Digiqole ad

Uwungirije Joseph Kony Maj Gen Caesar Acellam yafashwe mpiri

Maj Gen Caesar Acellam wari umaze imyaka irenga 20 arwana ku ruhande rwa Joseph Kony nyuma yo gufatwa yatangaje ko yumva aruhutse nyuma y’igihe kinini mw’ishyamba.

Maj Gen  Caesar Achellamavugana n'abanyamakuru ku cyumweru i nyuma yo gufatwa
Maj Gen Caesar Achellamavugana n'abanyamakuru ku cyumweru i nyuma yo gufatwa

Uyu mugabo yafatiwe mpiri muri Centre Afrique, niwe musirikare mukuru wa Lord Resistance Army,LRA ya Kony ufashwe kuva mu 1987 bakwigomeka kuri Museveni.

Maj Gen Caesar Acellam yafatiwe ku nkombe z’umugezi wa Mbou ubwo yariho yambuka ava muri Congo Kinshasa ari kumwe n’umuryango we nkuko byatangajwe na Col. Abdu Rugumayo uri mu iperereza ry’Ingabo za Udanga zishinzwe kwivuna ingabo za LRA

Mu bandi bungirije Joseph Kony bafashwe, bishwe cyangwa bamanitse imbunda bakitanga harimo;  ‘Brig.’ Sam Kolo; wahoze ari umuvugizi wa LRA, ‘Brig.’ Kenneth Banya, ‘Col.’ Alfred Onen Kamdulu na Thomas Kwoyelo wafashwe mu 2009.

Felix Kulayigye umuvugizi w’Ingabo za Uganda yagize ati: “ Uriya ni umugabo utoroshye, kuba yarageze ku ipeti rya Gen Major nuko atariho ahinga ibirayi, yari umu “commander” ukomeye wa Kony

Acellam wafashwe kuwa gatandatu, yarashinzwe ibikorwa by’intambara ku butaka muri LRA, niwe wari ushinzwe ibitero by’ingabo za RLA.

Yabanje kubera LRA ushinzwe iperereza, cyakora Joseph Kony aza kumuruhura kuri uyu mwanya nyuma y’uko akomerekejwe akaguru k’iburyo mu mirwano n’ingabo za UPDF mu 2002, imirwano yaberaye mu majyepfo ya Soudan (South Sudan uyu munsi)

Uyu mugabo bitaramenyekana niba azababarirwa ibyo ashinjwa, yafashwe adafite umurinzi numwe, dore ko ngo 30 yari afite muri DRCongo bagombaga kuza inyuma ye mamukurikiye amaze kwambuka.

Nubwo bagiye bamuca amaboko, kuva cyane cyane mu 2008, ntabwo barabasha gufata Joseph Kony, kugeza ubwo mu mwaka ushize President Obama wa USA yemeye ko harekurwa miliyoni 100 USD ku ngabo kabuhariwe mu guhiga ngo bashakishe uyu mugabo bamuhe urukiko rwa ICC.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ni ukumuha ICC akaryozwa ibyo yakoreye abaturage bi karamoja.

  • nibabaze mzee wacu inama maze ababwire uko bigenda muzarebe ko na Konny batazamufata. ibintu byose ni system.

  • haaaa uwo muzehe wanyu se fdrl ko yamunaniye ubu urareba ugasanga arusha museveni kuneka sha kiiza we

    • FDRL se yamunaniriye he yarayisunikiye KABILA ! Uriya ni umugabo ntago umujinga nka konny yamunanira,ahubwo yamuzana nka MUGESERA !

  • Sha ishyamba si kintu urabona uwo mugabo uburyo asa?

  • mbega isura, mbega ububi ibi byerekana nu mutima we uko usa Mana we ateye nubwoba kumureba gusa

Comments are closed.

en_USEnglish