Digiqole ad

Uwizeyimana yegukanye 'Tour du Cameroun'

 Uwizeyimana yegukanye 'Tour du Cameroun'

Umwe mu bakinnyi b’abahanga mu mukino wo gusiganwa ku igare ugikina mu Rwanda, Uwizeyimana Bonaventure ari kumwe n’ikipe y’u Rwanda yegukanye irushanwa rya ‘Tour du Cameroun’ ryari rimaze icyumweru kirenga ribera mu bice bitandukanye bya Cameroun. Niwe munyarwanda wa mbere utwaye iri siganwa.

Bonaventure yegukanye Tour du Cameroun
Bonaventure yegukanye Tour du Cameroun

Mu duce tune twa mbere tw’iri rushanwa Uwizeyimana Bonaventure ntiyahabwaga amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Gusa, kuwa kane ubwo hakinwaga agace ka gatanu ka ‘Tour du Cameroun’ ndetse agasiga uwari ku mwanya wa mbere igihe kirenga iminota itatu, byatumye kuri ‘Etape’ ya nyuma (ya munani)  yakinnwe uyu munsi akirusha umukurikiye igihe kigera ku minota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’atandatu “3:36”.
Muri ‘Etape’ ya none ya Km 122.8 yavuye ahitwa Bafia yerekeza mu mugi wa Yaoundé, Uwizeyimana yaje ku mwanya wa karindwi asigwa umunota n’amasegonda 32 n’Umunya-Cameroun SIKANDJI Ghislain ariko ntibyamukura ku mwanya wa mbere kuko yasigaga uyu Sakandji yamusigaga iminota irenga 18.
Uwizeyimana muri rusange asoje isiganwa asiga HARING Martin ukinira Dukla Banska Bystrica igihe kigera ku minota itatu n’amasegonda mirongo itatu n’umunani (3:38).
Ku rundonde rusange rw’iri rushanwa ryasojwe n’abakinnyi 41, BYUK– USENGE Patrick ari ku mwanya wa kane, UKINIWABO Jean Paul Rene ku mwanya wa gatandatu, MUNYANEZA Didier ku mwanya wa 12, HADI Janvier ku mwanya wa 17, NSENGIMANA Jean Bosco ku mwanya wa 19.

Uku kwitwara neza kw’abakinnyi b’u Rwanda byatumye ikipe y’igihugu nayo isoza isiganwa ariyo iri ku mwanya wa mbere mu makipe umunani yasiganwaga.
Uwizeyimana wari umaze igihe akina afasha cyane Areruya Joseph na Valens Ndayisenga aho bagiriye gukina nk’ababigize umwuga iburayi na we atangiye kwigaragaza.
Yafashijwe cyane n’abasore bakiri bato nka Ukiniwabo Rene na Munyaneza Didier banahagaze neza ku rutonde rusange, kimwe na ba kabuhariwe Hadi Janvier na Jean Bosco Nsengimana.
Uwizeyimana ubu abaye umunyarwanda wa kabiri ukuye irushanwa riri mu rwego rwa ‘tour’ mu mahanga, nyuma ya Areruya Joseph wegukana ‘La Tropicale Amissa Bongo’ yo muri Gabon umwaka ushize.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aba Bajama bantera ibyishimo biruta ibyo Rayon yajyaga impa!

  • Bravo basore bacu!!!
    Tujye duhorana intsinzi

  • Bravo basore bacu!!!
    Tujye duhorana intsinzi!!!!!
    Turabemera

  • Igihe kirageze kandi birigaragaza rwose discipline y’amagare nigenerwe Ingengo bazamure talent nshya, bahereye mumudugudu bizagera kumurenge talent nshya zabonetse, uwacu rwose nadufashe wenda akarere kagire ikipe, erega ibyishimo si footboll gusa, ubundi muzabona tour du France itashye murw’imisozi igihumbi, mubyukuri mugihe gito gishoboka aba bahungu berekanye ko bashoboye ureke abajya gutembera ngo bagiye gutera umupira cg babandi bagera Austria bagatoroka

  • Aba basore baranshimisha cyane, mukomereze aho

    • Nibyo kabisa club nizihere kuva kukagari bakore selection barushanwe batozwe bahabwe ibikoresho nibiporezo bisabwa hanyuma bazagera kurwego rwakarere hari abakinnyi bakaze hanyuma hakorwe ama kipe menshi

  • Iri rushanwa ni irya kangahe muri Africa? dukeneye ibirori by’ umwimerere w’abanyafrica ibindi byose ni montage.harya made in Rwanda iremewe mumarushanwa y’iwacu?

  • Ikibabaje nuko usanga bavunika gutya ndetse bakaduhesha ishema ariko ugasanga babandi bakina za football aribo bakire kandi birirwa batsindwa umusubirizo kuko wagirango nibo Leta ireberera bonyine

Comments are closed.

en_USEnglish