Digiqole ad

Usengimana Danny w’Isonga FC yagiye muri Police FC kuri 3m

 Usengimana Danny w’Isonga FC yagiye muri Police FC kuri 3m

Danny Usengimana yumva inama z’umutoza Suleyman Niyibizi

13 Gicurasi 2015- Rutahizamu w’ikipe y’Isonga Danny Usengimana yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri muri Police FC kuri Miliyoni eshatu z’amanyarwanda.

Danny Usengimana yumva inama z'umutoza Suleyman Niyibizi
Danny Usengimana yumva inama z’umutoza Suleyman Niyibizi

Amakuru aturuka mu ikipe ya Police FC ndetse n’ikipe y’Isonga FC aremeza amafaranga uyu musore yaguzwe yayagabanye n’ikipe y’Isonga FC na SEC Academy ishuri ryamwigishije umupira mbere yo kujya mu Isonga FC.

Usibye Usengimana, Police FC yamaze no kuzana mugenzi we bakinanaga  mu Isonga FC Hachim Dieumerci nawe watanzweho miliyoni imwe y’amanyarwanda.

Mbere y’uko iyi shampiyona irangira Police FC imaze gusinyisha abakinnyi bagera kuri bane barimo Neza Anderson ukina hagati wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu  y’abatarengeje imyaka 20 wanakinaga muri Academy Futelite yo muri Espagne  ndetse na Mohamed Mushimiyimana wahoze mu ikipe ya AS Kigali wari waragiye gushaka ikipe ku mugabane w’uburayi ariko akaza gutsindwa n’igeragezwa.

Danny Usengimana
Danny Usengimana

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Polisi igura kare, ikabanza gutoranya abeza, ariko gutwara igikombe byarayinaniye. Ubanza yo itaramenya gutegura match. Ni abanyamategeko bakurikiza amategeko. Ariko se gukurikiza amategeko, ugahangana n’abatayakurikiza bizagenda gute? Ngaho nimushyire igitsure kuri ferwafa, kandi ubwo bushobozi murabufite, maze tuzarebe, kandi byagira uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru. kuko ferwafa yo ubwayo byarayinaniye, kubera ko ibogama mu gufata ibyemezo byayo, bitewe n’abo ibifatira.

  • Ariko birababaje,kubona FERWAFA ivugwa gurya ariko kwisubiraho bikabananira,ahubwo ikarushaho gukora amakosa.Harya ngo n,uko itagengwa na reta?nababwiriki nibatobange iyo FERWAFA umwanya barawuhawe.

  • Habuze ufata ferwafa nka Nyambare koko? Numva football nyarwanda maze kuyihurwa niyo warecrita ba Ronaldo niriya ferwafa nta byishimo byaboneka ku kibuga

Comments are closed.

en_USEnglish