Digiqole ad

Uyu si umufana ni umukunzi we wo mu bwana, baba basubiranye?

Ubwo yari yasubiye iwabo kwizihiza umunsi mukuru twagereranya n’umuganura, Rihanna ngo yahahuriye n’umukunzi we wo mu bwana, biravugwa ko bongeye gukomereza aho basubikiye bakiri bato.

Rihanna n'umukunzi we wambere

Uyu muhungu ngo hariya iwabo muri Barbados bamwita “Love God”  ubundi yitwa Negus Sealy.

Uyu niwe wakundanye na Rihanna kera mbere y’uko Microphone imuhira, muri ibi bihe bye ari iwabo barabonanye barongera bahuza urugwiro.

Aho yamusize muri Barbados, Negus Sealy, niho Rihanna yamusanze nanone, ngo bakundanye urukundo rw’ukuri kera, rumwe rugabirana isi n’ijuru.

Nyuma yo kumusiga muri Barbados, Rihanna akaba icyamamare, uyu musore yasigaye yitwa “Love God” kuko ngo yaba atera amahirwe, abakobwa bose ngo bamurwaniraga aho iwabo.

Bongeye kwishimana nyuma y'igihe kinini

Negus yari yahuye na Rihanna  mu bihe bishize ubwo Rihanna yazaga Barbados ariko ubu noneho ubanza yabonye wa mugabo yifuzaga kuberako birimo kugaragarira buri wese.

Iyi couple yagaragaye mu mafoto kuri mazi mu 2006 mugihe rihanna yarimo azamuka muri muzika,   kandi ninawe Rihanna yaririraga igihe Chris Brown yamuhondaguraga mu modoka 2009.

Ubu rero ngo byaba byakemutse, Rihanna yasubiye ku mukunzi wo mu bwana.

Oscar Ntagimba
Umuseke.com

14 Comments

  • asubiye ku birutsi koko!!umukobwa mwiza nka rihanna yabuze umugabo w’igihangange nkawe?cyangwa ni umushingwe!!??

    • Byaruhanga we? Aho yacye ntihaca urwango

      • uvuze ukuri naho byaruhaga koko izina niryo muntu naho ngiyo wongeye gusubirana nuwo mwakundanaga urukundo rwanyu ruba urwiherezo icyo nicyo mwifurije uwiteka abane na bo

  • MWITONDE;

    ARI ZAHABU IPFUNYITSE MU MASE ARI N’AMASE APFUNYITSE MURI ZAHABU, WATORA IKI?

  • ntibyoroshye

  • Aho yaciye ntihaca urwango….

  • uyumwana wumuhungo ngo azi kurya igisafuriya peeeee ruhana ntiyamwitesha

  • GUSARA SI UKWIRUKA UHUBWO NIBITABI BYISHI ABAYARANYONYE BIRI KUMUGARUKA………………

  • Abanyarwanda baca umugani ngo:Amazi arashyuha ariko ntiyibagirwa iwabo wa mbeho kandi ngo IcyImana yifatanyirije ntawe ushobora kugitanya.

  • uriya makobwa azi gukunda too.

  • ubundi iyo amenya aba yarakunze uwo azineza nkuyumusore kuko babanye bataraba abaherwe.ngusa byibuze bimaze agahinda pee………….

  • Iyo nkuru yaba ari nziza.uzi kongera kubona indaro yawe?

  • so nge biranejeje gusa ndatekereza aringe bibayeho ntakindi naba sigaje kwisi

  • Uwo mwana w’umukobwa sha nimumwihorere, ijwi rye niryo risibanganya ibindi bikorwa bye. She’s my favorite singer indeed. she is stronger an’ better at singing- but much less social than Celine Dion.

Comments are closed.

en_USEnglish