Digiqole ad

Uzegukana PGGSS II azahembwa miliyoni 24 z’amanyarwanda

Ibi ni ibyemerejwe mu nama yahuje Bralirwa, East African Promoters ndetse n’abahanzi 10 basigaye mu bagomba guhatana muri iri rushanwa, yabereye muri Top Tower Hotel kuri uyu wa kabiri tariki 27 Weuruwe.

Jean Pierre Uwizeye uhagarariye Primus muri Bralirwa  na Joseph Mushyoma wa EAP
Jean Pierre Uwizeye uhagarariye Primus muri Bralirwa na Joseph Mushyoma wa EAP

Aya mafaranga umuhanzi uzaza imbere y’abandi akaba azayabona mu byiciro; akimara kuba uwa mbere azashyikirizwa miliyoni 6 ako kanya, nyuma azahabwa amasezerano yo gukorana na Bralirwa afite agaciro ka miliyoni 6 akazajya ahabwa ibihumbi 500 buri kwezi.

Uzaba uwa mbere kandi azahabwa miliyoni 5 zo gutegura Album ye, miliyoni 6 zo kuyimurika ku mugaragaro, na miliyoni imwe yo gutegura amashusho y’imwe mu ndirimbo ze ashaka.

Ku munsi wa nyuma mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka hazaba hari abahanzi babiri basigaye mu irushanwa, aba bazaririmba hanyuma, hatangazwe uwa mbere nyuma yo kuririmba, uyu niwe uzahita aririmbana n’umuhanzi Jason Derulo uzaba wavuye muri USA.

Aba bahanzi babiri bakazaba bahawe ibihumbi 500 byo gutegura ‘performance yo kuri uriya munsi wa nyuma.

Muri iki gihe cy’amezi ane y’amarushanwa y’aba bahanzi 10, nta numwe muri bo wemerewe kugirana amasezerano n’undi muntu uwo ariwe wese ngo bakorane nkuko byasobanuwe na Joseph Mushyoma bita Bubu, umuyobozi wa East African Promoters.

Ibi n’ibindi bikaba ari ibikubiye mu masezerano aba bahanzi icumi bazasinyana, kuwa gatatu tariki 28 Werurwe, na Bralirwa na East African Promoters bafatanyije mu gutegura iki gikorwa

Bamwe mu bahanzi nka Riderman, Kamishi na King James bagaragaje impungenge zabo ku masezerano bari barasinye mbere n’ikinyobwa cyo muri Uganda cyitwa Mountain Beer.

Riderman akaba anafite andi masezerano ya Simbuka na Bank Populaire. Babwiwe ko bazarebera hamwe niba ayo masezerano yabo atazabangamira PGGSS II, maze bakaba bayagumana.

King James abaza ku mpungenge z'amasezerano abahanzi baba barasinye mbere y'azasinywa kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe
King James abaza ku mpungenge z'amasezerano abahanzi baba barasinye mbere y'azasinywa kuri uyu wa gatatu tariki 28 Werurwe

Gusa bemereye umuhanzi waviramo mu byiciro bizakurikiraho by’amarushanwa we yemerewe kuba yasinya ahandi amasezerano kuko azaba yavuye mu irushanwa.

Abahanzi bagarutse ku kibazo cya Sound, Jean Pierre Uwizeye umuyobozi wa Primus muri Bralirwa yababwiye ko Bralirwa yaguze indi Sound System nshya yamaze kugera mu Rwanda.

Kwiyereka abaturarwanda muri gahunda zibera mu ntara zitwa “Road Show” bizatangira nyuma y’icyunamo, naho TV show zitangire mu kwa gatandatu.

Jean Pierre Uwizeye yavuze ko imwe mu ntego za PGGSS kuri iyi nshuro, ari ugufasha umuhanzi ubwe kwiyubaka, akabanza akaba Star hano mu Rwanda.

Hatangajwe kandi ko hari umukino w’umupira w’amaguru uri gutegurwa hagati ya bariya bahanzi 10, abari muri iki gikorwa ba Bralirwa na Eat African Promoters ndetse n’abanyamakuru b’imyidagaduro benshi bari aho.

Abahanzi bakaba bashimiye Bralirwa uburyo ikiciro cya mbere cy’amatora cyaciye mu mucyo. Abahanzi 10 basigaye muri aya marushanwa buri wese akaba yahise ahabwa amafaranga ibihumbi 500 bari bemerewe muri Serena Hotel ubwo batangarizwaga ko batsindiye gukomeza.

TMC, Riderman na Bulldog bakurikiye abari gutanga amabwiriza
TMC, Riderman na Bulldog bakurikiye abari gutanga amabwiriza
Joseph Mushyoma bita Boubou umuyobozi wa East African Promoters
Joseph Mushyoma bita Boubou umuyobozi wa East African Promoters
Inama yahuje abahanzi 10, Bralirwa na East African Promoters
Inama yahuje abahanzi 10, Bralirwa na East African Promoters

Photos: David/EAP

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

en_USEnglish