Digiqole ad

Uwanduye Cancer y’inkondo y’umura ntapfa kuyikira

Nyaruguru : Cancer y’inkondo y’umura  ni imwe muri Cancer zihitana abantu batari bacye kw’isi.

Ubusanzwe iyi  ndwara ifata ku gace gaheruka ku nda ibyara ku umugore. Iyi ndwara ya Cancer iterwa n’agakoko kitwa Human Papiloma Virus (HPV) 16 cyangwa 18.

Iyi cancer yibasira cyane imyanya myibarukiro
Iyi cancer yibasira cyane imyanya myibarukiro

Ugendeye ku mibare, buri mwaka ku isi hose, iyi cancer ihitana abantu bagera ku bihumbi 274. Muri aba bose ¾ baherereye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda.

Dr Sahaha Jean Bosco ni umuyobozi w’ibitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru intara y’amajyepfo. Avuga ko mu Rwanda, abantu kuva ku 10 kugeza kuri 17 mu bihumbi 100 aribo bahitanwa nayo buri mwaka.

Sahaha akomeza avuga ko kuribwa  k’umugore cyangwa se umukobwa mu nda yo hasi ibyara, ndetse ubu buribwe bukaba bwanajya mu mugongo no mu kaguru bitewe n’ukuntu imitsi iba ishamikiye mu mubiri,  kuba nanone umugore cyangwa se umukobwa ava amaraso iyo habaye imibonano mpuzabitsina kandi atari mu mihango ndetse atari asanzwe ava.

Hakiyongeraho no kuba umugore cyangwa se umukobwa mu gitsina cye hakomeza gutembamo umwanda nubwo yakaraba bingana bite, ariko bikanga umwanda ugakomeza kugaruka aribyo bimenyetso nyamukuru by’umuntu ufite cancer y’inkondo y’umura nkuko bitangazwa Dr Sahaha Jean Bosco umuyobozi w’ibitaro bya Munini mu karere ka Nyaruguru.

Kwihutira kwisuzumisha mu gihe umuntu yagaragaje ibi bimenyetso ngo ni imwe mu nzira zo kwirinda kwandura iyi ndwara. Sahaha anavuga ko uwamaze kwandura iyi Cancer atayikira.

Ubusanzwe iyi cancer ngo ni mbi cyane kuko abaturage benshi bo mu byaro baba batayisobanukiwe.  Dr Sahaha avuga ko hari izindi mpamvu zatuma umuntu ayandura. Ati: “Gukora imibonano mpuzabitsina ku buryo bukabije, ukayikorana n’abantu batandukanye, Kunywa itabi ndetse no kubura Vitamini A, wakubitaho na ya Human Papiloma Virus 16 cyangwa 18, ushobora kuyandura”.

Ubwo tariki ya 19 Nyakanga 2011 kuri GS Coko mu murenge wa cyahinda mu karere ka Nyaruguru hatangizwaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rw’iyi ndwara ikiciro cya kabiri   ku bana b’abakobwa biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bamwe mu baturage baganiriye n’umuseke.com batangaje ko batari basonukiwe n’iyi ndwara, bakavuga ko kuri ubu umubyeyi utakingiza umwana we iyi ndwara yaba amuganisha ku rupfu mu gihe yaba ayanduye.

Murangwa Sipesiyoza, atuye mu murenge wa Cyahinda. Afite imyaka 56. Avuga ko iyi cancer atari ayisobanukiwe ariko ngo nyuma yaho ayimenyeye hari ingamba zakagombye gufatwa mu kurinda ubuzima bw’umwana. Ati: “Njye nkurikije ububi bw’iyi ndwara n’ubukana ifite n’akababaro itera abayirwaye, njye nashishikariza abana bose bageze mu kigero cyo guhabwa inkingo kwitabira iyo gahunda.”

Nyiraneza Francine we avuga ko kutajyana umwana wawe kumusuzumisha iyi ndwara bifite ingaruka mbi kuko no gupfa yapfa.

Uru rukingo rurinda cancer y’inkondo y’umura ruhabwa gusa abana b’abakobwa kuko aribo ngo baba batarakoze kenshi imibonano mpuzabitzina, dore ko n’ubushakashatsi buherutse gukorwa mu Rwanda ngo bwagaragaje ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 16 aribo baba batarayikoze kenshi. Iki kiciro cya kabiri cyo gutanga inkingo ku bana b’abakobwa cyatangiye ku ya 19 nyakanga kizarangira ku ya 21 uku kwezi kwa Nyakanga 2011.  Gusa ariko hakazabaho n’ikiciro cya gatatu cyo gutanga uru rukingo, dore ko aba bana b’abakobwa bazaruhabwa ubugira gatatu.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

3 Comments

  • mureke kubeshya

    • ujye ubanza utekereze mbere yo kuvuga ubusa!!

  • abakuru ntacyo bateganyirizwa kubijyanye niyo ndwara? naho cancer yibere yo ntacyo muyivugaho ko nayo yazengereje abantu?

Comments are closed.

en_USEnglish