Van Persie-“abongereza bakunda utubyiniro gusa”
ROBIN VAN PERSIE yagaye cyane abakinnyi b’abongereza uburyo bakunda kurara amajoro mu mazo y’urubyiniro kurusha uko bakunda umupira.
Van Persie ati”nibo barangiza umupira wabo vuba”
Uyu muholandi ukinira Arsenal yanagaye cyane imyitwarire yabo bakinnyi hanze y’ikibuga avuga ko igira ingaruka ku mupira bakina.
Van Persie w’imyaka 27 ati:” Iyo mbonye bamwe mu bakinyi babongere bari muri Night Club (Inzu z’urubyiniro) kugeza saa cyenda z’ijoro mpita mbona impamvu umupira wabo urangirira ku myaka 33”
“Njyewe mpitamo kwifatira icyayi (Breakfast) n’abana banjye babiri buri gitondo, sinishoboreye kurara amajoro no kwangiza umupira wanjye”
Nyamara nyuma yo kureba iyi match ya Basket i Los Angeles bahitiye mu rubyiniro
(I Bumoso: Van Persie, Vermaelen, Fabregas na Carlos Vera)
Ibi Van Persie akaba abitangaje nyuma y’uko abakinnyi benshi b’abongereza nka Wayne Rooney, Germain Defoe, John Terry, Redley King, Ashley Cole, Robert Green, n’abakiir bato nka Jack Welshere na Jack Rodwell ngo badasiba akabyiniro cyane iyo babonye akaruhuko mu makipe yabo.
Gusa uyu Robin Van Persie ubagaya nawe si malayika kuko mukwa 6/2005 yafunzwe ibyumweru bibi muri prison ya Rotterdam ashinjwa gusambanya umukobwa ku ngufu.
Jean Pal Gashumba
Umuseke.com
3 Comments
simbona impanvu ubugwari bwe ashaka kubusangiza abandi?niba atabishoboye ntawumuhatira kubikora,kandi ndunva atariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi ngo ni uko atajya mu kabyiniro,nawe siwe buriya wasanga abitinyutse yarurara inyuma.
buri mwana yica akanyoni bangana sha!!ko atabishoye se yavuga iki kindi?
Van Persie ndi umufana we ariko icyo umuntu atarya arabanza areka abafite bakirira kdi ufite inka arya ibihiye
Comments are closed.