Digiqole ad

V/Perezida wa Kenya yariye ubugari muri restaurant iciriritse cyane

 V/Perezida wa Kenya yariye ubugari muri restaurant iciriritse cyane

William Ruto (wambaye ikoti ry’ubururu) n’abadepite babiri na Guverineri w’Intara muri restaurant barya ubugari

Visi Perezida wa Kenya William Ruto kuri iki cyumweru yatunguye abantu ubwo yahagararaga ku muhanda ari kumwe n’abandi bayobozi bageze ahitwa Maili Tisa bajinjira muka’restaurant’ gaciriritse cyane baka ubugari n’inkoko.

William Ruto (wambaye ikoti ry'ubururu) n'abadepite babiri na Guverineri w'Intara muri restaurant barya ubugari
William Ruto (wambaye ikoti ry’ubururu) n’abadepite babiri na Guverineri w’Intara muri restaurant barya ubugari

Visi Perezida yinjiranyemo na Guverineri w’intara ya Uasin Gishu  n’abadepite batatu barimo umugore umwe, maze bituma abantu benshi baza kureba ako gashya muri aka ka’restaurant’ kubakishije ibyondo.

William Ruto yaganiriye n’abaturage ababwira ko yahagaze hano akarya ariko aniyibutsa ko nawe ariho yahereye mu buzima butoroshye acuruza inkoko.

William Ruto yabwiye aba baturage ati “Buri wese akwiye gukora cyane. Cyera nacuruzaga inkoko hano ariko umuhate wanjye watumye mbasha kwiyubakira Hotel i Nairobi ncururizamo inkiko.”

Muri iyi restaurant bariye ibiryo by’amashilingi 300 ya Kenya (hafi 2500Rwf) banishyurira abandi ba’clients’ basanzemo 10 000Ksh.

Umwe mu bahoze ari abasirikare ngo yasekeje abantu cyane ubwo yabwiraga abantu ko ashaka kwishyurira iri funguro Visi Perezida.

Ruto aba baturage yababwiye ko Leta yabo ubu iteje imbere amasomo y’ubumenyingiro (harimo n’ayo kwakira abantu neza) kugira ngo urubyiruko rwinshi rubashe kubona akazi.

Muri iyi Ntara bakaba ngo bazahubaka ishuri rigezweho ry’ubumenyingiro.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Yooo mbega byiza!!!!

  • Urugero rwiza cyane

  • nisawa burya gusubiza amaso inyuma nibyiza bituma wicisha bugufi naho wabikoze nabi ukisubiraho

  • imana imuhe umugisha rwose kubwo kwicisha bugufi

  • Byari byiza iyo tuza kuba dans le plus beau des mondes. Ariko turi mu isi iteye nabi irimo amayeri ahanitse, ubugome bwinshi n’ubwibone bukabije. Ariko, well bravo to him for at least one aspect: the electorate.

  • Eeee, ngo amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho. Ni bake bakora ibi. Imana izakomeze imwongerere. Nk’uyu niwe umuntu w’ibibazo atera shida agahita aguha kuko yibuka ko nawe yigeze kugira ikibazo nkicyawe, Ntubona se ko anateruye isahane ngo asome agasupu. Haaahaa ndabibonye nibuka uko mbikora nanga ko isigara kw’isahane igapfa ubusa, aho aba serveur baza kwandurura bagahita bayimena muri poubelle kdi bakayirunze mugisorori kimwe maze bakaza kuyiha abashonji, iyo supu hamwe n’ibindi biryo biba byasigaye kumasahani bakabiha babantu baba bashonje bahora bahagaze kumihanda babara abahisi n’abagenzi batazi aho barya saa sita cga nimugoroba. He did a good example.

  • nuko tutabyumva kimwe ariko ntacyo bitwaye.

  • Iyi Story Iranejeje Cyane.Iranantangaje.Sinzayibagirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish