Digiqole ad

Uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc Christine Nyatanyi yitabye Imana

Christine Nyatanyi wari Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc yitabye Imana kuri uyu wa 26/09/2011 i Buruseri mu Bubiligi mubitaro byitiriwe Saint Luc azize uburwayi.

 Nyakwigendera Christine Nyatanyi kuwa 10 Gicurasi 2011 mu ngoro y’Inteko inteko ishingamategeko ubwo yarahiriraga
Nyakwigendera Christine Nyatanyi

Ni nyuma y’amezi ane gusa Nyakwigendera Nyatanyi Christine arahiriye umwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage kuwa 10 Gicurasi 2011.

Nyakwigendera Christine Nyatanyi yize muri gihugu cya Ukraine muri Institute of National Economy of Odessa, arangiza muri 1991 mu ishami ry’ubucungamari, yakoze amahugurwa atandukanye anitabira inama nyinshi zijyanye no gukemura ikibazo cy’impunzi mu Burayi.

Muri 2006 Christine Nyatanyi yagizwe umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, yagiye agira imyanya ikomeye mu buyobozi bw’igihugu cy’u Rwanda, nyuma aza kuba Umunyamabanga wa leta  ushinzwe imibereho myiza y’abaturage guhera mu kwezi kwa 10 muri 2003.

Nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, Christine Nyatanyi yakoze mu muryango utabara imbabare Croix Rouge ishami rya Goma na Nairobi. Muri 1997 yakoze i Buruseri muri kimisiyo ishinzwe impunzi aho yakoraga mu biro by’ubucungamari.

Tumwifurije iruhuko ridashira ndetse tunazirikana uruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’u Rwanda, tunaboneyeho kwihanganisha umuryango we.

Umuseke.com

35 Comments

  • Imana imwakire mu bayo,tubuze umuntu ukomeye cyane.

    • Birababaje ariko rero ibibazo yateje umuganga umwe wa hano muri Kigali,nizeye ko asize asabye imbabazi ku Mana.Ibibazo by’amasambu yahoranaga mu baturage nizere ko byakemutse,Umuntu w’umu VIP!!!!
      Mes condoleances

      • Ariko sha ntugashinyagure,intungane se wayibonye he?Cyakora nibareke Claude yikorere kuko ntacyo bapfaga,ubu se abagwa mu mavuriro ya Leta nibangahe bazize kutitabwaho?Umuntu ni nk’undi.Naho ubundi sha ndagaya imbwa itazamusangayo

  • yoo,imana imwakire mu bayo!

  • Birababaje.

  • Imana imuhe iruhuko ridashira, ko mutatubwiye icyo uwo mubyeyi yazize

  • Imana imuhe iruhoko ridashira

  • imana imwakire mu bayo mais yaba aziZe iyihe ndwara???

  • Ariko kuki turangarana uburwayi !koko yabanje kwirukanka muri Cabinet médical ubanza nayo ubu barayihannye(ifunze)! Araducitse neza neza, ko Col. Karemera bihutiye kumujyana hanze ubu ntagitera akuka? Dusabe Imana idukize muryamo isigaye yibasiye abayobozi bacu!!!!!!!!!??????

  • Umuryango wiwe wihangane natwe abanyarwanda muri rusange.

  • Birababaje rwose,ark nirwo rugendo rwatwese!! imana imwakire.

  • Twese niyo nzira duharanire kwiyeza no kwisubiraho kuko tutazi umusi n’igihe!! Dore batangiye kuvuga ibibazo by’amasambu,ubuhemu….. ubu byose ntagaciro bigifite yabisize yitahiye.None se ubwo koko yahemujwe n’iki?ubusa gusa. Niba hari abo yari afitanye nabo ibibazo bamubabarire bamusabire n’imbabaziku mana maze Imana imwakire mu ntore zayo!

  • bajye batanga umwanya da aba82 ngo ubusena .twe se twategekaryari?

  • Imana imwakire mu bayo kandi na Dr Claude bamureke akore kuko uwafunga ibitaro byose bikora amakosa nibaza ko na Faysal iba yarafunzwe kera.

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO.

  • Imana imwakire mu bayo ihe imbaraga umuryango we usigaye.Tumwifurije kuruhukira mu mahoro.RIP

  • ntago bavuga ngo iruhuko ridashira kereste niba hatazabaho umuzuko kuko iruhuko ridashi ubwo ni ugupfa by’iteka ryose ntakuzuka.Kandi abapfiriye muri Kristo Yesu bazazuka ubwo rero iyo mvugo ikwiriye gucika kuko niba uwo dukunda apfuye tugomba kumva tuzamubona ubwo rero ntago ari iruhuko ridashira.ahubwo bibliya yo iti iyo umuntu apfuye ibyo yakoze nibyo bigenda bimuherekeje.
    Twihanganishije umuryango we ndetse n’abanyarwanda bose muri rusange kuko agiye twari tukimukeneye.

  • YEWE NI URWA TWESE?

  • Requiescate in pace.

  • AZANSUHURIZE
    ABABYEYI BANJYE
    DISI NAMWIKUNDIRAGA
    KANDI NAWE IMANA IZAMWAKIRE MUBAYO

  • reka dukomeze tumugire intumwa nziza maze agende akomze naho agiye dore ko nyuma y’ubu buzima hari ubundi atubere intumwa nziza nkuko yari yarayitubereye.

    eregea naho hari ubuyobozi kdi dukomeze kumusabira Imana ikomeze kumuba hafi iteka ryose.

    Gusa naba nawe abonye abamushyingura twebwe se abasigaye bite!

  • Iyo umuntu apfuye ntasabirwa imbabazi z’ibyo yakoze nabasigaye kuko ntanumwe uzafatanya namugenzi we ibihano, abakiriho ntimwibwire ngo muzababarirwa biturutse kubazabasabira mwapfuye kuko uwapfuye aba yarangije byose, ikindi iruhoko ryiza musabira abantu sinzi ibyaribyo kuko uwapfuye wese igikurikiraho nukubora ntawundi mubyibuho uba mugituro, hahirwa abapfa bapfira mumwami umwuka ati yeeeee mureke baruhuke, abadapfira mumwami nikinyuranyo kibyo, abe basigaye bihangane kandi basengere kuzagira iherezo ryiza nabakurwa mumubiri bazaruhuke baherekejwe nimirimo myiza bizabaheshe kuzazukira gutaha ijuru….

  • none se Dr claude yakoze ayahe makosa koko?jyewe byaranyobeye gusa naramukundaga yafashaga abantu cyane, kandi ntawudakosa, none se amavuriro yose ntakora amakosa?ntabyo muzi? mujye muca inkoni izamba. nubwo yahendaga cyane, ariko yaguhaga service akaahava wishimye cyaneeeeeeeeeeeeeee. turabasaba kumudohorera, kuko n,imana yazaabibashimira.

  • ariko se harya Dr Claude sinumva ko yagiye gukorera Belgique kubera iyo case,..sinzi niba baravugaga ngo ko yamubaze atarwaye ,,cg se ngo ko bitari ngombwa ..erega nta wurusimbuka rwamubonye. Imana imwakire naho gufunga muganga byo ni agahomamunwa ubuse abadamu bacu yabyaje,yavuye bakiriho bangana bate?? Claude wararenganye, Nyatanyi Imana ikwakire

  • pore sana twifatanyije numuryango wa nyatanyi ,ibyo mwijuru nikuzimu ntawabimenya gusa iyo upfuye baraguhamba,umwuka niba aliwo ujya mwijuru simbizi aliko icyo nahagazeho gupfa nibanga ryimana kuvuka nirindi ntihakagire abigira najuwa kuko twese turi mwisi kandi buri wese azabazwa ibyo yakoze wenyine kugite ke ubishoboye wakora ibyiza kugeza aho ubushobozi bwawe bugarukira imana nayo irareba.pore vraiment birababaje kandi warukiri muto umuryango wari ukigukeneye.que dieu garde.

  • Bavandimwe Banyarubuga ndabasuhuza muraho neza,

    aratashye Marie-Christine Nyatanyi.

    Urabeho Ndangamirwa-Maria-Uwamahoro. Urabeho Rukundo rw’abakubyaye, urabeho Shema ry’urungano rwawe. Ngutuye Imana-Rurema yo yakwiremeye, bambe weeee, izakwihembere….

    Banyarubuga Bavandimwe, nimumpe ijambo, maze mbagezeho imyiyumviro yanjye ku byerekeye urupfu, muli make.

    URUPFU KOKO NI URWA TWESE. Uwitwa Mwenemuntu wese amaherezo ye ni urupfu. Na njye wandika ibi nzapfa nta kabuza. Ariko kenshi iyo ntekereje ibyerekeye urupfu, ntekereza urw’abandi gusa. Nyamara byaba byiza, limwe na limwe, nyujijemwo nkibaza nkisubiza nti: „Ingabire-Ubazineza, urifuza gupfa ute. Ndifuza gupfa nishimye. Ndifuza gupfa nshimira Imana, nsingiza Umuremyi“.

    URUPFU RWICA BYOSE. Urupfu rwica intimba, ishavu n’agahinda. Urupfu rwica umujinya rwica urwangano, rwica inzika. Tuvuge ndamutse menye ko nzapfa mu minsi mike, iyo minsi nsigaje kuli iyi isi nayikoresha nte! Ese nakwirirwa nta igihe cyanjye gike ku inzika, umujinya cyangwa agahinda. Oya, nagerageza kubirenga byose. Nagerageza kubaho neza uko nshoboye. Nagerageza gushimira IMANA ibyiza byose yampaye. Nagerageza gushimira UMURYANGO wanjye, inshuti n’abaturanyi, ineza n’urukundo bampaye.

    UBU KANDI HANO. Ntabwo natinda ku bibi byambayeho kera hashize, cyangwa amagorwa nahuye nayo. Ntabwo nakwirirwa nirushya ngira UBWOBA bw’ejo hazaza!!!

    ESE KUKI NDASHOBORA KUBAHO NKAHO, UYU MUNSI, WABA ALI UWANYUMA.

    Murakoze mugire amahoro. Mugire umutima wuje urukundo n’impuhwe.

    Uwayu Ingabire-Ubazineza

  • Imana ikomeze kurinda umuryango we usigaye,
    ibitekerezo byiza byamurangaga tuzagerageza kubikoresha twubaka urwatubyaye yakundaga! ahabwe iruhuko ridashira

  • yakoreye igihugu niyigendere, tuzajya tumwibuka pe. imana imuhe iruhuko ridashira,

  • ahubwo ndumva n’abaganga yaguye mu maboko mu bubiligi nabo bakurikiranwa n’abafunze Dr Claude. Kuko nta mpavu yo gufunga umwe, abananiwe kumuvura agapfa ngo ubareke.

  • Ariko mujye mureka gushungana. Ayo masambu se niba yari ayafite bakayamutwara yari guceceka ngo ni VIP. Mbere yo kuba VIP ni umunyarwanda kandi ufite uburenganzira ku mitungo ye. Ikindi kandi ntabwo bazakomeza kurebera amakosa y’abaganga ngo na kera byarakorwaga, ubu ihana ryatangiye bahagurukiwe, uwo muco wo kudatunganya neza akazibashinzwe ucike. Naho wowe wa 82 ntabwo n’ubundi wenda kumusimbura niba wari uwo kuzakabona niyo abaho wari gukora. Mujye mubanza mutekereze kubyo mugiye kuvuga. Imana imwakire mu bayo.

    • imana imwakire

  • imana imwakire kandi imuhe iruhuko ridashira

  • reponse en paix

  • Imana ihe madamu Christine iruhuko ridashira.ndamushimira uko yitangiye u Rwanda n’abanyarwanda

  • Imana imwakire,ark dukeneye n’ibisobanuro bihagije kw’ifungwa rya Dr.Claude!yazize iki??

Comments are closed.

en_USEnglish