Digiqole ad

VTC Ruhango: Urubyiruko ruri gukora Televiziyo zigurishwa abaturage kuri make

Ubuyobozi bwa VTC Ruhango bufite ishami rya Electronics, buravuga ko bumaze guhangira agashya “innovation” abanyeshuri baryigamo ko kuzajya babasha gufata mudasobwa “computers” zishaje bakazikoramo television zizajya zigurishwa abaturage ku mafaranga make ugereranyije n’igiciro basanzwe baziguraho.

Uburyo bahindura Ecran ikaba Televiziyo.
Uburyo bahindura Ecran ikaba Televiziyo.

Byari bimenyerewe ko iyo umuntu ufite mudasobwa ishaje nta kindi yayikoresha uretse kuyishyingura ahantu ahubwo bikaba ngombwa ko ashaka amafaranga yo kugura indi, ariko kuri ubu iri shuri rimaze igihe gito ritangiye nyuma yo kubona ibyangombwa by’ikigo cy’igihu gishinzwe ubumenyangiro “WDA”, VTC Ruhango rirahamya ko nta gikoresho cy’ikoranabuhanga kizongera gupfa ubuza ndetse ngo kibe cyateza ikibazo muri sosiyete.

Ishuri rya VTC Ruhango ryatangiye imirimo yaryo guhera mu mwaka wa 2013, ariko ritangira gukora ku mugaragaro muri uyu mwaka wa 2014 rimaze kwemerwa na WDA, rikaba ryigisha abanyeshuri mu gihe gito cy’amezi atandatu, aho abanyeshuri bigishwa gukora no gusana ibikoresho by’ikoranabuhanga. Rimaze gusohokamo abanyeshuri 18 muri bo abakobwa ni batatu.

Umuyobozi wa VTC Ruhango Alphonse Bimenyimana, avuga ko mu gihe gito bamaze batangiye, bagiye batekereza ku bintu byinshi umunyeshuri uhageze ashobora kuhigira mu gihe gito kandi yagera hanze bikamugirira akamaro.

Bimenyimana ati “Dore hano twakira abanyeshuri b’ingeri zitandukanye, hari abaza barangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ndetse n’icya kabiri, ariko hari abaza bararangije amashuri yisumbuye ugasanga nta kintu kimwe biyiziye, aha rero turateganya ko umwana azajya ava aha akajya iwabo niyo atabona akazi, ariko nibura ibikoresho by’ikoranabuhanga biri mu gace k’iwabo ntibipfe ubusa akabasha kubisana.

Uyu muyobozi avuga ko ibi bizajyerwaho nta gushidikanya, kuko ngo umumunyeshuri bamuha ibikoresho bihagije agakora ibintu biri mu nyandiko ariko no mu bikorwa bijyana.

Akavuga ko ari muri ubwo buryo bashaka ko iri shuri rizaba igisubizo ku baryigamo ariko n’abaturage bakagira inyungu barikuraho.

Yagize ati “Tumaze gusohora icyiciro cya mbere ariko cyo nticyagize amahirwe menshi yo kumenya iri koranabuhanga rishya ryo guhinduramo mudasobwa televiziyo nk’abandi tugiye gutangirana nabo guhera tariki ya 15 Kamena 2014.”

VTC Ruhango izajya ifata mudasobwa yashaje ikuremo ibikoresho bike hongerwemo ibindi maze ikore nka television. Bivuze ko iyi televisiyo nibura umuturage azajya ayigura amafaranga ibihumbi 20 mu gihe yakabaye ayigura ibihumbi 60.

Mu ruzinduko aherutse kugirira muri iri shuri tariki ya 28 Gicurasi, 2014 Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yeretswe iri koranabuhanga ryo gufata mudasobwa ukayibyazamo televisiyo mu gihe cy’iminota itatu gusa.

Iki gikorwa yacyakiriye neza maze asaba urubyiruko rwashinze iri shuri ko igihe cyose ruzahura n’ikibazo ruzamwegera akarufasha mu buryo butandukanye bwaba ubw’inama cyangwa gukorerwa ubuvugizi.

Uwamahoro Charlotte, umunyeshuri umaze amezi ane yiga VTC Ruhango, avuga ko yafashe icyemezo cyo kuza kwiga nyuma y’uko arangije kwiga amashuri yisumbuye mu ishami ry’Imibare, ariko yagera hanze akabura icyo akora nk’akazi kamubeshaho.

Yagize ati “Kuko WDA ihora ishishikariza urubyiruko kwiga ubumenyingiro, nanjye naje aha kugira ngo nige electronic kuko mu gace k’iwacu haba ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga bipfa bakajugunya. Ubu rero nimva aha nzabona akazi kandi abaturage na bo babyungukiremo kuko nta kintu cy’impfabusa kizongera kubaho.”

Irene d’Amour na we ni umunyeshuri wa VTC wiga amasomo ye yanyuma ngo arangize, ahamagarira urubyiruko rugenzi rwe gutinyuka rukajya mu myuga, kuko ngo aho igihe kigeze, umuntu agomba gutekereza icyo azamarira igihugu adategereje icyo kizamumarira.

VTC Ruhango ni ishuri ry’imyuga ryatangijwe na Koperative y’urubyiruko COOTELRU “Cooperative des Techniciens en Electronique de Ruhango” ikaba ifite ishami rikora kandi rikanasubiza mu kazi (installation) ibyuma by’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa VTC Ruhango Alhonse Bimenyimana, avuga ko iri shuri rifasha urubyiruko mu kwiteza imbere.
Umuyobozi wa VTC Ruhango Alhonse Bimenyimana, avuga ko iri shuri rifasha urubyiruko mu kwiteza imbere.
Urubyiruko rw'abanyeshuri bigishwa uko ecran ya mudasobwa ihinduka Televiziyo.
Urubyiruko rw’abanyeshuri bigishwa uko ecran ya mudasobwa ihinduka Televiziyo.
Minisitiri Philbert Nsengiyumva asobanurirwa imikorere yabo.
Minisitiri Philbert Nsengiyumva asobanurirwa imikorere yabo.
Aho VTC ikorera mu karere ka Ruhango.
Aho VTC ikorera mu karere ka Ruhango.

Photos/Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA.

2 Comments

  • muzadushirireho gahunda yamezi 3

  • Mwaduhaye aderesi ya VTC Ruhango na telefone

Comments are closed.

en_USEnglish