Digiqole ad

Victor Madiela yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa BRALIRWA

 Victor Madiela yagizwe umuyobozi mukuru mushya wa BRALIRWA

Madiela akomoka muri Congo Brazzaville

Inama y’ubuyobozi ya BRALIRWA yeteranye kuri uyu wa 25 Kanama 2016 yahinduye umuyobozi mukuru wa BRALIRWA wari Jonathan Hall kuva mu 2012.

Madiela akomoka muri Congo Brazzaville
Madiela akomoka muri Congo Brazzaville


Victor Madiela yagizwe umuyobozi mukuru ndetse na Visi Perezida w’inama y’ubuyobozi nk’uko biri mu itangazo basohoye kuri uyu wa 25 Kanama.

Victor Madiela ubuyobozi bwe buratangira kujya mu bikorwa kuva tariki ya mbere Nzeri 2016.

Victor Madiela yahoze ari umuyobozi ushinzwe imari mu rwengero Bralima RDC/Groupe HEINEKEN.

Yaminuje (masters’) mu bijyanye na ‘gestion’ muri Kaminuza ya Paris.

BRALIRWA aje kuyobora iherutse gutangaza ko yazamutse mu rwunguko ku kigero cya 62,% mu gihembwe cya mbere cya 2016. Kuva kuri miliyari 43Frw kuva mu kwa mbere kugeza mu kwa gatandatu ugereranyije na miliyari 40,5Frw mu gihe nk’icyo muri 2015.

Kuzamuka mu nyungu byatewe no kongera ingano ibicuruzwa bikenewe aho muri kiriya gihe cya 2016 BRALIRWA yacuruje Hectolitres 888,000  ugereranyije na Hectolitres 858,000 zacuruje mu gihe nka kiriya umwaka ushize.

UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Ibinabyo nibigaragaza komu Rwanda ubuhanga muri Managment bukiri hasi.Ese abantu twohereza muri USA,Uk kuva imyaka 20 bazana izihe diplômes? Bakorahe? Usanga imyanya nkiyi mu Rwanda ifitwe na Kenyans,Ugandans,Ejobundi Abakongomani,Abarundi,Abatanzaniya kuberako ireme ryuburezi mukarere riri hasi cyane kandi ibi abantu babivuga kuva kera.Ce n’est pas la quantité qui compte mais la qualité.Umuntu wavuzeko u Rwanda rwateyimbere kuko rutanga diplômes zomuri université umwaka umwe ziruta izatanzwe kuva 1962-1994.Uwo nawe igihe kizagera asobanure icyo yaragamije kubwira abanyarwanda.

    • ubwenge bwawe!!!!ko AMBASSADOR akaba min JOE,yabaye umukuru wa henekene muri Nigeria niwe warufite amashule menshi cyane muri nigeria, mbe wibaza ko habuze uwufite master muri gestion mu rwanda??Ariko bralirwa abayitegeka(ni abaholande niba utarubizi) bashyiraho rero uwo bashaka, ariko byumvikana ko uwo bari bamwizeye kuko yari asanzwe abakorera. wowe ko uri umunyarwanda ukora iki mu buzima twumve ko abo birirwa bohereza USA hari icyo ubarushya???

      • Urugero utanze nawe rurafutamye,Uwo Joe uvuga ubu akoriki? Afite imyaka ingahe, yize murizi Universités zisigaye zirusha abanyeshuli ubwinshi?

  • @ gaheri hahahaaa bralirwa ni ikigo cy’ishoramari kigizwe n’imigabane ya Heineken igera kuri 90%. Bivuze ko Heineken international ariyo ishyiraho abayobozi bayo kandi ibakura aho ishatse. si ikibazo cy’ireme ry’uburezi rero. Naho wowe niba ushyigikiye ko higa bacye bakaba abahanga ; hari abandi bahitamo ko higa benshi yenda ireme rikagabanuka. Gusa abashinzwe uburezi naryo nizere ko bazarizamura.

    • Nyamara iziningaruka zimwe muri biriya gaheri avuze.kandi hatagize igikorwa bizakomeza.

  • @ Gaheri

    Igitekerezo cyawe kiragaragaza ko utazi uko aba bayobozi mu bigo mpuzamahanga nka Heineken Group bajyaho! Ntabwo bashyirwaho n’u Rwanda kuko Bralirwa si ikigo cya leta kandi izo diplomes uvuga sizo zirebwa bwa mbere kuko harebwa ibyo umuntu yakoze mbere, imiterere y’igihugu agiyemo, impamvu za politiki, ikimenyane gikomeye mu buyobozi bwo hejuru bw’ibyo bigo, n’ibindi.
    N’ubwo ireme ry’uburezi mu Rwanda rigicyemangwa, nta sano na nto rifitanye n’ishyirwaho ry’uyu muyobozi!

  • Akomoka mu kihe gihugu ko muvuze aho yize Masters gusa? Ahandi yakoze ni he uretse Congo Kinshasa ko byanavuzwe ko aje i Kigali avuye kwa Pierre Nkurunziza aho yayoboraga Brarudi?
    Rwose mujye mwandika inkuru yuzuye itari igice!

  • Victor Madiela ni umukongomani (DRC) kandi amaze imyaka itari micye akorera Heineken muri aka karere (Congo Brazza, DRC na Burundi). Ibisigaye mwirwarize!

  • Ikibazo si umunyamahanga kuyobora, Na Leta ibashinga kuyobora, Universite Rwanda, RDB, etc… Icyangombwa ni ubushobozi. Muve mu matiku. Ariko icyo nzi ni uko Heinken group, ikoresha bose. Abanyarwanda nabo baba bari ahandi bayoboye izindi nganda cg bafite imyanya yo hejuru. Icyo nzi i uko hose heinken ikoresha abanyamahanga nka abayobozi. Abacu bajya ahandi kuyobora. Hari igihe Joe, yari Nigeria ayoboye service commercial, Hari abo numvise Kinshasa, Cote D’Ivoire, Cameroon, Sierra Leone etc.. Bafite uko babiringaniza bakurikije ubuhanga.

    • Abobose bize kera ishuli likiri ishuli niba ntibeshya.Ritari ryahinduka usine à papier.

  • Ariko mujye mureka itiku. None se Kaberuka ntagiye kuyobora muri Tanzaniya? Ubuse tuvuge ko TZ badafite abize? Ariko rimwe na rimwe imirimo umuntu yakoze imuhesha ikiraka aho agiye hose cyane cyane iyo yayikoze neza.

    Gusa ntitwibagirwe ko muri uru Rwanda huzuye abaminuje arikombatazi namba!

  • mwagombye kongeraho ko Kaberuka agiye gukora iyo muvuga kubera ireme ry’uburezi yahawe yiga! Kuba uriya muntu rero mubyo yibiza anavuga ko ubu hatangwa diplome gusa ntaburezi buhamye cyangwa ubushobozi buyiherekeje, ntabwo aciye inka amabere! Muzambwire mumazu mazima yuzura Ikigali aba ingénieurs babanyarwanda baba chef des travaux barimo uko bangana! dufite abanganiki? baakorahe?

    • Turabafite babandi bajya kubaka amateme muntara agacika mumyuzure yimvura.

  • Eh!!! ibintu ni danger kabisa nonese ko numva amashuri muyaciye amazi ndavuga ayo murwagasabo ababa bana turera bite? ko mbona abashobora kujya kwiga hanze ari mbarwa? ahaaa!!! si ikibazo cy’abanyamahanga ahubwo hari ibimaze kubokama mwebwe reka turebe le contenu tureke le contenant basaza.

Comments are closed.

en_USEnglish