Digiqole ad

Virunga: barindwi bishwe mu gitero cyagabwe na FDLR na Maï-Maï

 Virunga: barindwi bishwe mu gitero cyagabwe na FDLR na  Maï-Maï

Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho bahonyora uburenganzira bw’abanyeCongo

Hafi ya Pariki y’Ibirunga mu hagati y’ibice bya Rutshuru na Lubero ku nkengero z’ikiyaga cya Eduard abarwanyi bikekwa ko ari aba Maï-Maï bafatanyije n’aba FDLR kuwa gatandatu mu gitondo mu rukerera bateye ibirindiro bitatu by’ingabo za Congo, FARDC, ndetse bongera gukora igitero nk’iki mu ijoro rishyira ku cyumweru, abasirikare babiri ngo bahasize ubuzima naho aba bateye batanu bicwa n’ingabo nk’uko bivugwa na AFP.

Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho bahonyora uburenganzira bw'abanyeCongo
Abarwanyi ba FDLR bamaze igihe kinini muri Congo aho bavugwaho gukora ibikorwa bibi

Bose hamwe abaguye muri ibi bitero bibiri ngo ni abantu barindwi, naho abarinzi babiri ba Pariki ya Virunga ku ruhande rwa Congo ngo bashimuswe n’izi nyeshyamba ariko baza kurekurwa ubwo ingabo zari zibaye nyinshi zikanesha aba barwanyi.

Izi nyeshyamba icyo zifuzaga ngo ni ukwirukana ingabo muri aka gace kugira ngo zibashe gukora uburobyi mu kiyaga cya Eduard nk’uko bitangazwa na Captain Guillaume Djike.

Aba barwanyi ba FDLR na Maï-Maï zinyuranye ngo bafite uduce bagenzura muri aka karere bakaba bahora bashaka kutwongera.

Abarwanyi b’abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR bahora bashishikarizwa gutaha mu Rwanda, umubare utari muto umaze gutahuka ugizwe ahanini n’abakiri bato.

Umutwe wa FDLR ukora amabi muri Congo, abawugize barimo abashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda, abandi ni abakiri bato binjijwemo amatwara yo kurwanya u Rwanda ngo bakazataha ku ngufu.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • aba

Comments are closed.

en_USEnglish