Digiqole ad

Uwari uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yishimiwe ibyo asigiye u Rwanda

 Uwari uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda yishimiwe ibyo asigiye u Rwanda

Amb Kazuya yahawe impano na Minisitiri w’Intebe nk’ikimenyetso ko ashimirwa ibyo yakoze ubwo yari mu Rwanda

Asezera kuri ministiri w’intebe kuri uyu gatatu Amb. Kazuya Ogawa wari uhagarariye Ubuyapani mu Rwanda mu gihe cy’imyaka ibiri ishize, yashimiwe byinshi byagezweho ku bufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye by’umwihariko ikiraro cya rusumo gihuza u Rwanda na Tanzania cyubatswe ku bufatanye bw’Ubuyapani.

Amb Kazuya yahawe impano na Minisitiri w'Intebe nk'ikimenyetso ko ashimirwa ibyo yakoze ubwo yari mu Rwanda
Amb Kazuya yahawe impano na Minisitiri w’Intebe nk’ikimenyetso ko ashimirwa ibyo yakoze ubwo yari mu Rwanda

Umubano w’Ubuyapani n’u Rwanda nubwo umaze imyaka irenga 50, muri iki gihe ushingiye cyane ku mateka y’ibihugu byagize amateka mabi akomeye ku isi. U Rwanda rukaba ngo rugamije gutera ikirenge mu cy’Ubuyapani mu kwiyubaka mu gihe gito nyuma y’icuraburindi nk’iryagwiriye Ubupani.

Kuzamura imibereho myiza y’abaturage; kwagura ibikorwa remezo; ubukungu n’uburezi ni muri bimwe mubyo Ubuyapani buteramo inkunga u Rwanda.

Amb. Kazuya Ogawa wasoje imirimo ye yashimiwe cyane na Minisitiri w’intebe kuri uyu wa gatatu kubera ibyo igihugu cye cyafashije kandi gikomeje gufasha u Rwanda mu kwiyubaka.

Minisitiri mu biro bya minisitiri w’intebe ushinzwe ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri; Mme Stella Ford Mugabo ati “ Hari byinshi yakurikiranaga ndetse bikagenda binagerwaho ariko kimwe cy’ingenzi yagezeho ni ukubaka kiriya kiraro cya Rusumo.”

Iki kiraro cyatumye ubuhahirane bw’u Rwanda na Tanzania butera indi ntambwe nziza kuko imigenderanire y’ibi bihugu yaragutse bituma n’ubucuruzi hagati yabyo bworoha.

Kazuya Ogawa yashimiwe kandi gufasha abanyarwanda kujya kuvoma ubumenyi mu Buyapani ndetse no kuba iki gihugu gikomeje gufasha u Rwanda kwagura ubuhinzi no kubukora mu buryo bugezweho.

Ogawa nawe avuga ko muri iki gihe amaze ahagarariye ubuyapani mu Rwanda ibihugu byombi byakomeje gufashanya uko bishoboye kandi bikagera ku ntego byabaga byihaye.

Ati “ hari byinshi twagzeho nko mu kwagura ubukungu bw’ibihugu, ikindi kandi hari n’Abayapani bashoye imari hano mu Rwanda. Ni ibyo kwishimirwa.”

Amb. Ogawa kandi avuga ko kuba Ministiri w’intebe w’u Rwanda yaritabiriye inama y’umuryango w’Abibumbye yari igamije guhangana n’ibiza yabereye mu Buyapani bitanga ikizere ko u Rwanda ruzarushaho guhangana n’ibiza bijyaga birugwirira.

Kazuya Ogawa azataha mu cyumweru gitaha, biteganyijwe nyuma azerekeza muri Bosnie-Herzegovina aho azaba agiye gukomeza imirimo ye yo guhagararira inyungu z’igihugu cye.

Ba Mme Christine Mirembe na Stella Ford Mugabo
Ba Mme Alphonsine Mirembe Umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’Intebe na Ministre Stella Ford Mugabo ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri
Amb. Kazuya avuga ko u Rwanda arubona mu muhanda mwiza w'iterambere rukwiye kugumamo
Amb. Kazuya avuga ko u Rwanda arubona mu muhanda mwiza w’iterambere rukwiye kugumamo
Azakomereza imirimo ye muri Bosnia-Herzegovina
Azakomereza imirimo ye muri Bosnia-Herzegovina

Photos/Faustin Nkurunziza

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • tumushimiye uko yadufashije we n’igihugu cye mu iterambere kandi aho agiye azakore neza Imana izamufashe

Comments are closed.

en_USEnglish