Ku munsi wa 4 w’urubanza, Victoire yasomewe ibindi byaha aregwa
Kuri uyu wa gatanu kuva saa tatu za mugitondo kugeza hafi saa saba, Umushinjacyaha yagaragaje ibimenyetso byo gushinja Ingabire Victoire ibyaha bitandatu aregwa.
Ibyaha Victoire Ingabire aregwa ni ;
- Kurema umutwe w’Ingabo hagamijwe intambara
- Ibikorwa by’iterabwoba
- Kugirira nabi ubutegetsi
- Kwamamaza ibihuha bagamije kwangisha rubanda ubutegetsi
- Ingenga bitekerezo ya Genocide
- Ivangura no Gukurura amacakubiri
Bimwe mu bimenyetso byagiye bitangwa ni uko Victoire yakoreshaga ikoranabuhanga rya Internet na za conference mu kurwanya no kwamagana leta y’u Rwanda, aho yagaragazaga akanabiba ibitekerezo by’ingangabitekerezo ya Genocide.
Ibi byose ngo yatangiye kubikora akiva mu buhungiro i Mugunga akerekeza i Burayi. Uwitwa Ntawangundi Joseph niwe wari inkoramutima yen go bafatanyaga muri ibyo byose, ndetse bakorana cyane amaze gushinga FDU Inking. Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cya Genocide nubwo atarafatwa. Aha Ingabire we ngo ntabwo ibyo yari abizi.
Abandi ngo bakoranye na Ingabire mu gukwirakwiza ibitekerezo by’uko mu Rwanda habayeho Genocide y’abahutu ngo harimo Jean Baptiste Nderabahizi na Eugene Ndahayo, aba nabo ngo barashakishwa cyane n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda kubera Genocide, nkuko byatangajwe n’umushinjacyaha.
Tariki 8/10/2010 Ingabire yavuze ko mu 1994 habayeho gushyamirana kw’abahutu n’abatutsi bityo ngo nta Genocide yabayeho. Ngo yemeje ko mu Rwanda habayeho amakimbirane n’imirwano hagati y’abahutu n’abatutsi.
Mu kwemeza ko habayeho Genocide y’abahutu ngo kandi nubu igikomeza, Victoire Ingabire ngo yari agamije kwangisha abantu kwanga leta, no kubashishikariza kwivumbagatanya mu gihugu, ari nawo wari umugambi we nkuko umushinjacyaha abyemeza.
Victoire ngo yanditse igitabo yise igitabo yise « Umurage w’amateka » iki gitabo gikubiyemo ibitekerezo bigamije kwangisha abaturage leta.
Ibi byose Ingabire Victoire we ngo yemeza ko ari ibitekerezo bya Politiki bye, nyamara ibi bitekerezo bitanisha abanyarwanda bihanirwa n’amategeko y’u Rwanda.
Umushinjacyaha yanavuze ko Ingabire Victoire yacikishije Nyina, Dusabe Therese, wari wakatiwe n’urukiko Gacaca, Ingabire akamujyana mu Buhollandi. Naho se we yitabbye Imana mu gihe cy’urubanza yaburanishwaga rwa Genocide.
Ku bijyanye no guhungabanya umutekano ashinjwa byo byagarutsweho kuri uyu wa kane.
Urubanza ruzakomeza kuwa mbere .
Rubangura Daddy Sadiki
UM– USEKE.COM
24 Comments
SHA NTUZABICIKA WA MUMAMAMA WE NDABONA ARI BURUNDU
Ntawuburana n’umuhamba! Ariko nta kinanira Imana.
Ariko ubu jye narashobewe! umu mama nkuyu yigira akarahakajyahe, koko?? yewe, babonye umusaza atwihereye Gender, barangije bayikoresha nabi, none birabagarutse! nzaba mbarirwa ma.
imana niyo nkuru kandi niyo mucamanza w,ukuri.gusa umuntu wese azahanwa ibihuje nibyo yakoze.ikiza nuko abantu bose babana amahoro kandi umuntu wese arama igihe gito kirimo umubabaro,icyampa nawe ugategura iherezo ryawe,ugashaka amahoro no kubana nabantu bose amahoro.umwami imana ahindure imitima yacu twese.
yazize umunwa we kandi siwe wanga abatutsi wenyine abandi barabiceceka cyangwa babivuga ntibirenge muri salon gusa afite aho abikura kuko na Gitera yari uko urumva ko so cg sogokuru wawe ukwanga akuraga ibyamunaniye aho kuragwa urukundo n’amahoro barazwe kwanga urunuka ubwoko bw’abatutsi n’akumiro
Ngo Eugene Ndahayo na Dr Mberabahizi Jean Baptiste barashakishwa n’inkiko kubera gukora jenoside???? Keretse niba ari jenoside bakoreye i Byumva aho bari kumwe n’ingabo za FPR. Wabona na yo itagiye kuburana!!! Ariko muzi gushakisha ibirego ye! Ese Alain Muku we ko mutaramurega indirimbo zishishikariza impunzi gutera u Rwanda yirirwaga aririmba i Bruxelles muri za 94-95. TUZATAHA, IGIHE NIKIGERA TUZATAHA, BANA BU RWANDA, AHO MURI HOSE, IGIHE NIKIGERA TUZATAHA… None ngo ubu ni we mushinjabinyoma mukuru wa FPR!!!
yakoze amakosa, ariko nibamubabarire asange abana
urwango rw’uyu umugore afitiye abatutsi si urwavuba!!yarwonse muri nyina kuko nawe yishe abo ashoboye abarokotse araga umukobwa we kubamara burundu!!!warazwe nabi urakanyagwa!!
Yemwe Bavandimwe,nabonye commentaires zanyu zinyuranye,nagira ngo mbisabire,ko Imana izashyira buri muntu wese murubanza,kandi ibyo wakoze byose Bizashyirwa ahabona ubihanirwe,kandi nziko abacamanza bataruta Imana,mwaretse kuvuga menshi anavaho abanduza imitima mukarara nabi,reka tubihe abacamanza nabo bakore niwo mwuga wabo.ubwo se izo nterahamwe zo ziratuje?na kayini byaruko.kandi sibyo gusa tumenye ko tuzabazwa kuri wa munsi utey ubwoba.mubeho
SE KONDEBA IBIBIREGO BAREGA UYU MUTEGARUGORI,BIRIMO IBISA N IBYO ABATEGETSE URWANDA BOSE BAKOZE KUGIRANGO BAGERE KUBUTEGETSI… IZINDI MANZA ZO ZIZABURANISHWA RYARI? POLITIC MWABANTU MWE….
Hello toma,ibyo uvuga ngo Victoire avuga ukuri,arazira ukuri!ese n’iki kikubwira ukuri kwe?witonde kubyuvuga kandi ntiwaruhari,reka duhe ubucamanza bukore.
Ese FPR yaremye umutwe w’ingabo maze igatera u Rwanda rwari rutekanye yo izacirwa urubanza nuruhe rukiko?nje mbona kurema umtwe wa gisirikare atari ikibazo kuko n’abari kubutegetsi niko babigenje.
ok fpr yashakaga gucyura impunzi zari hanze ingabirese ararwanira iki,barabinginga ngo mutahe neza mukaza gusura abanyu aliko mana nimubura paul ntawundi muzabona ndababwiza ukuru ,barabahendahenda mwaramaze abantu mwaciye bugufi tukabana ndadaye yaravuze ngo ntategeko ririho ryo gukundana umuntu akunda uwo ashaka aliko reka kubangamira mugenzi wawe icyo uri cyose ubuse ko yabana ga nabazungu kuki yaje murwanda avuga nabi ubuse ararusha iki abamubanjirije abarusha ubwenge se ubwiza ubuse twagiramungu ntiyacecetse saba imbabazi wisubirire iwawe naho ubundi uburuko burakubona watorokesheje mama wawe none ni wowe amaraso ni mabi vraiment kandi uracyari muto uwagushutse yarakubeshye kijyana ntawe umurwanya na bagabo barananiwe ni domaines ye my friend attention nabandi bibabere isomo subutu.
Iyaba ubucyamanza butagenderaga ku marangamutima bakamucyira urubanza rutabogamye,
ukuri kukagaragara njye simpamya ko azabona ubutabera koko.
ibi byo ndabona bitazoroha.
Gusa bibaye byiza niba yumva yarabikoze, yakwatura agasaba Imana n’ abantu imbabazi, maze yakwipfira akajya mu ijuru
(EDMOND )NIBA NDI IMBWA NDAMAZE ARIKO WOWE URENZE IMBWA NONE SE YAKOZE AMAKOSA NIWOWE UMUCIRA URUBANZA
GUSA UKO BIRI KOSE BAREBERA KURI KADAFI
NIBA NTASOMO BAHAKUYE, NAKAZI KABO
NAHO ABAVUGA NIBAVUGE IBYO BASHAKA
(Dr Börgres)UBUTEBERA UVUGA NI UBUHE BWO MURI AFURIKA.
Africa warababaye
Africa warakubititse
uyu witwa KK
NAWE NI NTA KIGENDA
UBWO UBONA ABANYARWANDA BARENGA 12 MILIYONI
BOSE ARI INJIJI
WOWE NIBA KUBURYO UTABONAMO UMUNTU WABA UMUYOBOZI
NA HABYARA NI UKO BAMUVUGAGA BAMWITA UMUBYEYI.
NAHO Mr (Mme KAGO )RATA NABA NAWE
IBYUVUZE BIJYA GUSA NUKURI
GUSA IKIBAZO BOSE NI ABATUMA HAGWA ABATURAGE BINZIRA KARENGANE
YEWE (RANGIRA) WE NDABONA ARI INGEGERA YIBEREYE AHO, NAKO NI UMUSHUMBA ARATUKANA NABI NAWE UMENYA ARI KO YAREZWE.
LETA ZOSE NI ZIMWE
NTIBAZAKUBESHYE.
UBU BARIMO BAROTAZA ABAHUNGU NABAKOBWA BABO KUZABASIMBURA KUBUTEGETSI
EJO BUNDI ITEGEKO NSHINGA BAZABA BARIHINDUYE, EREGA BAZABYITSE UBWAMI BIRANGIRE, UMUNTU ASIMBURWE NUMWANA WE NKA KERA BITYO BITYO,
NAHO IBIZAZA BYOSE TUZAKOMAYOMBI, KUGIRA NGO TURAMUKE
U Rwanda rwacu rukeneye abarwubaka barukunda nka Mzee Paul kagame, apana Ingabire Victoire ushaka ko rushya kugirango akunde ashimishe abanyamahanga bamutumye.
Ncuti nsinanditse izina ryawe rinter’isoni,ubutabera nyakuri nubuca urubanza rutagondetse,kandi rurengera umuturage,
None se tuvuge ko Gacaca yakoze ubusa?ese imanza bacira les genocideurs ziba atarukuri?sitwe dutanga ubuhamya nawe urimwo?niyo mpamvu mvuga nti Reka justice ikore,ibyari byo byose barize kandi bazi amategeko.ngusabe wekongera gutukana.wizere ubutabera bw Urwanda.
umutwa w’ubwenge ngo wumve nkome!!!!!
arikose abashinjacyaha bacu nabo ntabwo basobanutse pe, nigute umara umwaka wose ushaka ibimenyetso utararabibonana?
barariya bagabo nari kumwe na Victoire nabo bazahabwe nabo 30 ans nka Nyrabuja niba batamubeshyera.
Dr Börgres,
Uyu mudamu ko adakorwamo amapingu, hari danger ateye abari mu rukiko. Ntimugakabye
UBWO YATAYE UMUGABO AJYA HE?UBWOSE AHO ARI ABONA URUKUNDO RYO MUGABO WE YATAYE?
Comments are closed.