba bishoboka bene uru rubuga bazagerageze babahuze. Komera cyane wowe INGABIRE ntazi ariko umfasha kenshi nubwo utabizi.
Imana ikurinde
Kaneza weee,
…nibyo uvuze neza, kandi urantsinze ndemeye. Nali narakaye kubera umunyarubuga wanyutse inabi kuyindi nkuru. Ariko koko si byiza guhana “ABAKUNZI BANJYE BOSE” kubera uwo Muvandimwe!!!
…naho ANTONIA humura nzamuhoza k’umutima. Kandi gatsinda ntabwo aliwe wenyine, hali n’abandi benshi nzi bafite amagorwa anyuranye.
….gusangira ibitekerezo m’urukundo, icyubahiro n’impuhwe ni INSHINGANO nihaye. Mbese kuli jyewe, na byo ni umuti-nyakuri wo kurekura intimba, ishavu n’agahinda.
Nimukomere Tulikumwe, uwanyu I-U.
Ndagushimye cyane INGABIRE UBAZINEZA kuba umpumurije. iyi site najyaga nyuraho nkasoma nihitira sinari nziko hariho abantu bafite umutima nk,uwawe ndumva binyongereye imbaraga.gusa nanjye akenshi muri iyo mibabaro yose icyampaga imbaraga ni ugusenga gusa ariko uko iminsi igenda yicuma ncika intege numva ahari n,Imana itanyumva.
For you Mayita Antonia,
OH ETERNAL TENDERNESS….
The summer cereals sway just audible in the wind
The ripples on the sea murmur on the bank
And the swans slide with majestic elegance.
There is a sense of eternity around
Just touching my soul for ever
And leaving me completely serene.
THIS TENDERNESS HAS EVER BEEN
Long before they raised the pyramids
Long before they first cried out to GOD
Long before they went to the moon.
OH ETERNAL TENDERNESS….
Antonia weee, hariho byinshi nashoboraga kukubwira, ariko hano ku Karubanda ka interneti si byiza. Tugomba kwiha akabanga. Cyakora mbere yuko wiheba, nkuko hejuru umunyarubuga witwa KANEZA yabivuze, uzandikire WEBMASTER wa UM– USEKE.COM, maze aguhe E-Mail yanjye. Ndabikwemereye, ndabyiyemeje, nguhaye uruhushya. JE SUIS TRÈS SÉRIEUX. C’EST UNE QUESTION DE VIE ET DE MORT….
Ndi umusaza, mfite imyaka 58. Mfite umugore n’abana. Umuryango mvukamwo wali munini cyane, kandi wali wifashije kabisa. Hafi ya bose barashize. Hasigaye Mushiki wanjye umwe, na we w’umupfakazi. Yasigaye arera abana be kimwe n’izindi mpfubyi. Abenshi muli abo bana barahahamutse, ntabwo babashije kuzamuka mu mashuli. Ibi nandika, iwacu i Rwanda SURWUMWE. Ibyabaye iwacu birababaje birenze kamere. Kuli jyewe rero KWIHEBA ni ikintu cyumvikana….
Iteka ujye wibuka mama na papa wawe. Kimwe n’izindi nzirakarengane nyinshi cyane. Aho bibereye, -IWABOWABANTU-, baduhanze amaso. Aho bibereye baradusabira buli gihe. Baratwifuriza kubaho, kugira umugisha, kwihangana no kwiyumaganya…
Jyewe ubu naremeye, nahebeye urwaje. Ariko byantwaye igihe kirekire, kandi nitwa ngo ndi UMUNYABWENGE. IKIBAZO CYA DEPRESSION NI INGORABAHIZI!!!….
NOUS, nous les survivants, nous avons une mission. Nous devons vivre, non seulement pour nous-mêmes, mais aussi pour nos voisins et amis. Nous devons survivre, c’est une mission inconditionnelle. D’accord!!!….
Urabeho, mwana w’umuntu. Urabeho mwana wacu. Urabeho mwana w’Imana. Na we munyarubuga, usoma aya magambo, urabeho. Nuramuka umenye uwo ndiwe, uramenye uzangilire akabanga ntuzamvemwo. C’EST TRÈS SÉRIEUX….
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Merci bcp kuri izo commentaires , inama mwatanze kandi turabakunda cyane.mujye mugumya muduhe ibitekerezo bitandukanye ku buzima bwacu bwa buri mu nsi.
thx
Uraho Bienvenue REDEMPTUS,
na njye ndagushimiye kubera message yawe wohereje ejo. Nali nayisomye, ariko kubera impamvu z’akazi sinahita mbasha kuyisubiza….
Muli rusange umenyeko, nkurikirana hafi buli munsi, amakuru yose „Umuseke.com“ wandika. Kandi mbasha kugerereranya UBUHANGA mubikorana, kuko nsoma n’ibindi binyamakuru byinshi ntiriwe mvuga amazina, byaba iby’iwacu, byaba iby’ahandi, byaba ibya Leta, byaba ibitavuga rumwe nayo…
Muli make rero ndashimira TEAM yanyu, mbikuye k’umutima. Amakuru mwandika iteka haba harimwo UBUTUMWA bw’ingirakamaro. Buli cyiciro y’umuryango-nyarwanda, gishobora gusangamwo ubutumwa bukigenewe. Urugero rumwe usanga muli „Rubrique Ubuzima: Impamvu zimwe zituma umugore/umukobwa adashobora kunyara…“
Iriya nyandiko ni nziza cyane, kuko ifasha URUBYIRUKO kwimenya, kumenya ibyerekeranye n’urukundo, kwitegura kuzashinga umuryango, buli wese azi inshingano ze mu mibereho y’ibitsina byombi. Iriya nyandiko yandikanye ubwenge, ubwitonzi kimwe n’ikinyabupfura. Yaranshimishije cyane kandi commentaires z’abasomyi ziranyura kabisa. Uru rwali urugero rumwe, hali n’izindi nyinshi ntiriwe ndondora.
PLEASE CONSIDER THIS AS, A SMALL FEED-BACK FROM A THANKFUL READER. OKAY!!!
Ndangije iyi message nshaka kukwibariza akabazo kambereye urujijo: „Jyewe nkunda, kuva nkili muto, kuganira, gutarama no gutaramira abandi. Nkunda kungurana ibitekerezo n’abandi, buli gihe. Ntabwo ntinya kuvuga ibintu bikocamye, kuko mba nizeye ko ndibukosorwe. Kandi nta limwe mba nshaka kwishongora, kwiralira, kwirata cyangwa gusuzugura igitekerezo cya mugenzi wanjye. Ariko akenshi, abantu banyumva nabi, ugasanga bamwe ndetse bararakaye. Muli uru rwego, umwe mu basomyi hano k’urubuga, yampaye GASOPO, ngo sinzogere GUSHYOMA…“
BIENVENUE rero waba umbyaye, umbwiye aho ikosa nkora riherereye. Kuko ndashaka kwitangiliraho nkikosora. Yenda ibintu bimwe n’andika birasesereza, yenda limwe na limwe nishyira imbere, nka ka karenge kambaye ubusa!!!…
LIFE IS A JOURNEY. LIFE LONG LEARNING IS THE WAY. I AM ON THE WAY….
Ngaho urabeho, undamukirize abo mukorana.
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Ingabire n’abandi bavandimwe,ndagira ngo mfashe uwo mushiki wacu kukibazo afite,jye ndi umuganga ariko atari muri département ashaka ya neuro psychiatrie,hari une maison medicale iri kicukiro hafi na la luna d’or hitwa Centre icyizere,hari umuganga wamufasha,ninabana beza pe!kandi bamugirira ibanga,mukanya ndamuha phone contact zaho,kandi benshi baragira dépression petit a petit irizamura,ubwa mbere na humure,yiyizere,yihe amahoro,ave aho aba wenyine ajye abana nabandi mubiganiro,ahandi yagera kwa Dr Nasson Munyandamutsa kuri Careas Ndera c’est un bon Médécin psychriatrique,yagufasha,WE ngabire n’abandi bose mukomeze kugubwa mumahoro
Notre cher Dr. Börgres,
THAT IS THE WAY I LOVE IT.
yewe mwana w’umuntu weee. Shenge inka zarashize, zajyanye na benezo. Mba nkugabiye umunani. Maze buli wese akabibona. ndagukunze mba nkuroga….THAT IS FOR FUN. OKAY!!!
Ni byiza cyane ibyo wanditse. THEN, HOPE IS PARAMOUNT…
Kandi jyewe nasanze uriya Mushiki wacu Mayita ANTONIA afite umutima, afite imbaraga, afite ubwenge kabisa. SHE IS A HIGH PERFORMER. SHE WILL SURVIVE AND ACHIEVE A BETTER LIFE….
Rero ntabwo mvugira kuvuga gusa, nzi neza icyo mvuga, iyo mvuga ibyerekeye DEPRESSION. NARAYIRWAYE…
“Kandi umuntu uyirwaye ntakunda abamuha inama nyinshi, kabone niyo yaba azikeneye. Nicyo gituma dukwiye kugenza buhoro….”
Uwanyu Ingabire-Ubazineza
Yes Mr Ngabire,c’etait juste kumuyobora,kandi duhura na benshi barenze we,benshi ntabwo babivuga ahubwo akiberaho artyo gusa byarenga bakabona kumuzana kwa Muganga,dépression na trauma si bimwe ariko bisangira signe maladique,kandi kuvurwa kuratandukanye.ariko verry sorry namurangiraga thanks,
haraho ngo umuntu yavuze ko ushyoma sinzi niba ariko ryandikwa,wowe ukwiye kuvuga icyo ushaka kabe niyo batacyemera gipfa kuba kizima kandi cyungura societe.courage mon ami.
Comments are closed.