Digiqole ad

Wa munya Nepal yahawe ikamba ry'ubugufi ku isi

Ku myaka 72 arareshya na cm 56 , Chandra Bahadur Dangi kuri iki cyumweru nibwo yambitswe ikmba na Guiness World records ryo kuba ariwe mugabo muzima mugufi kurusha abandi ku Isi.

Yaciye agahigo k'umugabo mugufi ku isi
Yaciye agahigo k'umugabo mugufi ku isi

Yahawe Certificat ibyemeza n’ubuyobozi bwa Guiness World records mu mujyi wa Katmandu muri Nepal, ari kumwe na bamwe mubo mu muryango we baturutse mu cyaro kure aho akomoka.

Ubwo ntabwo asutamye ahagaze yemye
Ubwo ntabwo asutamye ahagaze yemye

Chandra avanye kuri uyu muhigo  Junrey Balawing wo mu birwa bya Philippines wari umugabo mugufi ku isi kuri cm60 z’uburebure afite.

Guinness World Records ntabwo igitanga amafaranga ku muntu ufite umuhigo ku isi nka kera, ubu batanga ‘certificat’ imugira ikirangirire ku Isi.

Nyuma yo kwegukana uriya muhigo, uyu musaza yagize ati: ” Ndashaka kuzatembera muri Nepal hose, no mu bindi bihugu by’isi.

Certificat yahawe iramusumba ho gato
Certificat yahawe iramusumba ho gato
Umukambwe mugufi na mwishywa we
Umukambwe mugufi na mwishywa we
Byamugora kudaha amazi muri iki kibindi cyo murugo
Byamugora kudaha amazi muri iki kibindi cyo murugo

Source: AFP

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nkomeje gushimira aba bantu ukwiyakira bagira,imana izabafashe ibahe ibyiza byo mugihugu cy,ijuru

  • Mbega akaga kazanywe n’ingaruka y’icyaha!!!
    nimwibaze Adamu warufite metero 6 (6m) akaba yarakomotweho n’abareshya nuyu?

  • BENE DATA UBISHOBOYE MU BUSHOBOZI AFITE NDETSE MURI RUSANGE TUTITWAJE AMIKORO, NIDUSHIME UWITEKA KUKO ARI NTACYO TUZIREGUZA.

  • MUNSOBANURIRE IGIHE CYOSE NOHEREZA UBUTUMWA MUKAMBWIRA NGO “MY COMMENT IS AWAITING MODERATION WHAT IS THE MEANING OF THIS SENTENCE”

    • UM– USEKE.COM

    • Just means the EDITOR must read ur comment and then approve it before it will be shown to the public. Thank you

      • uwo muntu asobanuje mu Kinyarwanda, igisobanuro kiri mu cyongereza… ashobora kutanyurwa cg gusobanukirwa.

  • Nibyiza kutumenyesha nokutwereka ibintu nkibi biba bidasanwe kubonwa nokumenywa cyane-cyane mu,Rwanda.mwakangurira nibindi binyamakuru byomu,Rwanda kujya badukorera ubushakashatsi nkubu,
    thanks.

  • Nange nuku ndeshya nakuambia

  • Ubutaha muzaduhe amateka kuri iki gihugu kigifite nyakatsi bene aka kageni. Nahi ubundi ubugufi ni ingaruka z’icyaha

    • icyaha cya nde? cy’uyu mugabo se ?

  • ahaa imana igira amaboko

  • Amateka y’uyu mugabo ansigiye amatsiko yo kumenya niba yarigeze ashaka umugore!Niba amufite se barabyaranye?Uriya mutungo se wo waba ari uwe?

  • sha imana ibane nuriya mwene data

  • GUSA JYA USHIMA IMANA UKO URI UBUNDI TWESE TURI KIMWE WABA MUREMUREMURE WABA MUGUFI TURI BAMWE.
    kuko nawe yavutse nkabandi bana kdi abyarwa n’umubweyi nk’uwatubwaye niyo mpamvu tugomba kubaha agaciro nkako twumva twahabwa.

  • Ndabona areshya nka oscar

Comments are closed.

en_USEnglish