Volleyball: Bigoranye, Rayon yatsinze APR kuri Final
Kuri iki cyumweru mu mukino wari wahuruje imbaga kuri stade nto i Remera, aya makipe y’amakeba yakinaga mu irushanwa ryo kwibuka, gusa ishyaka n’ubushake biba birenze cyane iri rushanwa kubera amazina. APR VC yatangiye irusha cyane Rayon byarangiye ukundi kuko iyi kipe ya Rayon ariyo yegukanye intsinzi. Ni mu irushanwa ryo Kwibuka aba ‘Sportifs’ bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ryakinwe mu mikino ya Football, Volleyball na Basketball.
Rayon Sports yagowe cyane no kwinjira mu mukino ndetse mu iseti ya mbere APR yagize amanota 15 Rayon igifite atandatu, ntibyagoranye ko APR itsinda iyi seti ku manota 25 kuri 18 ya Rayon.
Rayon ntiyagaragaje ubushake n’ubushobozi muri iyi seti ndetse bamwe babonaga ko uyu mukino atari uwayo.
Si uko byakomeje ariko kuko Seti ya kabiri Rayon Sports itozwa na Fidel Nyirimana yaje yahinduye ibintu ahanini kubera ‘bloque’ z’abakinnyi Fred Musoni na Guillaume Irakarama bahagaritse cyane ibiro bya James Ontere (umukenya APR yatiye ukina mu Buyapani), Iyango Theodor na Yves Mutabazi byari bikomeye muri seti ya mbere.
Seti ya kabiri Rayon yayitsinze ku manota 25 kuri 18 ya APR VC, Seti ya gatatu APR yongera kuyisubiza ku manota 25 kuri 16 ya Rayon, Seti ya gatatu Rayon iyitsinda byihuse cyane kuri 25 kuri 13 ya APR. Ibi byatumye amakipe yombi akina ikitwa Seoul kuko yari anganyije seti 2 – 2.
Aka gaseti gato ka kamparampaka k’amanota 15 Rayon Sports yakitwayemo neza kubera abasore bayo Nelson Murangwa (wabaye MVP), Fred Musoni, Kwizera P.Marshall (wabaye Best server) na bagenzi babo, maze itsinda amanota 15-13.
Football ntibyagenze uko byateguwe:
Mu mupira w’amaguru, muri iri rushanwa hari hatumiwe amakipe y’ibihugu by’abaturanyi Sudani y’Epfo, Tanzania na Kenya, ebyiri za mbere zahageze zitinze cyane, bituma gahunda y’imikino ihinduka izi ziboneka kuri iki cyumweru kandi ari bwo hari hategerejwe umukino wa nyuma hakurikijwe uko zatsindanye kuwa gatandatu.
Gusa Amavubi yabashije gukina imikino ibiri, uwo yanganyije na Kenya 0 – 0 kuwa gatandatu n’uwo yatsinze Tanzania 2 – 0 kuri iki cyumweru. Uwegukanye iri rushanwa akaba atasobanutse kuko na Kenya yakinnye imikino ibiri, mu gihe Tanzania na Sudani y’Epfo zakinnye umukino umwe umwe.
Muri Basketball CSK yahize izindi
Imikino yabereye ku kibuga cyayo muri Cercle Sportif de Kigali, iyi kipe yabashije gutsinda ikipe nshya ariko ubu ikomeye mu Rwanda ya Patriotes ku manota 95 kuri 90 mu mukino ukomeye wabaye kuwa gatandatu nimugoroba.
Ku mukino wanyuma kuri iki cyumweru, CSK yabashije gutsinda Espoir amanota 57 kuri 55.
Ku mukino wa nyuma mu bagore Ubumwe BBC yatsinze APR BBC amanota 70 kuri 42.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
11 Comments
Oooooooooooooooooooooooooh Rayon!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! kubita
Arikose wa munyamakuruwe, niba atari ibanga, uyu mukino wahuje APR na Rayon (Volley ball) wari uhibereye cg wanditse ibyo bakubwiye ??? Ahubwose Seoul itsindirwa 15/14 ibaho ??? Kabisa ntimukajye mudutuburira !!!
Ushobora kuba utasomye neza iyi nkuru ahubwo wanditse ibi kuri mu mutwe cg uriya munyamakuru utemera ibyo yandika.Dore ibyo yanditse:Aka gaseti gato ka kamparampaka k’amanota 15 Rayon Sports yakitwayemo neza kubera abasore bayo Nelson Murangwa (wabaye MVP), Fred Musoni, Kwizera P.Marshall (wabaye Best server) na bagenzi babo, maze itsinda amanota 15-12.Ubwo se urabona hari aho bihurira na message yawe.Niba wibeshye saba imbabazi uyu munyamakuru kuko wanditse ushobora kuba ufite amarangamutima atari meza.
@Super
Nawe urabeshye umunyamakuru yanditse ko Rayon Sport yatsindiye kuri 15-13 ntabwo ari 15-12 nkuko ubyanditse. Ongera usome neza cyangwa urebe neza.
Handitse ngo: “Aka gaseti gato ka kamparampaka k’amanota 15 Rayon Sports yakitwayemo neza kubera abasore bayo Nelson Murangwa (wabaye MVP), Fred Musoni, Kwizera P.Marshall (wabaye Best server) na bagenzi babo, maze itsinda amanota 15-13.”
Ahubwo se wowe wiyise mesange wasomye inkuru? Umunyamakuru yanditse ko Seoul yarangiye 15-13 gusa ahubwo yibeshye aho yavuze ko seti ya 4 y’umukino Rayon yayitsinze 25 kuri 13 nyamara byarangiye 25-16. Muri rusange byagenze gutya: APR 25 18 25 16 13
RAYON 18 25 16 25 15
Dore abana b’abanyarwanda naho ureke abigize bo ngo Iyambo n’abandi ntazi kabila yabo.
Rayon wakina mabigibigi nuzabura abakunjya inyuma gusa urikipe nziza kandi ishimisha abafana bawe. ohoooooooooooo Rayon tuzakugenda imbere
Rayonsports aho nta manyanga arimo rayonsports irakubita.Songa mbele rayons
Oh rayon baguhora iki Rayon
Ariko banange … kweri …Rayon irongeye, mbega akumiro. Dutegereje iki ngo dushake Degaule adufashe no muri Volley Ball.
rayon sport forever!
Comments are closed.