Digiqole ad

Ushinja DSK ati:”yamfashe amabere nkuwasaze”

Nafissatou Diallo kuva yatangira gushinja Dominic Strauss Kahn kuri iki cyumweru nibwo bwa mbere yabivugiye ku mugaragaro kuri ABC news.

DSK na Nafissatou Diallo

Yavuze ko DSK tariki 14 Gicurasi aribwo yamwituye imbere yambaye ubusa akamufata amabere, amukururira kuryamana nawe aho yari amusanze mu cyumba cye.

Nafissatou Diallo, ukora isuku muri iyi Hotel y’akataraboneka DSK yari acumbitsemo i New York, kuri ABC News yagize ati: “Nagize ngo yasaze, nuko ndahindukira ngo nigendere ahita ancakira amabere avuga ngo “sintinye” njye mubwira ko bashobora no kunyirukana ku kazi

DSK ngo yamwijeje ko ntawuri bumwirukane, Diallo bita NAFI, abonye byanze aramubwira ati:” Dore unkuriye ari hano hafi aratureba” ariko DSK akamubwira ko ntamuntu ubareba.

Nafi avuga ko yagize ubwoba bwinshi bwo kubona uburyo uyu mugabo yari ameze kandi yambaye ubusa, Nafi avuga ko DSK yagerageje kumukuramo umwambaro we w’akazi, akamumanura umutwe ngo amukoreshe (sex act on him)

Nubwo Ms Diallo avuga ko yaje kumusunika agahuguruka akagenda, Nafi Diallo avuga ko atatinyutse kujya ku karubanda ngo avuge ibyamubayeho ubwo yatahaga yareba kuri Channel 7 TV agasanga baravuga ko uriya musaza w’imyaka 62 ashobora kuba agiye kuba president w’Ubufaransa.

Nafi i bumoso na mugenzi we i New York

Diallo akavuga ko yahise avuga ati “ninjya ahagaragara barahita banyica”, ndetse no mu gihe cyo gutanga ubuhamya umwirondoro we urukiko rukaba rwaragerageje kuwuhisha.

Diallo,32, ukomoka muri Guinea ati:” Ndashaka ko afungwa, ndashaka ubutabera, ndashaka ko amenya ko hari aho icyubahiro n’amafaranga bidakora. Twe turi abakene ariko ntituri babi

Ndatanga Imana n’umutima wanjye ho abagabo ko ibyo uriya mugabo yashatse kunkoresha ari ukuri, n’ubwo bamwe bashaka kuvuga ko ari ibinyoma” Ms Diallo niko yatangaje.

Urukiko mu Bufaransa kandi ruri gukurikirana ikindi kirego cy’uko DSK yaba yarafashe ku ngufu umwanditsi w’ikinyamakuru mu Bufaransa witwa Tristane Banon mu myaka 10 ishize.

Umuseke.com

6 Comments

  • IYO NI TEKINIKE YIBIHUGUBYIBIHANGANGE BITASHAKAGA KO dskYIYAMAMARIZA IRIYA POST WANA????

  • Kugufata ku mabere bihuriye na viol ?

    • TOI AUSSI! Ninde ufite uburenganzira bwo gufata ku mabere y’uwo abonye wese? ni viol nk’izindi zose.

  • none se yamufataga ku mabere areba hehe wowe ko wasaze
    uwakubwiyeko gufata ku ibere bihuriye he se no kurongora amagambo make rero

  • Politiki ya sakorzi. Uriya musaza yaguye mu mutego w’ibihugu by’ibihangage. Bamufata ku ngufu se ko nabonye ari igisore ni inde wa mushobora

  • Jye kubwange mbona abamupangiye icyo bashakaga barakigezeho!!

    Uzarebe ko yiyamamza noneho!! Kandi ibi bizaha Sarkozy amahirwe yo kongera gutorerwa kuyobora France!

Comments are closed.

en_USEnglish