Victor Fidel (Koudou) aritegura kumurika album ye yambere
Umuhanzi Koudou uzwi cyane ku izina rya Victor Fidel yabwiye Umuseke.com ko ubu ari kwitegura kumurika Album ye yambere mu kwezi kwa gatanu cyangwa kwa gatandatu.
Uyu muhanzi wahoze mu itsinda rya The Brothers ubu akaba asigaye aririmba wenyine (Solo), yavuze yamaze kwegera abaterankunga batandukanye ubu akaba ategereje igisubizo cyabo.
Ati “ Hagati aho ariko ndaba ngaragara mu bitaramo bitandukanye ari nako nkomeza gutegura Album yanjye ya mbere nise “ MY LAND” iriho indirimbo 11 ziri mu ndimi eshatu (Ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza). Narayitondeye kuko nayitangiye mu kwezi kwa 11 umwaka ushize.”
Uyu muhanzi avuga ko ubu yamaze kuyitunganya hasigaye gusa kuyishyira ahabona ku bakunzi ba muzika nyarwanda.
Koudou ati “ Ubu maze gushyira hanze indirimbo eshatu muri izo. Izo ziri hanze ubu ni izitwa “hobe ibyansize”, “Kigali Fiesta” ndetse na “Si iherezo”.
Amashusho ya zimwe mu ndirimbo ziri kuri Album ye yo ngo yamaze kubona abazamufasha kuyakora, abo ni studio za Ibalab, n’iyitwa Individeo yo muri Portugal”.
Naho amajwi y’indirimbo zigize Album ye akaba yaratunganyirijwe muri studio za BMCG ikoreramo Producer Barick na D4DS (umuhungu wa Sebanani)
Rabbin Imani Isaac
UM– USEKE.COM
0 Comment
Uyu yahoze muri yhe brothers gusa badutangarize Ese the brothers ntikibaho???!cyangwa irahari?!Imana imufashe azakore neza dore igenda nabi ry’amalaunch ritugeze aha!!!
abo basore ba 3 bo muri brothers barihemukiye gutandukana kuko bari bafite cuel cg groupe nziza pe! ariko kubera abantu b’iki gihe basigaye bakunda impiya kurusha gukunda ibyo bakora byiza, ntacyo bazageraho. mu kinyarwanda baca umugani ngo “nta wigira”. Bamenye ko abantu babakundaga kuberako bari bafite amajwi meza ashize hamwe n’injyana nziza yaherekezaga ayo majwi yabo. Ubu iyo ugiye kumva nka Dany aririmba solo wumva hari ikiburamo kubyo twari tumenyereye, na Victor Fidel nawe niko bizaba bimeze. Babishatse basubirana! bakongera bakagira succes nka kuriya kwa Urban boys
shot sha urabizi peee ijwiryawe ryumwimerere turaryemera turagushyigikiye kuko ufite ubutumwa bwiza namagambo aryoheye uyumva komerezahoooo
Comments are closed.