Uwari Miss NUR2012 yibarutse umukobwa
Nyuma y’amezi atatu ashakanye na Safari Bryan, Isimbi Deborah yibarutse. Uyu mukobwa wabaye Nyampinga wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yibarutse umukobwa nkuko amakuru atangwa n’abantu batandukanye abyemeza.
Amwe mu makuru aturuka mubo mu muryango we ni uko yibarutse umukobwa mu bitaro bya La Croix du Sud” hazwi cyane nko kwa Nyirinkwaya i Remera mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kamena 2013.
Kuri uyu wa 20 Kamena inshuti z’uyu muryango wa Isimbi na Safari zikaba zakomeje kubifuriza neza ku mbuga nkusanyambaga cyane cyane Facebook.
Isimbi yabaye Miss NUR 2012 ariko asama inda mu gihe yari acyambaye iryo kamba, kugeza ubu kandi yibarutse ntawundi uramusimbura kuri uwo mwanya wa Nyampinga wa Kaminuza aho muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Ruhande.
BIRORI ERIC
UM– USEKE.RW
0 Comment
Nange nti”welcome to the club”numara gushyiramo abana3 kwaheli no kwambara colla na mini ubundi ako gahungu(nako patoro) k’imyaka 21 kazaguhaga vuba!
Ariko mujye mwiyubaha ubwo se ubatutse bakugize gute.Imigambi mibi ubaturiyeho turayamaganye mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo.Kwambara ni uburenganzira bwe sinumva impamvu utangiye umugenera.Mujye mwiyubaha mureke kwinjira mu buzima bw’abandi.
Kwa jina la yesu, ubwo se inzobere ubatukiye iki koko? amuhararukwa se kubera iki? nuko nyine ibyo bantu bifuriza abandi bitaba imana ibinyuza hirya, ariko mujye mugerageza kuvuga ibyiza kuko nta kiguzi kirimo.
nibonkwe kandi basubireyo nta mahwa.impundu
basubireyo nta mahwa
ntanyampinga wiyandarika ntimugakabye namwe!sumuco ga!
niko birababaje we, ikitari umuco nukubyara cg nuko yashatse????ibyo uvuga byitwa amashyari!!!
ibyakubwira nibyo umwari ubundi nimuntuki? noneho tekereza umwari uhagarariye abandi mugihugu ntimugashigikire ibintu bidasobanutse
Ariko ye ngo miss iyo mubamamaza muba muvuga ngo bazi byinshi bakaba ninyangamugayo da??uwo mwana se ntiyamukosoye akamukubita ibikoresho,babona bigiye kurabura bagakora ubukwe,ariko se amezi atatu koko nako ngo ibintu murabitanga da,ahhhhhhhh
Ibyo mwakoze mwembi sibyiza kuko mwese mwayiyandaritse si Umukobwa gusa nkuko babivuga, ariko Imana numutunzi w`imbabazi kandi muzabane neza mutazongera kurakaza Imana.
NB: murimwe simbazi ariko that is your message Plz.
Uyu mukobwa ko ari icyororo ra!!??? abyariria 3mois!!! yarezwe kijyambere pe!!
Ubanza bryan afite ifumbire mvaruganda amezi3 gusaa!!
Iyaba amagambo avugwa kurisi yicaga twakabaye twarashize, ariko iyo nibutseko hari uruhande Imana yahundagajemwo imbaraga nurukundo byayo bidakama bintera kwishima kudashira.
Mwe mumuvuga nabi, namwe mufite abababavuga nabi, so, umuryango wibarutse umwana mbifurije amahirwe masa. Mwibuke kandi indirimbo ya UWIRINGIYIMANA Theo avuga ngo Imivumo y’abakwanga ntizagufata, bo bavuma rimwe Imana igakuba inshuro zitabarika iguha umugisha
Ariko bana ba ba Pasiteurs mwababariye ababyeyi banyu ko iyo bagiye kuvuga ubutumwa buhembura benshi umuntu areba hirya cyane akavuga ati uyu mukozi w’Immana niwe hariyo urugero rwiza,twese twari twishimye wabaye Miss nyampinga iyo witonda gato se ugashyingirwa neza utabanje kugaragurika mumyanda kwaso nkumukozi w’Immana ukamuhesha agaciro.uzagende wature kandi bazagutenge mu itorero ubanze wihane naho kuvugiriza satani impundu ngo wabyaye,banza umenye d’abord ko ur’umwana w’ubugingo ibindi après.
nimwonkwe kandi muhumure Imana iri kumwe namwe.mwe kwita ku mateshwa y’ababaturiraho nabi kuko sibo Mana yanyu.Be blessed all the time.
Mbega abagabo batanga comments umwana w’amezi 3 ntabaho yaba ari pré-mature uyu rero afite amezi 9 nimusubireyo bambi nta mahwa kdi mwonkwe!
ubundi se iyo uvuga abandi utazi ibikuvugwaho wowe mujye mutuza murebeshe amaso mureke guca imanza iyo ujya kuba umuntu nyamuntu urabiharanira kandi ukirinda gusebanya no guca imanza kuko uba utazi icyigutegerje imbere icyiruta byose ntuba uzi uko wavutse nawe wanda ni muri buriya buryo cyangwa abo ukomokoho niko byagenze gerageze kuri iyi si wirinde uko ubishoboye ejo ni njye uyu munsi niwowe thx
ariko kuki mukunda gusebanya ibyo mwanditse byos naho bibafashe kandi hababaje ibyanyu kuko bo nibabitayeho nibazi nibyanyu mubashyire hasi biboneye umugisa wumukobwa rero nimuzibe wa bwamwe nibwakazi zibasebya nasoni umuntu arabyara mukavugisha
nagirango mbabwire ko icyaha kitareba niba uri umwana wa pasteur aho uturuka n’uko ubayeho ndetse ni icyo uri cyo kandi ikibazo si ugukora icyaha ahubwo ikibazo ni uko umuntu yagikora ntabimenye uwavutse we rero ni umuziranenge kandi abantu ntitugomba gucirana imanza kuko nawe uwatwikurura ibyawe twakumirwa Imana niyo ibafiteho ijambo ryanyuma mumaze kuvuga ayanyu yose
egoko amezi 3 nk’urukwavu?! aba miss baragwira!! nibazongere gutora ba Miss bajye batora ba Messieurs gusa
Mugire amahoro rata, karibu mumuryango wababyeyi mubyeyi, ubundi ikerekezo kibahire.
n’ubundi njye nari natangaye mbonye na pastor yagiye i butare ngo yagiye gushyigikira umukobwa we ngo ni miss!! ubundi ibi by’ubumiss mu rwanda njye mbona biganisha ku irari ry’umubiri kuruta uko biganisha ku buhanga n’ubwitonzi! kandi ni uko dufata ibintu by’abazungu tukabimira. bunguri tutabanje gushishoza!! wari uzi ko muri america baherutse gutora miss wacitse akaboko mubera ubwiza bien sur ubuhanga n’ubushobozi yagaragaje? ari mu rwanda byabaho? ndetse njye iyo nshishoje nsanga uyu mukobwa wa rutayisire atatowe kuko arusha abandi!! ahubwo ni ukubera icyo aricyo n’imiryango avamo!! pastor rero amenye ko ibyo abwira abandi nawe biba bimureba kandi ngirango arabizi! ikindi birinde ubujura kuko by’ukuri hari uwari ugenewe iri kamba baryibye! ibyibano rero ntibirmba for sure yerekanye destiny ye!
Mubyo muvuga mwirinde umukozi w’Imana kuko na Yesu yarabwirije akora ibitangaza ariko mu ntumwa ze habonetsemo umugambanyi.
‘BA CONTRE SUCCESS BAKO KUFA BA ENEMIES BA KOZUWA VERITIGE’
Niyonkwe azasubireyo ntamahwa. Mu byukuri Nyampinga ntiyakagombye gukora ibyo yakoze,kwiyandarika.Agomba kuba intangarugero kuko iyo wiyandaritse uba utanga urugero rubi ku mwari w’u Rwanda.
ntimugacye Imanza, Imana ibababarire pe,mbifurije ibyiza byose kandi muhumure Yesu yaratubabariye kuko iyo atababarira twarikuzapfa twese.
Ok,ibyabaye byarabaye,nyine ntakiri nyampinga byararangiye ubu yinjiye mumuryango wa ba maman! kdi nizera ko Imana ya kubabariye kubyo wakoze. Murabo bari kugusebya nihagire ugutera ubuye!! ahahaaaaaa!!!!! bareke sha! Ngo Abisi bishima aruko ubabaye bakababara aruko wishimye!, kdi ngo Benedam u iyo murikumwe bakuvuga neza, mwatandukana bakakuvuganabi” Ngo nuko wari Nyampinga? Nyampinga se agira umubiri utandukanye nuwabandi? nawe ni umuntu nkabandi!!!!!! Yooo! Disi mpise nibuka Mwazanye na Brian gusura Angel mushiki we i Maranyundo!!!!!!!!!!!
Niyonkwe pe kuko umwana ni imugisha
Namwe byababaho.Utarabikora antere amabuye.
Comments are closed.