Digiqole ad

Uwarashe Ben Laden ubu nta bwishingizi bw’ubuzima afite

Hari muri Gicurasi 2011, niwe wabonye bwa nyuma Osama Ben Laden ahumeka nyuma yo kumukubita amasasu atatu mu mutwe  i Abbottabad muri Pakistan mu bwihisho bwe. Uyu mugabo wamurashe ubu yavuye mu gisirikare.

Uwamurashe yasanze Ben Laden ari umugabo muremure cyane kurenza uko yabibwiwe
Uwamurashe yasanze Ben Laden ari umugabo muremure cyane kurenza uko yabibwiwe

Afite imyaka 35 y’amavuko, ni umugabo wubatse n’ubwo abana n’umugore bamaze gutandukana (divorcés), yaganiriye na Magazine yitwa Equire, ariko yirinda kuyitangariza amazina ye ku bw’umutekano w’umuryango we.

Uyu mu commando w’umwuga yari muri Team 6 yo mu ngabo zidasanzwe za Navy Seals, yari abarimo nka mudahusha mu kurasa, avuga ko ubu butumwa babugiyemo bimutunguye kuri we.

Uyu murwanyi, afite imyaka 19 yinjiye mu gisirikare kubera guhungabanywa n’ikibazo cy’imibanire yahuye nacyo, yakimazemo imyaka 16 akivamo atagejeje ku myaka 20 isabwa ngo bamuhe ubwishingizi mu buzima bwe n’abe.

Uyu sekombata (ancien combattant) woherejwe mu butumwa bwinshi cyane yemeza ko yashoboraga kumara nibura iminsi 300 ku mwaka ari mu butumwa, yiyemerera ko yishe abanzi ku rugamba bagera kuri 30.

Avuga uko byagenze arasa Ben Laden, yibuka ko byihuse cyane. Ati “ byari nk’umwitozo wa gikomando. Twinjira yari we nta gushidikanya, ako kanya, namurebye mu maso rimwe, Boumm!! Biba birarangiye.”

Uyu musoda niwe wa mbere wakandagiye mu cyumba Ben Laden yarimo bamaze kugitobora, umuyobozi wa Al Qaeda wari mu cyumba cyijimye, nta na kimwe yarebaga, ariko abasoda bo bari bambaye amataratara abafasha kubona neza mu mwijima.

Ninjiye nsanga ahagaze kuko yari yikanze, amaboko ye yayashyize ku ntugu z’umugore, amusunika imbere ye amwerekeza mu bwihisho bw’icyo cyumba. Ni umugore we muto, Amal.

Yarahindukiye mureba rimwe, mukubita amasasu abiri mu mutwe na rimwe mu muhogo, yitura hasi, ntiyanyeganyega, namubonye atera akuka ka nyuma, yasohoye ururimi ahita aca.”

Uyu mucomando avuga ko yatangajwe n’igihagararo cya Ben Laden, avuga ko yabonaga ari muremure cyane kurusha uko yabibwiwe.

 

Kumwica byari itegeko

Navy Seal utaratangaje amazina ye, avuga ko itegeko ryari rihari ko nta mmpamvu yo kumufata nk’imfungwa, nubwo yemeza ko byashobokaga aho.

Kuri we, mission bayitangiye kuwa 1 Mata 2011 ubwo we n’abo mu ikipe ye bitaga “ Red squadron” babwirwaga iby’ubutumwa bukomeye bazakora.

Ati “ Mu gihe baduhaga amabwiriza ku munsi wa mbere, ubundi baratubeshye kandi ntibatubwira igikorwa neza. Batubwiye imigozi yo munsi y’inyanja n’imitingito muri Japan ibintu nk’ibyo.

Twe twahise tubimenya twibwira ko ahubwo ari gahunda yo muri Libya kwa Mouammar Kadhafi, buri wese yibazaga ibitandukanye, ariko batubwiye ko ari mission ikomeye.

Nyuma y’iminsi micye nibwo twamenye ibyo aribyo. Yari Ben  Laden muri Pakistan, byakurikiwe n’amabwiriza menshi ya CIA twahabwaga n’abakozi bayo.

Ikipe yateye ku nzu ya Ben Laden yari imaze iminsi yitoreza ku nzu imeze nk’iye bari baramaze kwiga no kubonera iyo bazigiraho muri Leta ya Nevada.

Mbere y’igikorwa, ikipe yajyanywe muri Afghanistan, maze mu ijoro ry’akazi bakora urugendi n’indege rw’iminota 90 na za kajugujugu.

Kuri uyu mucomando, ibi byari ibisanzwe, ubuzima bwe bwa buri munsi urebye nkuko abyemeza.

Akazi bagakoze vuba nk’umwitozo nkuko yabivuze, bahita bahagurukana umurambo bawujyana Jalalabad muri Afghanistan kuwusuzuma.

Uyu mukomando yemeza ko nyuma y’uko ariwe umurashe akamurangiza, bagenzi be nabo baje bakamwongera amasasu mu gituza.

Ati “ muri ubu butumwa, njye narashe amasasu atatu gusa. Ububiko bw’amasasu (chargeur) nzayiha umuhungu wanjye.”

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Sha aba bagabo b’abanyamerika ni inkwakuzi mu kwivuna umwanzi tu!!! babadutijije bakadukubitira Kayumba na bariya baginga be koko!!!

    Ariko namwe umuseke inkuru yanyu ntiyuzuye umutwe wayo wagiraga uti “Uwarashe Ben Laden nta bwishingizi afite” nari ntegereje gusoma impamvu nta bwishingizi afite< ese byatewe nuko nyine yarashe ben Laden cyangwa byamuteye ihahamuka bituma yanga kubufata ku bushake??? nabibuze mu nkuru yanyu nubwo mwatubwiye uko yishe ben Laden gusa!!

    • Ariko abasomyi bamwe barasetsa, nonese barakubwira ko umuntu uhabwa ubwishingizi bw’ubuzima yari umusirikare ari uwakimazemo imyaka 20, naho uriya warashe Bin Laden bakakubwira ko yakimazemo imyaka 16, icyo utumva ni ikihe? cg wumva bigoranye? nabyo ntacyo bitwaye icya ngombwa ni uko waba wumva tu

      • @ Inzobere Jya Usigaho Ntiyabaye Mubi Kubarusha yarigutega Ijosi se Ibyo yakoze yabikoze kuko babanje Ku Mwanga No kumuhiga Ntayindi Choire Yarafite Gusa NYAGASANI AMWOROHEREZE.

    • Ni koko ibyo uvuga ni byo. Umutwe w’inkuru nta ho uhuriye n’ibiyivugwamo uretse kuwukomozaho gato gusa!

  • afite imyaka 19 yinjiye mu gisirikare, yakimazemo imyaka 19 akivamo none ngo afite imyaka 35 murumva muriyi nkuru hatarimo amakosa ?

    • Wowe wiyise munyarwanda ntabwo wasomye inkuru neza, yavuye mugisirikare amazemo imyaka 16; bishatse kuvu ko akivuyemo afite imyaka 35.

  • Dfgh

  • Ariko koko sura siyo roho!!ukuntu Bin Laden yari mwiza ntiyagakoze ibikorwa nka biriya!!

  • @ Habisrael ntabwo nasomye nabi ahubwo ayo matariki yahinduwe ari uko babonye comment yanjye

  • Birantagaje cyane, kdi binanteye aganda,
    kuba umuntu yakwica undi yarangiza akingamba nkaho nawe atazapfa.
    Gusa Imana izamuhe gupfa urupfu rubabaje kurusha urwo yamwishe.
    Kdi tujye tureka kugendera mu kigare ahubwo tumenye imvo n’imvano y’urwango rw’abanyamerika bangaga Ben laden

  • sha ntahanabatatu

    shahu shahu kandi shahu ahaaaaaaaaa!
    ibibintu ubigaruye gute ?

    ariko ubundi kayumba iramuzi cg wamubonaga
    kuri TV nomubinyamakuru .

    sha wowe wiyise intahanabatatu wagiye witondera ibyo ugiye kuvuga .

    Shahu ababantu ko babanye kandi bashwana ko utari uhari, wagiye urebesha amaso ukigira nkimpumyi .wakumva ukigira nkigipfamatwi .

  • Abantu banga amahora kdi ntacyo atwara

  • @ Habisrael ntabwo nasomye inkuru nabi ahubwo iyo myaka yahinduwe maze kohereza comment mbere inkuru yari yanditse ko yavu mugisirikare amazemo imyaka 19.

  • Intahanabatatu kweri buriya ntarwaye muutwe nta muntu ufite ubwenge cyangwa witondera ibyo agiye kuvu ga umeze nkuriya.ibyo uba uvuze kweri uba wabanje kubitekerezaho? interahamwe ni zo tuziho guhubuka no kutagir ubwenge ndetse nu bushishozi mubyo bakora nibyo bavuga. jya ubanza witekerezeho mbere yo kugira icyo uvuga cg icyo ukora.

  • ibyo bakoreye osama natwe babidukorera kimwe nuko birengeje Kadff

  • Mwambwira aho Abdullah yagiye?simuheruka pe

  • Alice Bin Laden ntiyari gutega ijosi,ariko ntiyari gutera ibisasu muri iriya miturirwa,yagombaga gutera uwo bahanganye,ariko inzirakarengane ntizihatikirire!!

  • ngo yakoze na divorce!

  • “Uwarashe Ben Laden ubu nta bwishingizi bw’ubuzima afite” uyu mutwe w’inkuru ntujyanye n’ibivugwa mo; ahubwo mwari kuwita: “uko Bin laden yishwe” kuko nibyo musobanura cyane kuruta uko musobanura umutwe w’inkuru; noneho mukarangiza mu vugako uwamwishe yavuye mu gisirikare, none akaba nta bwishingizi bw’ubuzima afite. Ikindi biragaragara ko atari umuseke wavuganye n’uyu musirikare; kuki mukunda kutagaragaza aho mwakuye inkuru koko ?

    • Abasomyi bamwe ndabona ari ba Bamenya ba hatari!!!
      Uyu ni Umuseke, niba ubona wabikora neza kubarusha washyiraho urubuga rwawe tukajya turusura nta kibazo.
      Naho buriya bafite impamvu babyenditse kuriya kandi ndibaza ko mu nkuru bavuze ko uwo musirikari yaganiriye n’ikinyamakuru
      cyitwa Esquire ngirango.
      Cg muba mushaka kutwereka ko namwe aka kazi mwagashobora! ibyiza mwajya aho Umuseke ukorera mukabasaba akazi niko njye mbibona

      • Abandi basomyi ntibumva ikivuzwe wakurikiye ibyavuzwe muvandi?

    • ndagushigikiye

Comments are closed.

en_USEnglish