Volleyball: Ikipe y’igihugu U21 yageze muri Turkiya mu gikombe cy’Isi
Ikipe y’igihugu y’abatarangeje imyaka 21 ya Volleyball iherutse kubona ticket y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi yageze muri Turkiya amahoro ejo, bahise batangiye imyitozo yoroheje, uyu munsi na none babyukiye mu myitozo ku cyumweru nibwo bafite umukino wa mbere wa gicuti.
Ukuriye delegation yagiye muri Turkiya mu mikino y’igikombe cy’isi Hatumimana Christian yavuze ko bakiriwe neza ndetse ko ababakiriye babijeje ko bazabona imikino nibura itatu ya gicuti n’amakipe yaho akomeye mbere y’imikino y’amarushanwa.
Aimable Mutuyimana uyoboye abakinnyi bagenzi be avuga ko ikirere cyo muri Turkiya cyabatunguye cyane kuko gishyushye bikabije kuri bo.
Mutuyimana aganira n’umunyamakuru wa Radio Rwanda bajyanye yagize ati “Ariko icyo dufite muri gahunda ni ugutungura amakipe yibwira ko turi ikipe yoroshye tukabereka ko turi ku rwego rwo hejuru kuko twabashije kugera mu gikombe cy’Isi bitatugwiririye.”
Ikipe y’u Rwanda igeze muri Turkiya mu gihe habura iminsi igera kuri 15 ngo amarushanwa atangire.
Hatungimana Christian uyoboye delegation avuga ko bahageze mbere ngo abo basore babanze bamenyere ikirere kuko hashyuha cyane
Amakipe y’Ubushinwa na Canada nayo ngo yamaze kugera muri Turkiya aje muri iyi mikino izatangira kuwa 22/08/2013 igeze kuwa 01 Nzeri 2013.
Iyi mikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi ku batarengeje imyaka 21 iritabirwa n’amakipe 20; Turkey, Argentina, Serbia, Russia, China, Iran, USA, Brazil, Egypt, Japan, Tunisia, Italy, Morocco, Mexico, Canada, France, India, Estonia, Rwanda na Venezuela.
U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Serbia, Tunisia, USA na Canada. Umukino wa mbere aba bakinnyi b’u Rwanda bakazawukina na USA kuwa 22 Kanama uyu mwaka mu mujyi wa Azmir.
Photos/JC Ndengeyingoma
JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW
0 Comment
sha mwaragerageje peeeee!!!!!! gsa mwari muryoshye basore!!!!!!!
Comments are closed.