Uzwi cyane nka Nkunda-match i Kilinda ubundi yitwa Nkundimana
Nkundamatch w’i Kilinda amaze kumenyekana cyane ku maradio atandukanye mu Rwanda kubera gutanga ibitekerezo ku biganiro, amakuru n’ibindi. Izina rye ubundi ni Frederick Nkundimana, ariko ubu ngo yandikiye inzego zishinzwe irangamimerere ngo yemererwe guhindura izina yitwe Frederic Nkundamatch aho kwitwa Frederick Nkundimana.
Uyu musore avuga ko Nkundamatch yaryiswe n’abafana bakunda kurebana imipira itandukanye aho atuye i Kilinda mu karere ka Karongi n’uburyo akunda cyane ikipe ya Rayon Sports kuko ngo ijya ituma ava aha za Kilinda akaza kureba imikino yayo imwe n’imwe.
Nkundamatch i Kilinda ufite ibisage (dreadlocks) ku mutwe we ubusanzwe akora imirimo y’bukorikori nko gutunganya amajwi, gutunganya amajwi, gukora amashanyarazi n’utundi turimo tumubeshejeho.
Uyu musore w’ikigero cy’imyaka 25 ni bucura mu bavandimwe be 10, gusa barindwi bishwe muri Jenoside ubu asigarany abavandimwe batatu.
Kundamatch ati “ubu ntegereje ko inzego zibishinzwe zinsubiza ku busabe bwanjye bwo guhindura izina ku buryo bwemewe n’amategeko.”
Kuri we ngo nta pfunwe atewe no kuba ashaka kuva kuri Nkundimana akajya kuri Nkundamatch kuko ngo Imana n’ubundi ibana n’abantu buri gihe si ngombwa ko buri gihe abantu bayitirirwa.
Nkundamatch ngo imipira imucika akwiye kureba ni micye, mu Rwanda ngo afana Rayon Sports naho mu Bwongereza agakunda Manchaster United.
Yize amashuri atandatu abanza n’abiri yisumbuye, akavuga ko nubwo atize menshi ariko gukurikira Radio byatumye amenya byinshi ku bumenyi busanzwe ndetse no kumenya byinshi ku gihugu cye.
Mu buzima bwe ngo aharanira kwibeshaho atandavuye, ubu ngo mu ntego ze harimo kugura moto izajya imwinjiriza amafaranga yashora no mu bindi. Akavuga kandi ko hagati aho anashaka umukunzi bazarushinga kuko ngo ubu ntawe afite.
Nkundamatch i Kilinda akurikira cyane iby’ubuyobozi bubakorera, yabwiye Umuseke ko abayobozi b’Akarere ke ka Karongi bacyuye igihe abanenga ko barangije manda zabo utubatse umuhanda wa Nyanza-Karongi cyangwa Ruhango-Karongi kandi ngo barawemerewe na Perezida Kagame ubwo yasuraga aka gace mu 2015. Kuri we ngo ni uko abayobozi batakurikiranye iryo sezerano ngo nibura basige ritangiye kujya mu bikorwa.
Gusa ashimira ubuyobozi bwa Karongi bwavuyeho ko hari ibyakozwe byiza nk’imihanda imwe yasanwe, amashuri n’amavuriro bishya byubatswe ndetse n’amashanyarazi ngo yagiye agera ku baturage benshi.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
13 Comments
‘Imana’ rero ayisimbuje ‘match’? Agomba kuba afite akabazo! Abamuzi mumugire inama.
hh amamara muhungu wanjye guss umenyeko ijambo imana.ugomba kurihereza agaciro karyo kuko ntirivugwa nabapfayongo
“match iyidukinac? cg nigiheburayo? gisobanura ukundikuntu? ahaa uzibuke ko abakoze ubwato bwatitanike bavuzengo imana ntacyo yabukoraho umenyeko ntanumwe waramutsemo ubwi bakoraga impanuka.bukarohama,
gusa nkinshuti yanjye kdi nemera nkwifurije amahirwe masa.
Ahaaaa. Noneho arandangije bizarangira abaye aka Rutikanga!! YAbaye umusitari kubera uko akurikirana amaradiyoakayaha umwanya we, agatanga ibitekerezo. Gusa fasha abanyamakuru benshi inshingano zabo. Ariko nawe yikabya, nubwo ndasobanukiwe amategeko neza, ariko nkaka buri munyarwanda atazajya abyuka ngo ahindure izina rye uko yishakiye, nkeka izina rihindurwa bitewe n’insobanuro zaryo. Ahubwo njye nitwa Nkunamatch nkeka narihindur ankitwa Nkundimana. Ibyo ashaka gukora ni amacuri mba mbaroga. Ariko na none ni uburenganzire bwe, gusa sinzi niba azabyemererwa.
Uyu mutindi ahaze iki mwokabyaramwe? ararebye asanga match iruta Imana koko? akeneye traitement pschologique kuko nubundi ntamuntu muzima uhamagara radio zose icyarimwe. Gusa mbona ari imburamukoro uwabanza akamwogosha ubundi akamwambutsa ikivu akamujyana iWawa mungororamuco buriya ni urumogi rwigendera!
ubu se wowe umwise umutindi umurusha iki?
Abisi murantsetsa cyane ubwose ni umutindi hari icyo yigeze akwaka.
Umugoroba mwiza kuri mwese! gusa ibyo mwanditse byose mwakoze cyane, Ariko reke nshimire abantu mwese mwatanze inama zubaka ndabashimiye, kubantu Namwe mwantutse buriya ntabwo aribyiza gutuka umuntu kuko ntacyo uba umurushije! kandi gutuka umuntu siko gukemura ikibazo! kandi kwanga umuntu ntacyo mupfa sibyiza, ahaaaa! kubantu muvugako nabuze imikoro mubanze mutekereze Neza, kubandi muvugako ndwaye mumutwe ntamurwayi womumutwe gukora nkibyo nkora, ikindi muge mumenya ikinyabupfura nokubaha kibe aricyo kibaranga. nahubundi Guhindura izina Sibyo guhubukirwa, kubwibyorero Nange sindumwana. kandi Abagira umunwa baravuga Namwe rero nimwivugire. Ndabakundaaaaa!
Ntibavuga,nkundamach bavuga nkundimikino keretse nubihindura utyo . Njyewe ndumva iryo zina warigumana mwana wa! Sibyo? Ubwose iryo zina riguteye irihe pfunwe koko?gumya witwe nkundimana naho nkundamach ryo ribe akabyiniriro ko mukazi ntacyo bizagutwara kandi abakwise umusazi ubababarire kuko nabo sibo hari aho bivuye ahubwo nkwifurije guhirwa ugatera imbere uzabe umugabo w’ukuri kandi witonde umukunzi wawe arahari birekere ushobora byose azabikora kandi wishime unezerwe gusa witonde !
salama bro kabisa ngize n’amahirwe ndakumenye kabisa burya ukurikirana amakuru pe!!!!sinibaza impamvu bakubuza kwitwa izina wumva rikoroheye kandi rizwi nabose
harabitwa bankindimana nyamara bakaba inkozi zibibi nyamara nyamara ndumva nubundi witwa uko ubyifuza kdi warasenze imana ukabiyisaba ntacyakubuza pe uko wabayeho kdi ukaba ukiriho ntugatinye urugambo komeza ukore kuko izina ryawe ninaryo uzwiho ibaze ejo utabarutse bakumva ngo ninkundimana kdi ntamuntu uryumva kuriradio numwe ubwose washyingurwa nabaguturiye gusa nyamara bavuze nkunda match naminisitiri wubutegetsi bwigihugu yamanuka muriyo mikuku yazabuhanda akambuka uruzi akagusanga aho bagushyinguye agasezera courage man kdi komeza utange ibitekerezo byubaka rubanda musaza
KBS amamara to duhuje gufana amaikipe amwe p murwanda nohanze mbeg byiz we kndi turaturany nanjy iwacu hirya gto murako karere gakurikir
Mwarakoze mwese mwatanze ibitekerezo yaba ibyubaka cg isenya mwarakoze.
nkundimana nkundimana have have guma kumana kuko Imana niyo nkuru.
Mwese ndumva mupfa ubusa mubireke bavandi!
Comments are closed.