Digiqole ad

Wabaho ute buri munsi unezerewe?

Mu buzima abantu bifuza kubaho mu mudendezo, banezerewe, nta kibarakaza , ari byo bakunze kwita kubaho nta ntugunda, nta n’inda y’umujinya. Umuseke wabakusanyirije inama zatuma ubaho mu munezero nta ntugunda, nta n’inda y’umujinya.

Iyo unezerewe muri wowe urishima ugataraka
Iyo unezerewe muri wowe urishima ugataraka

Inama 10 zagufasha kwiberaho mu munezero igihe cyose:

1. Ntukirirwe ubara imibare itaringombwa wivuna nk’imyaka , ibiro, umubyibuho.
Reka abaganga bajye babibara nicyo bigiye kandi barabihemberwa.

2. Wigwizeho inshuti nziza gusa mwishimana.
Abagupfobya bakunenga ni abo kukubuza morali gusa ntacyo bamaze (Kandi niba nawe ariko uteye ubwo nyine urabe wumviramo).

3. Jya uhora wiga, uteza imbere impano zawe, jya uhora ushakashaka utuntu dushya mu makuru, kuri internet, ushaka uko wateza imbere ubumenyi bwawe isi itazagusiga ukibura, kandi ntukigere  umara umwanya ntacyo uri gutekereza.

4. Jya ushimishwa n’utuntu duto n’utw’amafuti.
Ntukemere kurakara buri kanya!

5. Jya useka cyane, useke rwose werure.
Jya useka wende guhera umwuka, nihagira inshuti igufasha guseka, jya uyikunda umarane nayo igihe kirekire.

6. Igihe cyo kurira? Jya ugira agahinda nyine ariko bihite bishira wikomereze ubuzima bwawe utabwangiza.
Umuntu muzabana ubuzima bwose utagomba guhemukira wa mbere ni wowe ubwawe.

7. Jya wikwizaho ibintu ukunda nk’umuryango wawe niba uwufite, utunyamaswa, inzibutso nziza, umuziki, jardin, imikino,… aho utuye nibwo buhungiro bwawe bw’ibibazo ntukaharambirwe.

8. Nezezwa n’ubuzima bwawe: Menyako uri igitego, ntamuntu uriho usa nawe pe.
Ubuzima bwawe ni bwiza burinde, niba burwaye buvuze vuba kandi ubukunze niba utabyishoboreye, saba inkunga nta soni ufite.

9. Ntukabeho wicuzaaaa! Cyangwa wishinja ibyaha!
Niba hari ikikurega jya uhita ucyihana akokanya wibereho mu mutuzo.
Jyawishora mu bintu wemeye ingaruka zabyo mbere bityo bikurinde guhora wicuza.

Ntukemere guhorana inzika ku mutima kuko zigushengurira ubusa ntizitume wiberaho neza.
Kubabarira ni umuti uzatuma ubaho neza igihe kirekire.

Ibi uramutse ubikurikije wakwibera mu maboro no mu mudendezo, ukiberaho mu munezero nta ntugunda nta n’inda y’umujinya.

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aha kereka uba mu isi ya wenyine! Mbwira icyo nakora jye ubana n’umugabo ushimishwa no kubona mbabaye gusa? nzamuhunge ndere abana jyenyine se??? ubwo se bo bazahora bishimye gute batareba papa wabo???

    Ibi ni theories gusa zidafite aho zihuriye n’ubuzima! ninde wanga kwishima se?

    yikwizeho ibyo akunda se nakanda bouton bizaza?

    Gusa hari bike bishoboka umuntu agerageje da!

    • Muvandimwe Mimi,haranira kumenya ko abiterwa na sekibi we mwanzi ruharwa wacu twe abantu, bityo rero, irememo meanisme yo kutamwereka umubabaro igihe agushavuje, gerageza ukore gahunda zawe neza kandi ntumwiture ikibi cyose akugirira, nturambirwe Yesu arakuzi ni isaha itaragera.

  • Ngo wakwibera mu maboro!!!! rba paragraphe ibanziriza iya nyuma.

  • Ngo wakwibera mu maboro!!!! reba paragraphe ya nyuma. Amaboro ni inzira ijya he?

  • Genda Mahoro ndakwemeye amaso yawe aracyari mazima, njye nta n’ibyo nari nabonye. Burya kwibeshya byatuma utanga ubutumwa utashakaga gutanga. Reba neza hari ahandi handitse ngo ” inkuru zikunwe” aho kwandika inkuru zikunzwe. Cyakora mumbabarire kuko nanjye nemera ko kwibeshya ari ibya muntu.

  • Marc ndakwemeye to umbaye kure mbankukoze muntoki? Ubyo wanditse wagirango warambonye njye niko nibereyeho, iyiba abantu bose bose bagerwagaho ububutumwa.

  • Mumbabarire imbavu muzazimara ngo azibera mumaboro birashobokase

  • gusa icyo navuga ibyishimo agahinda ni ngombwa mu buzima biragoye guhorana umunezero cg agahinda

  • Ahwiiii, nyamuneka mureke kundwaza imbavu, ahahaha ngo mu maboro?!!!, inkuru zikunwe?!!!, ndagagaye neza neza….

Comments are closed.

en_USEnglish