Digiqole ad

Video ya “Waguye Ahashashe” ya Dream Boys yafatiwe ku Kivu. AMAFOTO

 Video ya “Waguye Ahashashe” ya Dream Boys yafatiwe ku Kivu.  AMAFOTO

Aba bahanzi n’abakobwa bazagaragara mu ndirimbo yabo bari ku mazi

Amashusho y’indirimbo nshya ya Dream Boys yitwa “Waguye Ahashashe” hagati muri iki cyumweru yafatiwe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku mwaro uri kuri Serena Hotel mu karere ka Rubavu.

Aba bahanzi n'abakobwa bazagaragara mu ndirimbo yabo bari ku mazi
Aba bahanzi n’abakobwa bazagaragara mu ndirimbo yabo bari ku mazi

Amashusho y’iyi ndirimbo azagaragaramo umuhanzikazi Ciney usanzwe ukora injyana ya Hip-Hop ndetse n’umukobwa w’umubyinnyi witwa Fatuma.

Mariva, uzwi nk’umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo zirimo izo yakoze nka” Zabonetse ya Senderi“, “Canga Ikarita ya Diana Teta“, niwe uri gutunganya iyi Video.

Andi mashusho y’indirimbo za Dream Boys yakunzwe harimo ‘Uzahahe uronke’, ‘Urare Aharyana’, ‘Tubaye umwe’, ‘Carolina‘ft Gabiro nayo yakozwe na Mariva, ‘Baramponda’ft Knowless n’izindi.

Dream Boys ni itsinda ry’abasore babiri;Nemeye Platini (Platini) na Claude Mujyanama(TMC), bashinze mu 2008 ubwo bari abanyeshuri muri Kaminuza.

Bamenyekanye cyane mu ndirimbo zabo za mbere nka, “Magorwa” na “Si Inzika” yakunzwe cyane ndetse bakayitirira Album yabo ya mbere. Ubu bafite Album eshanu bamaze gusohora.

Ku mucanga wo kuri Serena Hotel niho bayikoreye
Ku mucanga wo kuri Serena Hotel niho bayikoreye
Bikozemo ikipe ebyiri;Platini na Fatuma, TMC na Ciney, bakina Beach Volley,
Bikozemo ikipe ebyiri;Platini na Fatuma, TMC na Ciney, bakina Beach Volley
TMC araririmbira hejuru ahari ikirere gikenkemuye
TMC araririmbira hejuru ahari ikirere gikenkemuye
Uyu musore azwiho ijwi ry'umwihariko mu bahanzi bo mu Rwanda
Uyu musore azwiho ijwi ry’umwihariko mu bahanzi bo mu Rwanda
Mariva mu kazi
Mariva mu kazi
Platini ku mazi nawe arikiriza mu ijwi rye
Platini ku mazi nawe arikiriza mu ijwi rye
Platini mu ndirimbo azagaragara mu bihe nk'ibi
Platini mu ndirimbo azagaragara mu bihe nk’ibi

Ciney ntabwo ibyo azi ari ukurapa gusa

Ashobora no gukina no kugaragara neza mu ndirimbo
Ashobora no gukina no kugaragara neza mu ndirimbo

Platini na Fatuma Mariva n'ikipe ye barakora akazi

Ciney 'triggers' TMC
Ciney ‘triggers’ TMC
Barerekana ibyiza bari kubona ku Kivu
Barerekana ibyiza bari kubona ku Kivu
Platini aratanga igitekerezo cy'uko ishusho rikurikiye ryagenda
Platini aratanga igitekerezo cy’uko ishusho rikurikiye ryagenda
Abakobwa banyuzagamo bakabona akanya ko guseka cyane
Abakobwa banyuzagamo bakabona akanya ko guseka cyane
Ciney aritegereza ibikikije u Rwanda
Ciney aritegereza ibyiza bikikije u Rwanda
Fatuma we arishimira ibyo byiza mu kirere
Fatuma we arishimira ibyo byiza mu kirere
Mariva ku ruhande arafata amashusho ya Platini ku gatebe ko ku mucanga
Mariva ku ruhande arafata amashusho ya Platini ku gatebe ko ku mucanga
Platini arishimana na Fatuma
Platini arishimana na Fatuma
Umukobwa aramwereka zimwe muri 'moves' ze mu guceza
Umukobwa aramwereka zimwe muri ‘moves’ ze mu guceza
Amafoto amwe n'amwe aba ari meza kuyafata gusa no kuyereka benshi
Amafoto amwe n’amwe aba ari meza kuyafata gusa no kuyereka benshi
Bwarinze bugoroba bagifata andi mashusho azaba agize 'Waguye ahashashe'
Bwarinze bugoroba bagifata andi mashusho azaba agize ‘Waguye ahashashe’
Bimwe mu bihe byiza byo kubona iki kiyaga bizagaragara muri iyi ndirimbo
Bimwe mu bihe byiza byo kubona iki kiyaga bizagaragara muri iyi ndirimbo

 

Photos/P.Muzogeye/UM– USEKE

Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Waoooo! Courage basore! Indatwa 4ever! Thx to Plaisir ku mafoto meza ukomeje kutugezaho, iyi nkuru imeze neza vraiment! Umuseke.com muri aba 1!

  • eee!! sha izaba yica KBS!!!!!!!!

  • DREAM BOYS NDABAKUUUNDA !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!CYANE CYANE TMC

  • Ngo “Ciney “triggers” TMC.umuseke rwose mwarisariye.lol Tmc byo agira ijwi ryiza pe sinzi impamvu abantu batabyitaho

  • BYIZAAAAAAAAAAA

  • Hanyuma hari urubanza rw’ Uwiteka. nimutunganye inzira, mugorore inzira zanyu. umunyabyaha areke inzira ze mbi ashake Imana bigishoboka ko ibonwa!

  • ibyiza byose ndabona ntacyo mwasize

  • irari uvuze neza nuko abaryohewe nisi batumva gusa nta cyiza kiri kuri ino si kuwubaha Imana keretse abayobye uwiteka abayobore naho ubundi umunyenga barimo uzaherukwa namarira ngo fatuma nagahinda gusa

  • Nibyo nanjye ndahamya ko nyuma y’ubu buzima hari urubanze. Wa musore we Ishimire Ubusore bwawe n’Umutima wawe ukunezeze mu minsi y’Ubuto bwawe, kandi ujye ugenda mu nzira umutima wawe ushaka no mu mucyo wo mu maso yawe ariko menya y’uko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu Rubanza ( Umubwiriza 11 : 9). Basore namwe Nkumi mugerageze no gushaka Ubwami bw’Imana.

  • Ariko abaswa we !!!!!!!! Njye nanga cyane imiziki n’ibisa nayo ariko ntaho mbihuriza n’Imana mwe muzana Izina ry’Imana mu busa bw’Indirimbo murabona mutishyiraho.umuvumo w’ ubusa ….. Ubiryo Imana.izahana.abayo mwaniretse. .ikaba.ariyo ibigena……, mwe muri bantu ki??? ngo mutubere akabarore….; ese mibwirwa ni iki ko abantu bose bakeneye ijuru mkuko mwe murikeneyee…. Ntimurunva les temois de Jehova bavuga ko bo bazigumira.muri iyi si???! . breif mutuke ab’iki gihe biridwa bakoronga ngo barahahanga ariko mwirinde.rwose.kuzanamo izina ry”’Imana.

    • ukuri kurakiza

  • Dream boys oye ndabakunda cyane tmc byorahogoza lmana ijyebashoboza muribyose.

  • Ese none uwo mukorera azabahemb’iki uretse urupfu no kubora,ariko utiny’uwiteka azaragwa ubuzima budapfa,naho mwebge kwirirwa murutanga kuri plage mu bitagira umumaro!!!

  • Aba bapeti turabemera ni aba1. Gs kuki bo batabona igikombe muri gumaguma?

Comments are closed.

en_USEnglish