Digiqole ad

Uwasomye “Amahembe ane ya Shitani” ntiyari akwiye kundega -Mugesera

Ubwo yireguraga kuri uyu wa mbere tariki ya tariki ya 29 Mata 2013; Dr. Leon Mugesera yatanze impamvu ebyiri zikomeye urukiko rukwiye kugenderaho rutesha agaciro ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha. Mu bimenyetso yatanze harimo ijambo yavugiye ku Kabaya yise “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.”

Aha hari kuwa 22 Ugushyingo 1992, Mugesera arimo kuvuga “discour” ye yise “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.”
Aha hari kuwa 22 Ugushyingo 1992, Mugesera arimo kuvuga “discour” ye yise “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.”

Ikimenyetso cya kabiri yahaye urukiko avuga ko cyagenderwaho giteshe agaciro ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha ni inyandiko za Mbonampeka Stanislas utemerwa n’ubushinjacyaha kuko ngo nawe ari ku rutonde rw’abakekwaho Jenoside.

Mu ijwi rye Dr Leon Mugesera yagize ati “Uwasomye neza ijambo ryanjye Amahembe ane ya Shitani n’Intwaro abarwanashyaka ba MRND batagomba kubura, yahita abona ko ndengana”.

Mu mbwirwaruhame yavugiye ku Kabaya kuwa 22 Ugushyingo 1992 yise “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura” Mugesera yisobanuye avuga ko abantu batari bakwiye kuyifata nabi kuko ngo ikubiyemo ingingo zikundisha abantu igihugu arizo amatora, ubutwari n’urukundo.

Mugesera avuga ko ijambo rye ryahinduwe, abantu bakaba bakoresha iritari umwimerere; aha niho ahera yemeza ubucamanza ko umuntu uwo ariwe wese wasomye umwimerere wa discour ye “Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.” atari akwiye kumurega cyangwa ngo amushinje.

Mugesera ubwo yavugaga ku kimenyetso cya kabiri urukiko rugomba gushingiraho ngo ruteshe agaciro ikirego cyatanzwe n’ubushinjacyaha (requette judiciaire), ni inyandiko za Mbonampeka asaba ko zihabwa agaciro.

Uyu Mbonampeka yabaye Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, ubushinjacyaha buhagarariwe n’Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga, bukaba butamwemera buvugako nawe ari ku rutonde rw’abakekwaho Jenoside bityo ibyanditswe n’ukekwaho icyaha cya Jenoside bikaba bitahabwa agaciro.

Leon Mugesera, avuga ko no mu batangabuhamya ubushinjacyaha bwatanze harimo n’abahamijwe icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside ndetse n’abayifungiwe cyangwa n’ubu bafunzwe bityo ngo Mbonampeka agomba kwemerwa kuko akiri umwere.

Ikindi Dr. Leon Mugesera yavuze ngo ni ukuba ubushinjacyaha ibyo bumurega binyuranya [ku bwe] n’imvugo y’abatangabuhamya, bityo ngo akabona ko ikirego aregwa cyateshwa agaciro.

Mugesera wisobanura igihe cyose avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano, yarangije kwisobanura akaba ageze mu gihe cyo gusubiza ibibazo by’urukiko.

Dr. Leon Mugesera yanisobanuye kuri bimwe mu bibazo urukiko rwamubajije bijyanye n’imyiregurire ye. Mu byo ibibazo byagarukagaho harimo kuba Mugesera yirireguye avuga ko imbwirwaruhame itagomba guhinduka uko yakabaye.

Dr. Mugesera yashimangiye ko imbwirwaruhame ari ndahindurwa. Yagize ati “Ushobora gusesengura ijambo ry’umuntu ariko ntiwakwiha kurisobanura”. Yungamo ati “Byatuma umugerekeraho ibyo atavuze”.

Uyu munsi kandi, urubanza rwagarutse ku mahame y’amategeko nk’iryitwa Dominus Ritis, rivuga ko urega ariwe ufite ijambo rikomeye ku kirego. Iri hame Dr. Mugesera yaryifashishije asaba ko kuba ubushinjacyaha budahuza n’abatangabuhamya bwitangiye bikwiye guhita bitesha agaciro ikirego cyabwo.

Nubwo Mugesera yavuze ibyo byose ariko ubushinjacyaha bwo bwasabye ko ibyo yireguza bigomba guteshwa agaciro kuko nta shingiro bifite.

Ku rundi ruhande ariko hari ibyo Mugesera yirinze gusobanura asaba ko yazabanza akareba mu byo yireguye avuga akazabona kubiheraho asubiza.

Ku kuba Dr. Mugesera yanga abatangabuhamya [yita igitero cy’abatangabinyoma] asaba ko bahita bavanwa mu bamushinja, urukiko rwavuze ko buri ruhande ruzatanga abatangabuhamya barwo, urukiko rukazakoresha ubushishozi bwarwo.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ehhhhheee!!!!!!!!!!!!!

  • Ariko uyu mugabo ninintyoza mumagambo kabsa!Yishe abantu arabamara none arihandagaza agahagarara kubyo avuga ntasoni,reka mbabwire Leta y’U Rwanda nimugenere icye gihano nubwo yakuyeho icyo kwica uyu yarabikwiye kwicwa kandi atari isasu,kuko arimo arabyina kubo yishe ashinyagura gusa.Ikibabaje nuko ajya aho agaterana amagambo nurukiko rwa Leta koko akagerekaho nokutagira isoni avuga.Oya pe nakatirwe amanikwe

    • Ariko wowe ubu ntutewe ubwoba n’amagambo akuvuyemo?? Imana igusure

    • we petit ndabarasa , ca bugufi ureke ababurana baburane kuko ubu nawe dukurikije izina ryawe twagushinja ubwicanyi cga tukabushinja iso kuko ariwe wakwise ko abarasa ( akabatsemba ) ubwo rero ijambo ushinja Dr Mugesera niwe warivuze mureke asobanure uko yarivuze wimusobanuza uko warifashe kuko bitamureba .

    • jya ureka abacamanza bakore akazi kabo wirinde nkaya magambo yawe kuko utari umucamanza kandi wa mugani iri zina ryawe niba ari niryo wiyitirira sinzi nzi yuko abacamanza bazaruca neza bravo rwanda

    • Wowe wiyise Ndabarasa,yibe na Mugesera ni umunyamategeko.Wowendabona utazabasha no kwiregura.Ubwo wowe ibyo uvuga urabyumva cg nukuvuga gusa.Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa!

  • amakuru ya mugesera arasekeje gusa

  • Urubanza rwa politiki, ubanza abanyamahanga arirwo basigaye bacishamo imfashanyo noneho! Mururangize vuba turarambiwe

  • Mwo kabyara mwe amahembe ane ya shitani ko ntabyumvise neza mwazansobanurira ni ukuri uru rubanza ruteye agahinda kuko uyu muburanyi wemera ko yagize, ntavuge ibyo yavuze ubu twabifata dute. Ihakana nipfobya rya mugesera ndarihaze.

  • hahahaha

  • Mugesera arata ibitabapfu, afite ubwoba bwo gufungwa. amagambo avuga ubona ko aburana urwa ndanze rwose. Nashaka yemere icyaha asabe imbabazi, naho ararushywa n’ubusa.

  • Jyewe icyo gisaza ndakirambiwe!

  • Mugesera sha nushaka wemere cyangwa uhakane, ntawe utazi ko ujijisha inteko. Amagambo warayavuze, abaturage bari bahari barakunvise, kandi barakubonaga. Kuba bagushinja rero ugashaka kwijijsha, ntibikuraho icyaha! Reka kuvuga amahonvu.

  • Mugesera niyihangane niba yarabikoze nagire ubutwari abyemere asabe imbabazi ariko niba atarabikoze niyizere Imana izamurenganura.

  • Aha naho harimo kwivuguruza!!!
    Abakoze jenoside bagakatirwa n’inkiko se ko batanga ubuhamya bukemerwa nkanswe UKEKWAHO n’icyo cyaha gusa?
    Amategeko akwiye kuba amwe kuri buri munyarwanda.

  • Ariko uyu mugabo azageraho anahakane ko atari umunyarwanda!! akumiro kabaho!! reka ntegereze ndebe daa!!

    • Hahaha nanjye niko mbibona, aziyita umuzungu kandi twese tubibona ko ari umwirabura, ntibizoroha!!!!

  • Urahakana wigize umunyamategeko n’umuhanga kandi utazi ko hari abize menshi kukurusha..ubyitondemo..uzageraho ukanirwe urugukwiye..

  • Nakure iterabwoba ahongaho se nyine.

  • Mugesera ningegera, amahembe ane yashatani avuga ngo umurwanasyaka WA MRND atarakwiye kubura, araviga Umuhoro, Inyundo, Icumu, nimpiri, ariko uyu mutsindwe aba ajijisha abantu nkaho batazi ubwengye…? Nafungwe Burundu plz

    • ese mugera arireguriki,ibyo yakoze ni byo yavuze utabyunva cg utarabibonye nuko atabishaka(videos na audio)birahari, ese ubundi shitani icyiza kimuvaho niki? yakitubwira ibyo yavugaga mu marenga azi ko turi injiji? ahubwo mwatinze kumukatira burundu, nimugire vuba cg murashaka ko muhindura shetani umumalayika?

  • Ndabarasa wagirango nturi umunyarwanda,gusa wasigaye inyuma pe! Aho twaharenze kera.

  • ngo nta uburana n’umuhamba!!!

  • Basomyi nkunda rwose mujye musoma kandi mwirinde amaranga mutima mubyo muvuga, Mugesera naburane kdi leta yacu ntirenganya nisanga ari umwere bazamurekura kdi nisanga ari umunyacyaha azagororwa. wowe uvuga ngo nibamumanike ntuzi icyo uvuga kuko nawe byazakubaho; agiye kuzira akarimi none numvise nawe ugafite , witonde katazagusemera.courage justice.

  • uwo mugabo arimo kujijija naho mumwitondere pe!!!ese uwo mugani Amahembe ane ya Shitani n’intwaro umurwanashyaka wa MRND atagomba kubura.” in brief bisobanura iki?

  • Ariko wa mugani MBONAMPEKA aba he? Njya mbona umugore we Claire MUKAMUGEMA umukobwa wa Mbonyumutwa yisararanga kuri Youtube!!!

  • Jye numva mubusesenguzi bwanjye Mugesera akwiye kwemera icyaha agasaba imbabazi Sosiyete nyarwanda.

    Niyo ijambo yavuze ryaba ari umwimerere, ndabanza kwibaza abo yabwiraga ubwenge bari bafite bwo gusesengura ibi arimo kwireguza.

    Ese niba ari umwere, abumvaga iri jambo baryumvaga bate? Niba ubushinjacyaha ariryo burimo gushingiraho kuba ryarabaye imbarutso ya Genocide, nukuvugako abo yabwiraga aribo bari bafite ubushobozi bwo gusesengura ibyo yavuze kurusha ubushinjacyaha bwacu?

    Jye sindi umucamanza, ariko reka dutegereze agakino, muzaba mwumva. Harakabaho u Rwanda ruzira gupfa

  • Ahahhhhhhhhhh ntibyoro she

  • nyamara njyewe nkurikije ibigambo bye bimucyira urubanza aho yashize abandi na we azahagererwemo ahabwe ni nytongezo

  • Mwirenganya ndabarasa uwarebye uko abatutsi bapfuye yakwifurisa mugesera urupfu nk’urwabo

  • Ahaaa,reka dutegereze

Comments are closed.

en_USEnglish