Digiqole ad

Wa mugabo urya cyane TEMARIGWE ni umusilamu. Ubu nawe ngo arabwirirwa

Mwezi Ramadhan ni igihe abo mu idini ya Islam ntacyo bakoza ku munwa kuva izuba rirashe kugeza rirenze.  Umugabo wamenyekanye cyane mu marushanwa yo kwikora ku munwa agatamira byinshi Temarigwe avuga ko kimwe n’abandi basilamu yirirwa ntako yigenje ngo yegere Imana.

Temarigwe uzwi cyane ku kuba abasha ibifungurwa
Temarigwe uzwi cyane ku kuba abasha ibifungurwa kurusha abandi

Amazina ye ubundi ni Akitoke Ekigwe, iyo mugitangira kuganira akubwira ko we ari ‘umustar wahesheje ishema u Rwanda”

Ati “ Mu gisibo twegera Imana, twirinda ikibazo twagirana n’umuntu uwo ariwe wese. Ni igihe gikomeye cyo kwibuka abababaye, abatabona amafunguro.

Nanjye rero nubwo bavuga ngo ndarya cyane, ubu ndafunze rwose bwira ntacyo ntamiye.  Ariko n’ubundi iyo ntari mu marushanwa sindya cyane da! Kuko mu rugo sindenza ibiro bibiri by’umuceri nkaba ndanyuzwe”

Uyu mugabo uvuga ko yigeze guturika inda amaze kurya mungo 39 ari kurwa 40, akavuga ko we abifata nk’uko umukinnyi yavunikira mu kibuga, yemeza ko igisibo gikwiye gukorwa uko cyagenwe n’idini.

Temarigwe avuga ko hari abanyamakuru baherutse kwinjira mu muryango we bakawubaza ibijyanye n’ubuzima bwe bwite, ibi akaba avuga ko ari igikorwa kigayitse bakoze kuko ngo ntawumushaka ngo amubure bityo ntawukwiye kumwinjirira mu muryango.

Tumubajije niba muri iki gisibo cya Ramadhan abonye aho akina amarushanwa akomeye yo gutamira ibiribwa, avuga ko bidashoboka. Kuri we ngo usibye ko niyo byaba mu masaha yo gusiburuka mu gisibo ibikorwa by’amarushanwa nk’aya yo kurya we abifata nko kwishimisha bityo atayitabira.

BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • none rero deux kilos zumuceri arumva ari normal? ahhahah- ndagukunda temarigwe nkabura uko ngira kabisa!!!

  • Arahita apfa …Kuko igifu ke ntikibimwemerera…none se kombona ahaze buriya ntiyaba acunga abandi bagiye gusenga akadya? Ntabwo mbyemera arabesya ntiyafunga gusa abashaka kwigira mwiza ngo yiringanize nubwoko bwabandi BA islamu

  • abavugako yiherera akarya ntagihamya babifitiye kandi niyo yabikora aba abeshya twe nkabantu ariko ntiyabeshya uwiteka

  • 2kg z’umuceri!! Iki ni igisimba tu!

  • azaze tumusengere agere kuri 0.5kg

  • Arya uturo tubiri tw’umuceli!!! Muratabare ahubwo ntabwo byoroshyeeeee!

  • uwomugabo ndamwemeye kuko nawe yegera Imana ayishimira.

  • Umunsi yabuze umuceli azamira Umuntu .

  • yegoko mwabera mwe!!!2kg z
    ware?abagabo babaho tu.ariko uyuwe arandenze.afite umugore?

  • mureke type yitamirire ariko; mu marushanwa se ko amira 6kg za pilawu namwe ngo uturo 2 nitwo tubatangaje!!!!

  • Uwo ntabwo atangaje,uwatemye igiti Noal yabajemo inkuge yaryaga ingunguru zi6 zubugali cyangwase zumuceli.ubuse koharundi nzi urya inkoko yi2kg,akarenzaho Coca Cola 3 kandi ntabwo aba alimwirushanwa ubwo se agiye mwirushanwa yarya ibingana iki? Nimubareke bitamilire Imana yabahe igifu cyiza.

  • SINSHOBORA KUBYEMERA KUKO BIRANDENZE UMUNTU MUZIMA ASHOBORA KUJYA 2kgBYUMUCERI AKABIMARA.NUKO NTABASHA KU MUBONA NGO NDEBE AHO ARIKURYA BWIREBERA.KUKO IWARYE NSHOBORA KUBIRYA IMINSI ITATU. UBWO SE AFITE UMUGORE?NIZEREKO AHA RATION UMUGOREWE IHAGIJE KUKO NDUMVA UMUGORE WE BITAMWOROHEREYE, UBWO SE ABANA BE BABAYEHO GUTE NAKUMIRO.IMANA IBIMUFASHEMO KUKO NTIBYOROSHE NKENEYE KUZARYA MUMARUSHANWAYE NKIREBERA KUKO SINDABYUMVAKO BISHOBOKA

Comments are closed.

en_USEnglish