Vollyball: U Rwanda mu myitozo bitegura igikombe cya Afurika U19
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu batarengeje imyaka 19, ikomeje imyiteguro y’igikombe cya Afurika, kizaba muri Nzeri muri Tunisia.
Abasore batoranyijwe mu bigo by’amashuri bari mu mwiherero bitegura ‘Volleyball Africa Youth Championships U19’ igikombe kizabera i Tunis muri Tunisia hagati ya tariki 6-16 Nzeri 2016.
U Rwanda rufite intego yo kurangiza mu bihugu bitatu bya mbere.
Muri 2013, u Rwanda rwabigezeho, binaruhesha itike yo kujya mu gikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye muri Mexico. Ni nayo ntego y’uyu mwaka nkuko umunya-Kenya Paul Bitok utoza aba bana yabitangarije Umuseke.
“Mfite abasore bazi Volley. Twanabonye imyiteguro myiza, nitugera muri Tunisia tuzakina imikino ya gicuti nk’ibiri cyangwa itatu, nkeka ko izafasha abana bacu gutinyuka. Intego ni ugushaka itike yo gusubira mu gikombe cy’isi.” – Paul Bitok
Aba bakinnyi bakoreraga imyitozo kuri Petit stade i Remera, bazahaguruka mu Rwanda tariki kuwa kane tariki 1 Nzeri 2016, bakine imikino ya gicuti tariki 3 na 4 Nzeri, harimo n’uwo bazakina n’ikipe y’igihugu ya Tunisia.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
courage bana bacu,volley murayizi ntimushakisha.tubari inyuma
Comments are closed.