Uwarokotse Holocaust ati “Abarokotse mu Rwanda ubu mufite amahirwe”
*Ngo biragoye kumva aho ubumuntu bw’umwicanyi buba buri iyo yica umwana
*Amb Zevadia ati “ndabyizeye cyane ko u Rwanda ruzamera nka Israel”
Kwibuka Jenoside yakorewe Abayahudi ku miryango y’Abisiraheli iba mu Rwanda n’abadipolomate b’inshuti zabo bahaba byabereye ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi uyu munsi, byaranzwe cyane n’ubuhamya bwa Prof. Daniel Gold warokotse iriya Jenoside wavuze inzira ndende yaciyemo, akanavuga ko abarokotse mu Rwanda nabo bafite amahirwe y’ubuzima n’imbere heza.
Jenoside yakorewe Abayahudi igahitana abarenga miliyoni esheshatu (6 000 000) izwi kandi nka Shoah cyangwa Holocaust, yakozwe n’aba Nazi b’ubutegetsi bwa Hitler.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo nka Mme Belaynesh Zevadia Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia ari nawe uyihagarariye mu Rwanda, Ambasaderi wa USA mu Rwanda na Ambasaderi w’Ubudage mu Rwanda.
Ambasaderi Zevadia, wavukiye muri Ethiopia ku muryango w’Abisiraheli akajya kuba muri Israel afite imyaka 17, yavuze ko bahora bubika umuyaduhi wese wishwe muri Jenoside kuko yari afite ifoto, amazina, ubuzima n’umuryango.
Uyu mugore wavuze ibi ndetse akanarira yavuze ko batazibagirwa Jenoside yakorewe Abayahudi no kuba yaratewe n’urwango rwabibwe ariko kandi no kudahana.
Yavuze ko bashimira cyane u Rwanda rwifatanya nabo muri iki gikorwa, ibi bikaba bibaye inshuro ya gatatu.
Ati “Twishimira kandi dukorana n’u Rwanda kubaka igihugu kiza gifite umutekano usesuye muri Africa. Dufatanya n’u Rwanda hakagira abajya muri Israel kutwigiraho mu by’uburezi kuko ari ingenzi cyane.
Mbona u Rwanda rubikora neza kandi ndabyizeye neza ko u Rwanda ruzamera nka Israel, nicyo cyifuzo cyanjye.”
Ambasaderi Zevadia yavuze ko nubwo abantu batandukanye cyane ku isi, mu myemerere, mi miterere n’ibindi ariko bitakabaye intandaro yo kwicana no gukora Jenoside mu gihugu icyo aricyo cyose ku isi.
Amabasaderi Belaynesh Zevadia yavuze ko Abanya-Israel bakunda u Rwanda dore ko amateka y’u Rwanda na Israel afite aho asa.
Ati “Nyuma y’ibyatubayeho twembi, u Rwanda ni igihugu cyiza cyuzuye amahoro kandi na Israel ni uko. Tugomba rero gusangira ibyo dufite yaba ikoranabuhanga, n’ubundi bumenyi nko mu buhinzi n’ibindi.”
Prof. Daniel Gold warokotse Jenoside yakorewe Abayahudi yavuze ko yarokotse mu bana 600 biciwe mu byitwaga Ghetto bashyirwagamo we yahishwe na nyina umubyara ntiyajyanwayo.
Ababyeyi benshi biciwe abana ngo muri Jenoside bataye ubwenge ndetse n’abarokotse.
Mu 1945 nibwo Prof Daniel yongeye kubona se umubyara nawe warokotse, nyina ngo ntiyongeye kumubona.
Daniel Gold na se bagumye mu Budage igihe kinini nyuma ya Jenoside, bahava mu 1952 batashye muri Israel akomeza amashuri yisumbuye arangiza mu 1955 ajya mu gisirikare ndetse inzozi ze zo kuba umupilote w’indege azigeraho ari mu ngabo.
Uyu mugabo yaje kuva mu gisirikare mu 1973, atangira kwigisha muri za Kaminuza ku mateka ya Holocaust anayikoraho ubushakashatsi.
Prof Gold yavuze ko mu gihe agifite ubuzima azakomeza kuvuga ibya Holocaust kuko abenshi barokotse iyo Jenoside bapfuye.
Prof Gold yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bagize amahirwe y’ubuzima, ko imbere habo ari heza kubera igihugu gifite umurongo muzima.
Ati “Ku banyarwanda, ndabifuriza ibyiza. Ku barokotse, ubu mufite amahirwe y’ubuzima bwiza, mufite imbere heza.”
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
5 Comments
U Rwanda tuzabaho kandi neza. Rwanda uriho kandi uzakomeza utere imbere!
@ Umuseke, Ndatekereza ko kuvuga ngo uyu mugore…inshuro 2 ari Ambasaderi bitari byo. Mukosore. Murakoze.
Kwandika ngo “uyu mugore” nta kosa ririmo kuko uriya Amabasaderi ari Umugore.
Ambasaderi Zevadia ati “Nyuma y’ibyatubayeho twembi, u Rwanda ni igihugu cyiza cyuzuye amahoro kandi na Israel ni uko”. Humm! Buriya abibwiye umunyapalestina babyumvikanaho? Ese abanyarwanda bo biriya ahamya babyumvikanaho?
Mbegambega we; uhagarariye abanyarwanda bangahe? ariko kuki Mwirengagiza ukuri koko?
Comments are closed.