Digiqole ad

Wari uzi abahagarariye u Rwanda muri Jeux Olympique kuva mu 1984?

 Wari uzi abahagarariye u Rwanda muri Jeux Olympique kuva mu 1984?

Marcianne Mukamurenzi umukobwa wahagarariye u Rwanda bwa mbere mu mikino Olempike

Komite y’igihugu y’imikino olympique yagaragaje urutonde rw’abakinnyi baserukiye u Rwanda mu mikino olempiki kuva mu 1984 i Los Angeles kugeza mu mikino igeruka ya 2012 i Londres. Muri bo hari ababa mu Rwanda n’ababa mu mahanga ubu.

Marcianne Mukamurenzi umukobwa wahagarariye u Rwanda bwa mbere mu mikino Olempike
Marcianne Mukamurenzi umukobwa wahagarariye u Rwanda bwa mbere mu mikino Olempike

Muri aba hagaragaramo nka Marcianne Mukamurenzi umukobwa wa mbere waserukiye u Rwanda mu gusiganwa ku maguru, ndetse hambere umuntu babonaga azi kwiruka cyane bamugereranyaga na Mukamurenzi. Ubu aba mu Bufaransa.

Mukamurenzi yahagarariye u Rwanda mu mikino Olempike inshuro eshatu zose, 1984, 1988, 1992. Kimwe na Pamela Girimbabazi mu koga nawe wahagarariye u Rwanda inshuro eshatu; 2000, 2004 na 2008 mu Bushinwa.

Harimo kandi Ntawurikura Mathias nawe wari icyamamare mu kwiruka mu Rwanda wagiye mu mikino nk’iyi i Seoul ahagarariye u Rwanda. Nyuma y’igihe kinini aba mu Butaliyani yaje kugaruka mu Rwanda aho mu gihe gishize yabanje gutoza abasiganwa ku maguru bagomba guhagararira igihugu, gusa ubu akaba atagaragara mu bari gutoza.

Muri aba kandi harimo Faustin Mparabanyi wamamaye cyane mu Rwanda mu gusiganwa ku magare akaba yarahagarariye u Rwanda mu mikino olempike y’i Barcelona mu 1992.

U Rwanda nta mudari ruravana mu mikino Olempike kugeza ubu, umudari rufite ni uwa Jean de Dieu Nkezabera wawegukanye mu mikino Paralympique y’abamugaye.

Mu gufungura imikino Olempike y'i Beijing mu 2008, Pamela Girimbabazi wari ufite imyaka 23 ahagrariye u Rwanda mu marushanwa yo koga atwaye ibendera ry'u Rwanda. Yari inshuro ye yagatatu muri aya marushanwa akomeye cyane ku isi
Mu gufungura imikino Olempike y’i Beijing mu 2008, Pamela Girimbabazi wari ufite imyaka 23 ahagrariye u Rwanda mu marushanwa yo koga atwaye ibendera ry’u Rwanda. Yari inshuro ye yagatatu muri aya marushanwa akomeye cyane ku isi

Urutonde rw’aba bakinnyi:

  1. J.O. 1984 LOS ANGELES (USA)

1.BUTERA FAUSTIN
2.RUDASINGWA JEAN MARIE VIANNEY (RWANDA)
3.MUKAMURENZI MARCIANNE (FRANCE)

  1. J.O. 1988 SEOUL ( COREE DU SUD)

1.NDAGIJIMANA EULUCANE
2.NTAWULIKURA MATHIAS (RWANDA)
3.DUSABE TELESPHORE
4.NYIRAMUTUZO DAPHROSE
5.MUKAMURENZI MARCIANNE (FRANCE)
6.NYINAWABERA APOLINNARIE

  1. J.O. 1992 BARCELONE (ESPAGNE)

1.MUNYESHYAKA ALPHONSE
2.MUGABO SERAPHIN (RWANDA)
3.SEHIRWA ILDEPHONSE
4.NTAWULIKURA MATHIAS (RWANDA)
5.NIYONSABA LAURENCE
6.NABERAHO IMMACULEE
7.MUKAMURENZI MARCIANNE (FRANCE)
8.MPARABANYI FAUSTIN
9.NKURUNZIZA EMMANUEL
10.NSHIMIYIMANA ALPHONSE

 

  1. J.O. 1996 ATLANTA ( USA)

1.RUBAYIZA EMMANUEL
2.SHARANGABO ALEXIS (USA)
3.ISHYAKA PATRICK
4.NTAWULIKURA MATHIAS (RWANDA)

 

  1. J.O. 2000 SYDNEY (AUSTRALIE)

1.NDAYISHIMIYE SAMSON
2.GIRIMBABAZI PAMELA (RWANDA)
3.SHARANGABO ALEXIS
4.NTAWULIKURA MATHIAS (RWANDA)
5.MUKAMUTESI CHRISTINE

 

  1. J.O. 2004 ATHENES (GRECE)

1.NYIRABARAME EPIPHANIE (RWANDA)
2.NTAWULIKURA MATHIAS (RWANDA)
3.DISI DIEUDONNE (RWANDA)
4.GIRIMBABAZI PAMELA (RWANDA)
5.SEKAMANA LEONCE

 

  1. J.O. 2008 BEIJING (CHINA)

1.DISI DIEUDONNE (RWANDA)
2.NYIRABARAME EPIPHANIE (RWANDA)
3.GIRIMBABAZI PAMELA (RWANDA)
4.NIYOMUGABO JACKSON (RWANDA)

 

  1. J.O. 2012 LONDRES (ANGLETERRE)

1.UWASE SEKAMANA YANNICK FRED
2.NIYOMUGABO JACKSON (RWANDA)
3.AGAHOZO ALPHONSINE (RWANDA)
4.KAJUGA ROBERT (RWANDA)
5.MUKASAKINDI CLAUDETTE (RWANDA)
6.MVUYEKURE JEAN PIERRE (RWANDA)
7.NIYONSHUTI ADRIEN

Ubu abamaze kubona ticket yo guhagararira u Rwa mu mikino Olempike ya 2016 muri Brazil ni batatu; Jean Baptiste Simukeka (gusiganwa ku maguru), Claudette Mukasankindi (gusiganwa ku maguru) na Hadi Janvier mu gusiganwa ku magare. Abandi bakaba bagishaka ibihe bisabwa mu marushanwa anyuranye.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Erega burya natwe imihigo twarayesheje, usibyeko ntagahora gahanze nyine niko bavugamu kinyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish