Digiqole ad

Uwungirije Ban Ki-moon ari mu Rwanda

 Uwungirije Ban Ki-moon ari mu Rwanda

Jan Eliasson yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ugutsindwa kwa UN

Umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Jan Eliasson ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda aho ari bugirane inama zinyuranye n’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Republika Paul Kagame, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Minisitiri w’imari n’ingenamigambi, Minisitiri wo gukumira ibiza no gucyura impunzi, umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko, umuyobozi w’ikigo cy’imiyoborere(RGB) n’abandi.

Jan Eliasson yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ugutsindwa kwa UN
Jan Eliasson yatangaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ari ugutsindwa kwa UN

One UN, Impuzamiryango y’amashami y’umuryango w’abibumbye akorera mu Rwanda ivuga ko uyu mugabo uruzinduko rwe rugamije kandi kwirebera iterambere u Rwanda rwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jan Eliasson w’imyaka 76, araganira n’abayobozi b’u Rwanda ku muhate mu kwihutisha intego z’iterambere rirambye (Sustainable Development Goals) n’imigambi y’igihugu mu iterambere, imiyoborere n’ibisubizo ku bibazo by’abaturage muri rusange.

Kuri uyu wa mbere, uyu mugabo wungirije Ban Ki-moon yasuye urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi maze avuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda ari igisebo no gutsindwa ku muryango mpuzamahanga mu kubona ibimenyetso bya Jenoside ntibafate imyanzuro vuba.

Uyu mugabo kandi yasuye umudugudu w’ikitegererezo wa Nyagatovu i Rwamagana areba umumaro w’imidugudu y’ikitegererezo ku baturage n’izindi gahunda z’iterambere zibagenerwa.

Mu Rwanda uyu mugabo aherekejwe na Eric Bok umuyobozi mu ishami ry’ibyo gucunga amahoro ku isi muri UN.

Jan Eliasson ni umunya-Sweden wigeze kuba ahagarariye Sweden muri UN i New York (1957 – 1958), yabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Sweden mu 2006, kuva mu 2007 – 2008 yari intumwa ya Ban Ki-moon i Darfur muri Sudan, kuva mu 2012 nibwo yagizwe umunyamabanga mukuru wungirije w’Umuryango w’Abibumbye.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Aje kuvugakuri manda ya 3 buriya.

    • ibyo ntaho bihuriye sha kagara we

Comments are closed.

en_USEnglish