Digiqole ad

Uwo twashakanye arashaka kunyanduza VIH-SIDA ku bushake

Mwaramutse neza bakunzi ba Umuseke, amahoro atangwa n’Uwiteka abane na mwe. Nshima inama muha abantu babagana.

Ndi umudamu ndubatse mfite n’abana, ariko mfite ikibazo kindemereye cyane nshaka ko mwafasha mukampa inama.

Mu by’ukuri nashakanya n’umugabo wanjye mukunda, tubyarana abana bana bane, ariko ubwo nari ntwite inda ya kane, tujya kwa muganga kwisuzumisha agakoko gatera SIDA, nsanga ndi muzima ariko umugabo wanjye yaranduye !

Nabuze uko mbyifatamo, ndahukana ariko abantu bo mu muryango bansaba ko ntatererana umugabo wanjye kuko yamfashije byinshi.

Numviye ibyo bambwiye, umugabo aza kuncyura nsubira imuhira nsanga abana banjye twumbikana ko tuzajya dutera akabariro (kubaka urugo) dukoresheje agakingirizo, twese tubyumvikanaho.

Nyuma naje gutangazwa n’aho umugabo wanjye atangiye kumbwira ko ahaze gukoresha agakingirizo, numva ndatangaye ndetse ngira ubwoba ko azamfata ku ngufu.

Byarakomeje, mpitamo kwimuka mu cyumba ariko n’ubundi mbona akomeje kunsaba ko twaryamana nta gakingirizo !

Kwihangana byarananiye noneho mbona ko umugabo wanjye ashaka kunyanduza kandi narakoze ibishoboka byose nkamwubaha simute cyangwa ngo muce inyuma. Nkeneye kurera abana banjye ariko umugabo ntabyumva.

Ubwo nahise mfata icyemezo mba mubishije, rwose ndacyamukunda ariko nabuze icyo nkora mumfashe mungire inama ndahangayitse.

Murakoze Imana ibahe umugisha.

Umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Madam rero uri intwari kuba waremeye kwongera kubana nawe kdi uzi ko yagukoreye amakosa hanyuma kdi ukaba uzi ko ubuzima bwawe bushobora kujya mukaga nukuri ufite umutima ukomeye nkaba nakubwira ngo uwo mutima uzawuhorane hanyuma ibyuko akubwira ngo muryamane ntagakingirizo ntagushuke uramenye hanyuma nimupfa mwembi ni nde uzasigarana abo bana?gusa njye icyo numva wowe ujyubimwumvisha natabyumva ujye umuteza abavandimwe be cg abandi babavandimwe ninshuti ariko bazi icyo kibazo cyanyu n.b:unyumve neza simvuze umuntu uwo ariwe wese.hanyuma nubona atarimo guhinduka uzamuhunge nako uhungishe ubuzima bwawe kuko ubuzima buraryoha.
    HANYUMA IKINDI UGOMBA KWITONDERA CYANE MBONA UWO MUGABO ASHOBORA GUKORESHA AMAYERI YOSE NGO AKWANDUZE KUGIRA NGO UTAZAMUCIKA.

    NARAMUKA AKWANDUJE UMENYE NEZA KO UZABA WIYAHUYE N’IMANA NTIZAKUBABARIRA ICYO CYAHA KUKO YAGUHAYE AMAHIRWE YO KUBIMENYA MBERE. MURAKOZE

  • Eh pole mada, ndakwihanganishije kandi usabe Imana igufashe. Uramenye ntuzigere narimwe wemera nta gakingirizo ejo utazandura ukisigira abana. Abagabo bamwe barikunda bikomeye ariko ugomba kwihagararaho ukarengera ubizima bwawe n abana bawe.

    • ubwo rer ishyali ni ryose buriya arareba ati urabona iri shyano ry’umugor rikiri rizima naranduye. Sinzi icyamwanduje kuko sida ntiyandurira mu busambanyi gusa,ariko rero nkurikije ukuntu yanga gakingirizo yanduriye muburaya. Nonese arumva ubwo wabyemera ahubwo azanagufata kungufu cyanwa yiteme aze nawe agushwarambure,arashaka ko mupfana se ni wowe wamushoye mubusambanyi. Nakomeza atyo uzigendere ,cyangwa se uzamurege bacyirukane murugo gisubire aho cyararuje izo sida. Nagakingirzo kugakorehsa mu kibazo nkicyo ndumva nta lbaraga nabna zo kubyemera. ahubwo urakomeye . reka uramenye ahubwo nunashaka byise uzabivemo,aho gupfa none wapfa ejo

      • Nange niko byumva urinda kubaho uhangayitse ntusinzire neza kubera iki ? Ngesinanga urupfu ndureba icyambere ntiyakubashye iyo yagiye mubusambanyi ngo akoreshe agakingirizo none ngo muhe agushyiremo iyo sida ye subira iwanyu ntuzemere urupfu urureba umubili nuwawe ntamuntu ugomba kuwugutegekaho ibyo wamwubashye birahagije ntuzemere sida ‘n’ Imana ntizabikurenganiriza .

  • Ku byerekeye Sida yo, uko ubu ibintu bihagaze, iyo ufashe imiti neza, ugakurikiranwa ukita no ku nama, ushobora kubana na yo ukazasaza cyangwa ukicwa n’ibindi. Ariko ibyo ntibivuze ko Madame na we akwiye kwandura. Iyo discipline y’imiti ya buri munsi na yo irajena, kandi iyo wibeshye ugateshuka bwo gupfa ni isegonda. Bwana wawe agomba gukoresha agakingirizo buri gihe. Umunsi yagufashe ku ngufu cyangwa akakwiba umugono uzahite ujya kwa Muganga bitarenze 48hrs. Hari umuti bazaguha virus ntiguhamemo. Ubwo muzahite mutana kuko n’ubundi yanduriye mu buhemu yagukoreye.

  • Madam,umva subira murugo uganire numugabo wawe umwibutse igituma mukoresha agakingirizo ko atari ukwangakuryoshya imibonano ahubwo ko arukugirango atakwanduza hatoya mwesemukazacaho abana bakabura kirera bakandavura 2.mwereke inyungu nigihombo mwese muramutse mwanduye 3.gerageza kumucunga urebe ko yakambaye mbere na nyuma yo kubikora ubwo yatangiye kukinuba 4.mugihe umenyeko yakoreyaho uhutire kukigo ndera buzima kikwegereye hatarashira 72h bagutabare utandura .5 nyumayamezi 6 buri gihe uge wipimisha urebe uko uhagaze Imana ibigufashemo bye bye

  • Ntimunuke bagabo,
    Bagabo ariko ndashaka kuzabakoraho ubushakashatsi mu bijyanye no kwikunda,urukundo mugenera abana menye ukorungana ndetse nurwo mugenera abagore.
    Muti gute nzi indi couple ifite ikibazo nkicyuyu mugore ariko umugabo nawe aba arembeje umugore ngo amuhe kandi burigihe arabishaka cyanee buri munsi amuhere aho!!!!!
    Bagabo plz mujye mwishyira mu kigwi cya bagore kandi mubahembere kwihangana tugira ndabizi neza umugabo asanze ari muzima umugore adwaye yahita aguta kandi akaguteza abisi atanga itangazo ryicyatumye aguta.
    Madamu rero Imana iguhe umugisha ko wabashije kwihangana ukibuka amasezerano yogushyingirwa kuko avuga ngowaba muzima, wabudwaye nzagukunda kugeza gupfa subirayo wihangane mwongere mubane,muganire ahazaza habana ndetse namwe umwibutse ko kwa muganga babagira inama yo kugabanya kubikora noneho rwose umwubahe inshingano zawe zose murugo uzikore neza uko biri wirinde ku mucyurira kubudwayi yahuye nabwo.
    Umugaburire neza rwose umwerekeko akiri wawundi wakunze akiri muzima kuko naje gusanga abagabo badwaye SIDA barafuha cyane iyo agusabye ukanga kubikora nkuko abishatse atangira kuvuga ko ufite abandi bagabo mubikorana wirinde communication na bandi bagabo atazabimenya akakwica.
    Ngahorero ihangane nikozubakwa urinde umubiri wawe ntiwemere gukoreraho.

    Uziko umugabo atajya anezezwa nuko umugorewe ari muzima we adwaye yeweyewe Bagabo bacu nkeneye ko munsubiza ndashaka ku menya matsiyeri mu kozemo?

  • None se kuzi ko ashaka kukwanduza wamuhunze mwari kugumana iyo aza kuba yarihannye agusaba imbabazi ko yaguhemukiye none arakubwira ati nawe ugomba kurwara ntumuhunge ? muveho hungisha amagara yawe Imana yarayikurinze none wowe uracyamukururukaho ushobora kutazongera kugira amahirwe yo kuyikira .

  • Madam senga cyane yesu abariwe uguha igisubizo inama kusumva bazivuga ugirango biroroshye iyobigezeku muntu niho yumva ubitemere dore iyanjye nama nutitonda murandura mwese abobana bazabaho bate?shaka ahiba wowe nabana umusige murugo unjyumufasha kuko nawe andwaye naho niwiha kwihagararaho arakwanduza mupfe mwese hunga bitarakugeraho urerabana ntibiguterisoni ngo watanye shinyiriza ntawiyahura areba kandi kwiyahura ubizi nicyaha bwira umugabo ko utamwanze kukubundwayi yahuye nabwo aribubi reka njyewe ukirimuzima nderabana ntiwite kubantu hunga iyupfuye basigara baseka bati kucyi atahunze ukibuka ibitereko ntagitangira.

  • Erne urakoze, abagabo bakoze muri matières zimeze nk’iz’abagore, gusa uyu mugabo nawe arakabije ! yagombye kwemera urwamuziye akareka umugore nibura akazarera abana ! ngushimiye uko ubivuze kuko biradusigira inama, ubanza koko abagabo twikunda cyane !! birababaje rero kuko SIDA ni indwara mbi cyane nubwo benshi bibwira ko ngo yabonewe umuti ariko ni ukwibeshya ! nta mugabo rero wagombye guhitamo gupfana n’umugore babyaranye yagombye kwibuka ko nibura ubwo harimo umuzima yakomeza kurera abana babyaye Imana itubabarire rwose burya turikunda tugakabya ! nsabye imbabazi mu izina ry’abagabo bose !

  • Mujyene mu muryango bamuhane kuko n’amahano kandi n’icyaha gihanwa n’itegeko.

  • Umva mada uwo sumuntu utagirira abana be imbabazi nawe yagufata kungufu ugasanga upfuye utirereye abana bawe nakugirinama yokumuva iruhande ukajya umufasha mubundi buryo kandi niba ufitemo umwana wumukobwa nawe mujyane ntuzamusige abantu barwaye rimwe na rimwe ntampuhwe bagira sha araseseka ntayorwa ibyo ninko gukinisha igisasu kandi uziko kica,nujya nokumusura ntukamusure wenyine

  • Uzagye wihera umugabo kuko igihe mwahereye muryamana ntiwandure byatewe nuko ufite abasirikare bumubiri(white blood cells) bakomeye HIV/AIDS itabasha kumeneramo.Ngye wandika ibi mbifitiye gihamya kuko nzi abamama benshi babana nabagabo banduye ariko bo ntibsnure. Ubu hari uwo nzi umaze kubyara abana 3 kandi abyarana umugabo wanduye ariko umugore aracyari muzima. Ngyewe ndi nurse muri clinic ivura ababana HIV/AIDS, ibi rero mbivuze kuko njya mbibona kuri couples zimwe ns zimwe. Ariko igisumba byose mukoreshe condom

    • nurse we;;ariko bisaba precautions nyinci na controles reguliers kwa muganga kuko uwanduye agomba kujya kwisuzumusha reguraly babona virus yabaye nyinci muri icyo gihe bakifata so niba umugabo we atabyumva harimo risks nyinci bisaba ngo abantu babe barabyumvikanyeho bakoreshe precautions nyinshi si ugupfa kubitanga gusa!

    • Nurse we ni wowe kuko ugira inama imeze gutya! Madame niba waragize chance ukaba utarandura ugomba kwirinda kuko nubwo muri couple discordant ugeraho nawe ukandura. Inama nagira uyu mu maman ni ukujya kwa muganga aho umugabo we akurikiranwa muri programme y’ababana na virusi, muri service y’ubujyanama bazabaha inama kandi banabakurikirane babafashe kubana neza banamwummvishe akamara ko gukoresha prudence. ikindi bashobora kubigishiza no kubahuza n’andi ma couples discordants yo yabashije kubana neza hanyuma bakabaha temoignage bityo bigafasha umugabo wawe. guta umugabo wawe si byiza nawe ukeneye ko agufasha kurera abana kandi nawe ukamufasha gukurikirana neza gahunda zo kwa muganga. Imana ibafashe

  • Ubuzima burahenda mugore! Buhitemo cg uhitemo urupfu

    • kabisa umugiriye inama nziza nahitemo urupfu cg ubuzima ese ubundi nabanze amenye aho yayikuye ari accident yagize ca va ariko yarayikuye mubandi bagore naveyo vuba ahubwo

  • Ikibazo uwo mugabo yazagusanga ariwowe wanduye yarikugusenda akwita indaya akaka ubutane mumategeko,wowe warabyirengagije none arashaka kukwitura inabi igeretseho n’ubugome,ntagukunda,ntakunda n’abana be kuko yazakuba abakunda yarikubishimira Imana yasanze mwese mutaranduye,agatekereza ko we apfuye wowe wazasigara urera abana be,wowe uramukunda twibukiranye neza inshuti y’impyisi niwe irya mbere.ugishe umutima inama,inama
    yanjye yariyo urakoze kandi wihangane.

  • Madam uramutse wemeye gusubirana nawe nibindi byose uzaba ubyemeye kuko ntiwazajya uhora ukora imibonano ibitekerezo byibereye ku gakingirizo ngo iyo mibonano izagende neze, haryubwo iherezo ryibyo nirihe? Gusa ikigaragarA ntarukundo rukirimo kuko ntuzongera kumwizera kandi nawe azajya agira complexe(iphunwe) . Njye ndumva kuryamana mwabireka ubundi mugafatanya kurera abana banyu kuko nubundi isezerano ryaramunaniye kandi ntakizamubuza kubasubiramo kuko ntiyabitinye akiri muzima urumva ubu aribwo yabitinya, bagabo mufite abagore murabe maso kuko iyo ngeso iri muri benshi mwifashisha nta nryo imwe ,gusa biratinda ikibyimba kikameneka. Uko twabyirinda ntakundi ni ukunyurwa nuko twihitiyemo turushaho kwiyegereza Imana cyane cyane ku bagabo bakunda agatama kuko aribo bakunze kubura controle.

  • Ariko virus yateye abagabo yitwa ngwiki da ? Ntawamenya izina ryayo abagabo bataye ingo murabeshya Imana izababa amarira muriza abo mwasinyanye murindire gusa muzabyishyura .

  • Muvandimwe amagara arasesekara ntayorwa uramenye uwo mugabo ntazakwanduze niba Imana yarakurinze ngo uzasigare wirera abana, uziko ibyo bidakunda kubaho wowe rero wagize amahirwe wiyitesha ngo ubure ubwenge, jyewe ndumva mwajya mukomeza gukoresha prudence yabyanga agasubira aho yanduriye mugatandukana kuko niba ashaka kukwanduza we ntakintu bimubwiye buriya nawe y’umva yarihebye ntacyo akitaho ark wowe ukeneye kubaho uri muzima ukirera abana bagakura gusa uzasenge Imana izabigufashemo kdi ntuzatererane umufasha wawe mubuzima busanzwe, uzakomeza unamwubahe ntazabone ko ari wenyine kdi uzamubikire ibanga niwe se w’abana bawe ahasigaye amahoro y’Imana abane nawe

  • Ariko se koko twe tutarubaka turajya he ah

  • SALUT NJYE MUKECURU NARUMIWE,umva jya murukiko babahe gatanya niba umubwira gukoresha isogisi akanga,impamvu arashaka ku kwica,ikindi bazahita baguha divorce kuko afite ikimenyetso cyuko yasambanye ko yakuzengurutse,ubundi byakabaye byiza mukoresheje systeme mukarerana ,none nyiramafuti niwe ubyanze nawe ihagarareho ntayo wamutumyeho nta rugo rwo mu bishirira mada

  • ncuti yange dore inama yange kugiti cyange sinkubeshye yanduye sida sinagumana nawe kuko amahirwe yo kuzakwanduza ni menshi kwizera ko azahora akoresha agakingiriza ubuzima bwose nge simbibona rwose , naho niba wiyemeje no kwemera agakingirizo nukubimwumvisha ukazazirikana ko ubuzima bwose uzahora wigengesera ntazakorere aho gusa umenye ko nurangara gato ukandura ntuzabyicuze kuko uzaba warahisemo gukora ibyo udashoboye kuko kwizera ko umugabo azakoreraho igihe cyose nge kubwange simbibona .

  • ariko urumusazi kuki wakwiyahura muruzi urureba ok birumvikana mwarabyarane jye ndabona ashaaka kugirango nawe ufate kuri iyo dwara ese abo bana muize imfubyi?ntashema byaguteye kubona uri muzima koko none uri kwiyahuriraho urumfu mwana wamama dore inama rinda ubuzima bwawe rera ibyo bibondo wahawe nanyagasani gsa siniyumvisha uburyoki mwaryamanye uziko arwaye ese iyo iza gucika byarikumera gute?ibaze imitima warikugira uko ingana?gsa usubireyo urebeko ukiri muzima nusanga ari amahoro ntuzongere ngaho umunsi mwiza uko meze wumve inama zabagenzi bacu

  • erne ndagukunze cyane icyo kibazo nange natangiye gusoma iyi nkuru ndakibaza abagabo bakoze muki kweli? jye uwange yarwaye indwara ikomeye cyane murwaza imyaka icumi yose aryamye nkora byose ariko nagiye kwa muganga umunsumwe nagize crise ya hypothension antayo ndembye aritahira ngo arananiwe ndumirwa none reba uyu nawe ntanejejwe no kubona umugore ari muzima arashaka kumwanduza kndi bafite abana bagomba kurera urumva aribiki koko? icyo nzi abagabo barikunda bikomeye ninayo mpamvi Imana yababwiye ngo mukunde abagore banyu nuko yariziko ntarukundo bagira uzabasha kuyumvira azagerageza kumukunda kubwo kubaha Imana rero mugore inama bakugiriye ni nyinshi ariko iyange naguha nk’umukristo hagume urere abana umwerere imbuto ntuzemere ko akoreraho kndi ujye ucunga kuko ashobora no kugaca kugirango akwanduze ariko menya ko uwo ari umusaraba wawe nuhagarara ku mana ugasanga ukayisaba kutandura no gukoza isoni satani uri mumugabo wawe muzabana kndi ntuzandura nabonye iriya ndwara ari igihano cy’Imana kuko buriya yabonye akabije senga pe uhagarare mu kwizera wange kubonana nawe ntagakingirizo nyamara hari nigihe wasenga agahinduka mukazabana no mwijuru komera nshuti nange kuva uyu munsi ndagushyira mubyifuzo nsengera komera mubane umwerere imbuto

    • reka kumushuka abagabo ni abagome cyane njyewe namugira inama yo kumuhunga wenda yarwara akamurwaza ariko uwamwibwiriye ko arambiwe gukoresha agakingirizo yazamufata ku ngufu da!
      abagabo ni ba nta mpuhwe hari umugabo wari ufite umugore utwite hanyuma uwo mugore aza kugira ikibazo asaba amafaranga umugabo ajya kwa muganga ikibabaje nyuma y’iminsi nk’itatu yabwiye umugore ngo nyishyura cash nakugurije ujya kwa muganga!!!! abagabo baremye ukwabo pe!!!!

  • Ibintu ni bibiri guhitamo urupfu ugakorera aho cyangwa ubuzima ukirinda ugakoresha agakingirizo. Ubwo uri mukuru niba wanze amagara yawe uzemere, niba uyakunze uzirinde.

  • ikintu kiba kibabaje kubagabo nuko asanze ari umugore wanduye yahita amuta muri ako kanya.abagabo n’abana babandi kabisa nayobewe matiere bakozemo pe.

    inama yanjye niyi banza urebe ubuzima bw’abana 4 ufite mu ntoki papa wabo ararwaye mbese ejo wakumva ngo yarembye ejo bundi ngo yitabye Imana ngaho tekereza nawe uhise umukurikira?abo bana babaho bate? kwiyahura ni cyaha gihanwa n’amategeko ubwo n’ubwiyahuzi bukomeye abana bawe ntibazakubabarira.
    uramukunda yego n’umugabo wawe pe ariko wibuke ko yanaguciye inyuma aho icyizere kigomba kugabanuka hanyuma uki concentra k’ubana bawe kdi ukamubisa ukagenda rwose abazavuga bazavuge ariko wakijije ubuzima bwawe.

  • Urabaza se niba uzagumaho ugatega akakwanduza hanyuma ukaba ubaye umugore wintangarugero?
    ubundi uko yanduye ni ikindi kibazo ubirengaho urahaguma. none ngo akwanduze?tegereza ni biba ngombwa cancer izakwiyicire cg se ikindi ariko utita mu menyo ya rubamba uyareba.
    ndi wowe sinamwizera niyo yavuga ko yakambaye.wowe wahora uhangayitse ese yagaciye, ese yakambaye ese yageze aho agakuramo?harya ngo urarwana niki ko urugo rwawe rwasenyutse cyera?
    sama amagara yawe uwo nawe aye yasandaye umunsi utanazi.si ngombwa ko mujyana rero.

    -uriya mu nurse ni umushukanyi kuko icyo atavuze ni uburyo ki abo bantu babana bakabyarana ariko ntibanduzanye.ni amahirwe, akazi kenshi kumvikana n’urukundo bafitanye.ibyo mu rugo rwuyu ugisha inama nta bihari.

  • Keretse buriya iyo aba afi umugabo nibwo twari kubona icyo tu mubwira none nanjye icyo nakubwira komeza umugambi batangiye nono se tukubwire ngo reka icyemzo wafashe noneho tukoshye ngaho emera?

  • He bugiraano ndabona abantu b’abagore ndakeka bibasiye abagabo, bamwe bati ni abagome,abandi bati ndashaka kubakoraho ubushakashatsi.Bavandi, ubugome, ubuswa, no kutagira ubwenge ntibugira igitsina, ubwoko, akarere, cg idini.Njye mfite ingo ebyiri nzi, aho abagore bagiye gushaka abagabo, abo bagore basanzwe bari ku miti igabanya ubwandu, bakabeshya abagabo ko ari bazima, nyamara Imana ikabatamaza kuko bose bagiye kwipimisha bagasanga abagabo ari bazima abagore SIDA ivuza ubuhuha.None si si abagore?Gusa uyu mugabo uretse no kuba ari umugome, ni ni kigoryi;none si yumva we n’umugore bagomba kugenda umukombo hanyuma hagasigara imfubyi?Wamugore we rero, ntabwo umugabo wawe agukunda, ntabwo yigeze agukunda n’ubwo wowe umukunda, (umbabarire si ukubatanya), mubwire ajye akoresha agakingirizo kubera ko umukunda, nabyanga umuveho burundu umufate nk’udahari kuko n’ubundi ni accident wahuye nayo, ni nk’uko wacika ukuguru, ntiwakwiyahura n’ubwo uba ugukeneye.Isi igeze kure bantu b’Imana

  • Madamu rero,rwose uwo mugabo ntagukunda na gato.Byonyine kuba warongeye kwemera kuryamana na we nyuma y’uko umenye ko yanduye,n’ubwo mwakoreshaga condom,njye simbyumva.Yakagombye kwishimira ibyo,kuko njye ndumva byari bihagije nk’ikimenyetso simusiga ngo wake gatanya,kuko yaguciye inyuma.Ahari wenda hari ibindi bisobanuro yatanga by’ukuntu yayizanye…?Wamuhaye Jali none arashaka kwiyongereraho Butamwa na Ngenda?Njye rero dore inama:uwo mugabo uretse no kuba atagukunda,ni n’umugome mubi. Arashaka kuguhitana rwose,abana wakagombye kurera bagakura,bakaba imfubyi,kandi wari ugize amahirwe yo kubarera.Ndagusabye ukimara kumva ibi, uhite uhagarika kongera kuryamana nawe,kuko ashobora kukubeshya ngo yambaye condom kandi yayiciye umutwe,yakwegera igahita yizinga ikamera nk’impeta aho igitsina gitereye,akaba akoreye aho,kandi ntiwabimenya wabimenya murangije!Ikindi,ibaze :ese ibyishimo uzagira ni ibihe uri gutekereza ko yaba yayiciye,ukoraho buri kanya ngo wumve ko iriho,n’ubwoba bw’uko yakwanduza?Va kubintu ukize ubuzima bwawe wirere abana.Niba kandi wumva “utakwibabariza” umugabo,uzirengere n’ingaruka zabyo,abo bana nibabura ababyeyi bombi, ndumva Imana ari wowe izabibaza kuko izaba yarakweretse inzira kare ukanga kuyicamo.Ugire amahoro.

  • Wa mudamu we rero ibyo ukora byose ujye ureba abandi barwaye sida urbe uko bameze igisubizo 01. icyakabiri abana bawe uragira ngo ninde uzabarera ? ko uzi hano hanze uko hameze !!. uwo mugabo mwarabyaranye nibyiza ariko ntaruta abana 04 mwari mufitanye. mureke urrere abana . murakoze. nukurikiza iyo nama IMANA ntizakugaya. mureke agende wenyine aho kwica abana 04 bose.

  • uzashake undimwana muto muzim,abagabo barahari!

Comments are closed.

en_USEnglish