Digiqole ad

Uwigize umuganga ngo abone uko azajya yikorera ku mabere y’abagore yumvikanye n’urukiko

Philip Winikoff umusaza w’imyaka 81 ukomoka muri leta ya Floride ho mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika wihinduye umuganga mu rwego rwo kugirango abone uburenganzira busesuye bwo kujya akora ku mabere y’abagore, yatawe muri yombi mu 2006, mu cyumweru gishize yabashije kumvikana n’urukiko ngo abe yagabanyirizwa ibihano.

Phillip Winikoff
Phillip Winikoff

Uruba rwa internet Gentside.com rwatangaje iyi nkuru, ruvuga ko Philip Winikoff umaze imyaka 5 afunze, we n’abamuburanira babashije kumvikana n’abacamanza kuburyo yakoroherezwa ibihano naramuka akatiwe kuko ngo aho afungiye yitwara neza kandi yemera icyaha.

Ibi bibaye mu gihe uyu mukambwe ategerejwe gukanirwa urumukwiye nyuma yo gukorakora abagore abeshya ko ari dogiteri akaza gufatwa mu 2006.

Phillip yagendaga mu ngo zitandukanye  agenda avuga ko ari umuganga w’umukoranabushake usuzuma indwara zifata amabere.

Gusa  ntibyaje kumuhira kuko ngo abagore babiri  yasuzumaga baje gutuma atabwa muri yombi nyuma  yo kwiyambura ngo abapime, maze nyuma yo  kubakorakora ku mabere agahita akomeza abakorakora n’ahandi hatandukanye ku mubiri, bahita bamuhururiza.

Polisi yahise ihagera uyu mukambwe atabwa muri yombi, yiyemerera icyaha cyo kubeshya ko ari Dogiteri, n’icyo gukorarakora amabere y’abagore b’abandi, hakurikijwe amategeko ngo ashobora gukanirwa igifungo cy’imyaka 55.

Solange Umurerwa
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • Hahahahaahaahahha!! Uyu mukambwe se mwokabyara mwe buriya ntiyizize koko. Ni bay bindi ngo ” Amaso ararya , igifu kikaburara!” Gukorakora amaberese buriya byatumaga yyiyumvamo ko hari akabyizi yihaye ra? Cyangwa wenda ahari abo yakorakoraga ku mabere bakaza kunyurwa akagera n`ahandi?

    Abazungu ariko buriya ntawabashobora buriya wabona hari ubushakashatsi yari yibereyemo bakababaramufashe ataragera ku mubare w`abarespondents yashakaga kuzashingiraho ashyira hanze iby`ubushakashatsi bwe maze agakomwa mu nkokora no kuba ayariyitaga umuganga abamufashe bamubaza ibyangombwa by`umwuga we akabibura.

  • satani nimubi cyan entaho adashukira abantui koko nkuyui musaza se koko ubu niki yabonaga mugukorakora ayo mabere , yewe niyere rero icyo gifungo

  • ayiweeeee!!!!!!! tabara mana nahubundi karabaye………….

  • isi irarangiye!!!!!!!!!!!!!!!!

  • nawe byakubaho!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish