Digiqole ad

Usain Bolt n’ubu niwe mugabo unyaruka ku Isi. Yakoze andi mateka

 Usain Bolt n’ubu niwe mugabo unyaruka ku Isi. Yakoze andi mateka

Bolt yabasize atangira kwishima ataragera no kumurongo

Nta gushidikanya ko ari inkuba, uyu munsi yakoresheje amasegonda 9,81 gusa mu kwiruka 100m, asiga bagenzi be, cyane cyane Justin Gatlin bari bahanganye. Yakoze amateka yo kwegukana uyu mudari wa zahabu inshuro eshatu yikurikiranya mu mikino nk’iyi.

Bolt yabasize atangira kwishima ataragera no kumurongo
Bolt yabasize atangira kwishima ataragera no kumurongo

Mu 10 bageze kuri Final Akina Simbine wo muri Africa y’Epfo niwe munya-Africa waje hafi, yabaye uwa gatanu akurikirana na Meite Ben Youseff wo muri Cote d’Ivoire wabaye uwa gatandatu.

Ni isiganwa ryari ryitezwe n’isi yose, maze Usain Bolt ntiyakora ikosa ryo guca intege abanyaJamaica bari bamwizeye, aba umuntu wa mbere wegukanye uyu mudari gatatu yikurikiranya.

Yatangiye nabi bagihaguruka, ariko imbaraga ze n’ibigango bye bimufasha gusabaganya avuduka bidasanzwe aca kuri bagenzi be afata Justin Gatlin hasigaye 40m, maze ahita atangira kwishima yikubita ku gatuza ataranagera ku murongo.

Abari muri stade bahise batangira kuririmba bati “Bolt, Bolt, Bolt…”

Amaze gutsinda yagize ati “Ndi igihangange kikiriho, hari umuntu wavuze ngo nintwara iyi midari itatu nzajya mu batazibagirana, none nsa n’ubigezeho.

Ndishimye cyane kandi nishimiye uwo ndi we. Ntabwo nshoboye byose ariko nifuzaga kwishyira aharengeye abandi bantu basiganwa muri mikino Olympique.”

Nyamara amasegonda 9,81 siyo macye akoresheje yiruka 100m kuko agifite umuhigo ku isi w’amasegonda 9.58 yaciye mu 2009, mu gihe mu bagore hari umuhigo w’umunyamerika Florence Griffith-Joyner w’amasegonda 10.49 yaciye mu 1988 n’ubu wabuze uwuvanaho.

 

Ifoto  yagaragaye henshi cyane uyu munsi yafotowe na Cameron Spencer wa Getty Images igaragaza uburyo yabasize akishima ataragera ku murongo.
Ifoto yagaragaye henshi cyane uyu munsi yafotowe na Cameron Spencer wa Getty Images igaragaza uburyo yabasize akishima ataragera ku murongo.

Uko bakurikiranye:

Untitled

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu mugabo yarahiriwe pe numwaka utaha azabona uwa gatatu kugeza ashaje abo basiganwa nuduhinja kuri we !

Comments are closed.

en_USEnglish