Digiqole ad

UZABAKIRIHO, YARABESHYE kumufasha byitonderwe

Uzabakiriho Francois, umusore utuye mu murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, munsi y’umusozi wa Rebero. Umuseke wasanze yarabeshye ko yarokotse ndetse ibikomere afite atabitewe na Jenoside. Umuseke urasaba imbabazi buri wese wasomye inkuru yatambutse 08 Mata 2014 ivuga ku buzima bwe, by’umwihariko abari batangiye ibikorwa byo kumufasha ngo ave mu buzima arimo babihagarika cyangwa bakabikomeza ariko batagendeye ku kuba yararokotse Jenoside.

Yerekaga umunyamakuru inkovu abeshya ko ari iza Jenocide
Yerekaga umunyamakuru inkovu abeshya ko ari iza Jenocide

Yahuye ate n’Umuseke?

Umwe mu bantu bamufashaga kumwishyurira inzu, yabonanye n’umunyamakuru w’Umuseke mu kwezi kwa mbere 2014. Amutangariza iby’uwo mwana wacitse ku icumu afasha (ni ko yari yaramubeshye na we) utagira epfo na ruguru. Kandi ufite inkovu zikomeye yatewe na Jenoside.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri 2014 Uzabakiriho yasuwe n’umunyamakuru w’Umuseke bwa mbere. Nyuma yo kumva inkuru ye (uko ayivuga), twatangiye gushakisha ibye duhereye ku barokotse n’inzego z’abarokotse Jenoside i Rukumberi aho avuga ko avuka. Ababajijwe bose bakavuga ko batamuzi.

Kutamumenya bijya kugirana isano n’ubuzima yabwiraga umunyamakuru w’Umuseke kuko ngo atahabaye, ahubwo inshuro zose yajyagayo ashaka ibyangombwa yagarukaga i Kigali kwishakira amaramuko atabibonye kubera ko ngo nta bushobozi yabaga afite bwo kuguma aho i Rukumberi.

Ibi byatumye Umuseke ugwa mu ikosa ryo gutangaza inkuru ye nk’uko yayivuze nyuma yo kubura abamuzi neza. Ndetse no kujijisha ko avuka mu murenge wa Rukumberi,  Umudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kinyonzo, mu gihe uyu mudugudu n’aka kagali biri ahubwo mu murenge wa Kazo. Hose ni mu karere ka Ngoma.

 

Umubyeyi n’abavandimwe be bariho

Nyuma yo kumenyekana biciye mu nkuru yatambutse,  Uzabakiriho yatangiye kugezwaho inkunga n’abantu batari bacye. Umuntu umwe yahamagaye ku Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 11 Mata, atubwira ko yamenye amakuru atandukanye kuri uyu musore, anadufasha kubasha kuvugana n’abamuzi neza n’iwabo.

Nzabonimana François, yabaye umuyobozi w’Akagali ka Kinyozo, ndetse yabaye na conseillé w’icyari Segiteri Kibimba. By’umwihariko ni umuturanyi w’umuryango wa Bizimana Thèogene na Tasiyana Nyirabituzi, ababyeyi ba Uzabakiriho Francois. Ise Bizimana Thèogene, umuturanyi wabo Nzabonimana yibuka ko yapfuye nyuma ya Jenoside yishwe n’uburwayi mu bitaro bya Kibungo.

Uzabakiriho Francois avuka mu mudugudu wa Rugarama, Akagali ka Kinyonzo, mu murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma. Si mu murenge wa Rukumbeli nk’uko abibeshya n’abandi bamugezeho.

 

Inkovu si iza Jenoside

Mu mwaka wa 2011, Nzabonimana Francois yabwiye Umuseke ko mubyara wa Uzabakiriho witwa Muhayemungu yibye ingurube maze Uzabakiriho aramuvuga, arafatwa arahanwa.

Nzabonimana ati “Nyuma uyu mubyara we yaje kumutega igico, aramutemagura amugira intere. Kuko umuryango we wari ukennye cyane, ubuyobozi bw’Umurenge nibwo bwanamujyanye kwa muganga i Kibungo, naho bamwohereza muri CHUK, niho mbiherukira.”

Nzabonimana yemeje ko nyina wa Uzabakiriho ahari, abavandimwe be bahari, ndetse ngo umwe mu bavandimwe be yacitse ukuguru bisanzwe kubera indwara. Afite kandi ba se wabo na ba nyina wabo baba aho i Kazo.

Nzabonimana avuga ko aho mu cyaro bamenye ibya Uzabakiriho babyumvise kuri Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Mata, usibye ko we (Nzabonimana) avuga ko yabibonye kuri Internet kuwa 10 Mata.

Nzabonimana ati “Aba hano barumiwe bumvise ko avuga ko yarokotse Jenoside mu gihe yaba we cyangwa umuryango we batigeze banahigwa muri Jenoside.”

Akomeza agira ati “Nibyo koko ikibazo aragifite ariko ntiyari akwiye gukoresha imvugo y’uko yacitse ku icumu ngo afashwe. Hano iwabo tubona rimwe na rimwe ahaje akongera akagenda ntituzi aho aba i Kigali.”

Nzabonimana yemeza ko umuryango wa Uzabakiriho i Kazo, uri mu miryango itishoboye ariko iri muri gahunda ya VUP, ukaba uri gufashwa kwiteza imbere.

Umunyamakuru w’Umuseke yagiye kumushaka ngo amubaze kuri ibi aramwihisha ndetse ntiyashatse kwitaba telephone ye igendanwa, aherutse guhabwa n’umwe mu bagiraneza bamufashije tariki 09 Mata.

Nzabonimana yabwiye Umuseke ko umubyeyi we nta telephone igendanwa afite, umuntu yamuvugishaho, ariko anibuka ko ngo atari ubwa mbere uyu musore abeshye ngo abone inkunga kuko hari ubwo yabeshye sosiyete ifasha abababaye ariko baza iwabo bagasanga ibyo yababwiye atari byo.

Barahinyuza Jean Damascene Umuyobozi w’Umudugudu wa Rugarama  aho umubyeyi n’abavandimwe ba Uzabakiriho baba, yemeza ko Uzabakiriho ari umwana w’aho muri uwo mudugudu, gusa ko hagiye gushira igihe kigera ku mwaka atarahagaruka.

 

UM– USEKE urasaba imbabazi

Ubuyobozi bw’igitangazamakuru UM– USEKE burasaba imbabazi abasomyi bawo bamenye iyi nkuru, ku kuba tutarabashije kugenzura ngo tumenye neza ibyo Uzabakiriho yavugaga ari byo ngo tunamenye aho avuka ha nyaho. By’umwihariko UM– USEKE urisegura ku batangiye ibikorwa byo gufasha Uzabakiriho NK’UWACITSE KU ICUMU.

Nubwo akeneye ubufasha ngo ave mu buzima arimo, anavuzwe neza akire, yabikorerwa nk’Umunyarwanda uwariwe wese hatagendewe ko yaba yararokotse Jenoside cyangwa inkovu afite ari iza Jenoside kuko atari byo.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ni byiza gusaba imbabazi, ubwo bitange isomo.

  • ahaha ubwo rero ni ukujya dushishiza da

  • hahahahaha nari nabiketse ariko nanga gushinyagura nibazaga ikintu farge yaba imaze kikanyobera kandi ziriya nkovu ninshyashya rwose yarariwe kabisa 

  • Ubu se ahubwo twebwe rubanda abasomyi twizere ko umunyamakuru wanyu yigereye-yo n’abo mwavuganye batababeshye? Njye mubyo ntekereza ndibwira ko mwari gutangaza iyi nkuru gutya mwamaze noneho kwigererayo, mukereka abaturage n’abaturanyi amafoto, ndetse ubwo bivugwa ko n’iwabo bariho bakababwira ko uwo ari umwana wabo koko.Itangazamakuru nyaryo ry’umwuga ryirinda amarangamutima y’ibihe abantu barimo, rigacukumbura koko. Ikosa rya mbere ubwaryo ni rinini. Hakwiye kugaragara gihamya ko ritakurikirwa n’irindi.

  • Ndumva kubw’iki kinyamakuru yakamburwa n’iyo nkunga yahawe!!!!!!!!! Nyamara kandi arayikeneye kandi n’umunyarwanda ubabaye!!!!!!!! Ntibyoroshye!!

    • ni umunyarwanda ubabaye kdi ninkunga arayikeneye, ariko ntiyakagombye kwiyitirira genocide,nafashwe nkabandi bose bagize ikibazo ariko areke kubinyuza muri genocide!!!!!ntibyoroshye nyine nkuko ubivuze!! genocide se ni iturufu yo gufashwa???

  • Ariko ikinshobera!! Niba umuntu ataracitse ku icumu ntiyafashwa kubera ko akeneye imfashanyo!! None se frw FARG ikoresha ava mu misoro y’abanyarwanda cg ava mu misoro y’abacitse ku icumu!!!

    • Umuseke uvuze ko ubishaka yakomeza akamufasha cg akabihagarika….. biterwa n’uko ubyumva! Ibyo wihutiye kuvuga ntaho bihuriye! Respect mutuel s.v.p!

    • Twimvibintu neza PLZ kuba arumuntu ukeneye ubufasha ntawubihakana ariko kubeshyako yarokotse Genocide nikosayakoze ntimugashyigikire ikinyoma mana ibintubifitanye isano na Genocide bitera agahinda kurenza kuko byarimo ububabare na gashinyaguro birenze

  • Uyu ni umubingwa rwose, ariko yisibiye amayira kabisa

  • Umuvunamuheto aneye ku isahani ye! Ubuse ninde wundi uzamufasha azi ibye?

    • Biseruka, abafite umutima mwiza bazamufasha. Erega buriya ibyo abeshya biterwa n’ubuzima bubi abayemo. Nimumukure muri buriya buzima murebe ko azongera kubeshya. Ese mwe nta narimwe murabeshya kuva mwabaho mugamije kugira icyo muhabwa n’abandi??? Imana twese ijye itubabarira. Tujye twirinda no gucira abandi imanza cyane cyane abababaye. Yego yarabeshye ntiyarokotse genocide, ariko uwavuga ko yarokotse urupfu muri rusange ntiyaba abeshye. Akwiye kuganirizwa agatozwa umuco wo “gusaba mu kinyabupfura”, atabeshye. Icyo nsaba abari bafite umutima mwiza wo gufasha nibamufashe batitaye ko atarokotse. Bigaragaye ko acyeneye ubufasha bukomeye: 1) guhumurizwa, akagirwa inama y’imyitwarire iboneye umunyarwanda. 2)Ubufasha bw’ibintu (materiels or finance).

      • IMANA iguhe umugisha, comment yawe nta marangamutima arimo, uri sage rwose nkuko wabivuze!!!

    • Yagombye gufashwa kuko arabikeneye.Ahubwo yabeshye kuko ntawari bumwumve iyo atabyita kuriya. Ubu se ntabafashwa bameze neza kurusha uriya bitwaje ngo bararokotse?

      • ku bwawe noneho kurokoka ni urwitwazo? nta soni?ariko rwose mwagiye muha ibintu agaciro!!! ubwo se bafashije  umuwana wasigaye wenyine nubwo yaba ataratemwe uramugereranya, nuriya ufite umuryango?

  • UM– USEKE bibabere urugero rwo kongera kwitondera cyane inkuru mushyira ku rubuga, abantu bose ntabwo bavugisha ukuri akandi abantu benshi bazi guhisha cyane ukuri kuri bo.
    Gusa mfashe uyu mwanya ngo mashimire icyo njye nakwira ubutwari bwo GUSABA IMBABAZI no kwemera amakosa mwakoze, burya nabyo ni ubugabo kwandi amakosa akorwa n’umukozi.
    Mukomere

  • Ibi ntibyamubuza gufashwa kuko nawe arababaye!jye numva bitaba impamvu kabisa kuko atari we wigize kuriya?

  • Umve nanjye nari nabiketse ariko ndicecekera kuku numva ga bidashoboka ko FARG yibagirwa umunru nkuyu!!

  • kuri jye icyangombwa ni uko ari umunyarwanda kandi ubabaye!!!! icyamuteye kubeshya ni imibereho mibi      kandi  mu Rda birirwa bavuga ko ntabibazo by inzara bihari!!!!Iyo hataba gufasha uwarokotse genocide wenyine ntiyari kubeshya!!!Muragirango se ibi bintu byo guca za catégories sociales mubanyarwanda nta ngaruka bizagira? Umuseke se urasaba imbabazi z’iki? Mu gihe tuzahora mubwoba bwo kuvuga icyazamura buri wese nk’umunyarwanda ntimuzibeshye ko hari icyerekezo u Rwanda ruzagira; abafite umutima wo kumufasha nibamufashe kandi niba hari abari kumufasha Kubera uko yavutse mugumane ubutunzi bwanyu.

    • nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga n’imbwa ntacyo intwaye. Kora aha Kananu…

  • wowe wiyita sasge uzi gusoma kurikira neza , ntago banze kumufasha ariko afashwe nkundi wese apana ngo yacitse ku icumu . kandi nawe ndumva yarazize ko yatanze amakuru ku mujura so nafashwe nkabandi bose.

    • Sasu, ibyo uvuze ubikuye ku mutima? Mu mutijma wawe urumva yafashwa?

  • Harya Imana izaduhembera ko twafashije abarokotse genocide cyangwa ko twafashije umuntu wese udukeneye kandi dushobora kugirira neza. Nibutse gatigisimu (abanyakatorika murayizi): “mugenzi wanjye ni nde?” ….. Icyakora uyu musore nawe agomba gutozwa kuvugisha ukuri. Mugomba no kumushaka agasaba imbabazi ku mugaragaro kuko yateranije abantu: FARG yavuzwe nabi ko itita ku barokotse (ni byinshi mwabibonye kuri comments), CNLG, abayobozi b’inzego zibanze, n’abandi. Irindi somo tugomba gukura muri izi nkuru ni uko tugomba kwitonda mugutanga comments tugira abo dusesereza. Ubu se abantu basebeje FARG, AVEGA, etc. ntimukwiye kwigaya ko mwahubutse mugendeye ku binyoma? Umuseke namwe, muba mutanguranwa niki mugutangaza amakuru bituma mutabanza gushishoza no gucukumbura. Uko byagenda kose ntabwo umuntu nk’uriya yaribube yararokotse genocide ngo FARG ibe itamwitayeho. (plz let my comment go)

    • Sage, uri sage koko!! Comment yawe ni nziza

  • Basomyi ntitukavange amasaka n’amasakaramentu!Kuba uyu mugorwa agomba gufashwa byo nta kubitindaho.Kuba yarabeshye ko atafashijwe na Farg kandi yaracitse ku icumu rya jenoside n’icyo kibazo.Farg ikoresha amafaranga ya Leta ni nayo mpamvu igomba kuyakoresha ku bayagenewe.À bashakanye gufasha uyu musore rwose muve hasi maze nawe agarure ubuyanja.Icyakora mumenye ko Uzabakiriho atari inyangamugayo ndetse akwiriye no kugororwa agahindura imico mibi imurangwaho nko kubeshya.

  • ese murabona  atandukaniyehe nabanadi barokotse imana ijye ahana abobose batandukanya abantuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu .umuntu ni nkundi

  • abagezeho .rw only abacitse kucumu hiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii

  • Uyu musore arabeshya gewe yansanze aho nkorera i gikondo ambwira ko yatemwe n abavandimwe be bapfa amasambu gusa mbibonye ejo bundi ngira ngo nibeshye ku ifoto

  • Yewe, ububababre ntibugombera inkomoko, umuntu ni nk’undi. Nkeka ko uriya mwana w’Imana yabeshye ko yarokotse kuko yabonaga ari byo byatuma afashwa. Mwitondetse amagambo muri kwandika aha. Agahwa kari ku wundi karahandurika. Nawe uwaguhaa kuzuza ziriya ndinditions arimo ngo ufashwa ubanza wahitamo kwibera umutindi nyakujya. Dufasha imbabare zose niba tubishoboye  ubanza ar nacyo Imana idusaba. Muragahorana umutima n’uburyo byo kwita ku bababaye

    • Ndi umunyarwanda ese yaba irobanura imbabare????????????

      • UVUZE NEZA JEAN,URUMUNTU W’UMUGABO. DUKWIYE GUHINDUKA NO GUHARANIRA KWIYUBAKA TUDAHERANWA N’AMATEKA MABI Y’IVANGURA.

  • Umubiri ni nkundi ntuzacike intege bitewe nuwo ubonye ababaye ahubwo twese dushake buryo ki 5umugeraho

  • Umuseke muri professional kabisa,abandi bandika inkuru yaba nzima yaba ipfuye ntawihutira gusaba imbbzi cg ngo bakore iperereza nkuko mubikora.hanyuma kuri uriy we wamugani wumwanditsi ushaka amaufashe cg abireke ariko bidashingiye ku mpanvu za gucika ku icumu.

    • ariko jyewe ubunarumiwe kuki tutajya duha abantu agaciro koko ubu uriya muntu mubona adakwiye gufashwa koko ese kuki mutunva ko hari nabandi bababaye nokurisha abarokotse kandi abantu bose barangana nimpanvu uriya muhungu yageze kurwego rwokubeshya kuriya abona ko batamwitayeho ahubwo akabona abarokotse babunva vuba nukuri murebe uko amaze nawe yararokotse kuko uwamutemye yaragamije kumwica imana icinga akaboko ibibintu byokuvangura abatishoboye nabyo bizateza ikibazo kinini rero leta yarikwiye kujya yita nokubandi bababaye kuburyo bugaragara wesenawe harinukuntu umuntu ageraho kwifuza gucika kwicumu ?nukubera ubusumbane mugufashwa plz uwomuntu nimumureke yagize amahirwe yokumenyekana wenda iyo abanyamakuru bazakumenya ko atarokotse ntibarinokumusura ? mama yange ibibazo birihanzaha ahaaaaaaaaaa

  • Ariko mubyo Nzabonimana François  yavuze , ntiyatubwiye ko uwa MUTEMYE yaba yarafashwe agashyikirizwa inkiko, wenda byari gutuma uyu nawe adatinyuka kubeshya kuko cas yageze mu rukiko kuyibeshya ho biragoye kuko iba izwi na benshi.Gusa jye mbona mu misoro dutanga , hari amafaranga agomba kujya mu ngengo y’imari ya buri mwaka, agenewe gufasha abantu bahuye n’akaga karenze ubushobozi bw’uwo byaba yeho. Aha hari cas Nyinshi tujya dusoma mu binyamakuru: Navuga nk’umusore bigeze kutubwira wamugajwe  n’inka, umuforomo wasutsweho acide, abana benshi bagiye bahura n’ingorane bakabura kuvurira n’abandi n’abandi…. Ndakeka ko uyu musore iyo aza kuvuzwa neza intoki ze ntiziba zarahinamiranye cyane.Numva rwose ntacyaha kirimo mu kuvuza umunyarwanda iyo bishobora kuzamukiza cg kumworohereza.

  • Hari benshi babeshya ko bacitse ku icumu bakabira amahahisho
    no kwigwizaho imitungo ya benewabo abana babo barihiwe na FARG bariga
    bararangiza non ubu bamereye nabi benewabo babagurishiriza amasambu bitwaje
    icyo gusa muza sure mumutara ahitwa kiziguro muzumirwa twe twarumiwe muzasure
    abitwa ba Kiromba Innocent, naba Karangwa  batuye mumudugudu wa Nyagashenyi akagali ka
    Ndatemwa Umurenge wa Kiziguro maze namw mwumirwe btuma abantu batanga imisoro
    binuba kuko idakoreshwa ibyo yagenewe nko kwita ku bakene n’abarokotse genocide
    ahubwo abafite igittugu muri bagezi babo na bene se.

    Uwo Kiromba innocent abaizi neza bavuga ko ahubwo  yari umwicanyi uca ibihanga abantu
    akabigurisha za TZ uganda n’ahandi nuko Gnocide iba ari muri ubwo bucuruzi bwe
    TZ hama agarutse nyuma aza aca ibikuba FARG arayiheregeta  bene se na nyina n’abaturanyi abahahamo
    biratinda kugeza na nubu agurisha amasambu yabo inka n’ibindi.

    Twasabaga FARG na commission ya Genocide mu Rda kuzamudukurikiranira
    akagarura utwa Rubanda na FARG kuko rikije amateka ye mumyaka ishize yose jy e
    mbona bienze upfobya no kwangisha abaturage abacitse ku icumu.

    Murakoze tubatungiye agatoki namwe muzikorere iperereza

  • umuseke.com ibyo mwakoze ntawabatera ibuye n’undi ashobora kubeshywa, dore ko atari na mwe gusa, iriya nkuru yanaciye kuri RBA. Kandi n’uburyo mwikosoye kubwanjye ndabona ari OK. Mukomereze aho! Inama: abakeneye ubufasha bose ntibakitwaze Genocide (iyi ni  umwihariko) kuko  Leta yashyizeho ingamba nyinshi zibafasha. Abakeneye ubufasha  batacitse ku icumu  hari izindi nzego zibakurikirana(VIUP, Red Cross, World Vision, MINALOC,…) naho bikomeje gutya byateza akavuyo n’urujijo (ukibona uriya mugabo wakwibaza abo FARG ifasha bwa mbere!)

  • ndashimira cyane UM– USEKE.COM wagaragaje ko udahamagarira uwariwewese kutamufasha, ukavuga ko YAFASHWA ariko hatagendewe ku kuba yararokotse. Ndemera cyane ko uyu musore ari mu bibazo bikomeye by’ubuzima ari nayo mpamvu ahitamo kubeshya ngo arebe ko bwacya kabiri.

    Ndasaba kandi ninginga buri wese watangiye igikorwa cyo kumufasha kubikomeza agamije kurengera uyu mwana w’Umunyarwanda. NDONGERA GUSHIMIRA UM– USEKE kuko nibura ugerageza kwegera aba bose babaye ugamije ko bafashwa.
    Naho uvuze ngo iyo atari uwarokotse ntibari kumusura aribeshya. Hano k’umuseke nahasomye izindi nkuru nk’izi zitabariza abababaye kandi ntabwo zari zigendeye ku kuba bararokotse cg batararokotse. Ahubwo bazasubireyo babasure.

    Murakoze mwese

Comments are closed.

en_USEnglish