Digiqole ad

USAID/HIGA UBEHO mu kuzamura ubuzima bw’abatuye Kayonza

Abayobozi ba Global communities na Young Women Christian Association (YWCA) basobanuriye abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza ibijyanye n’umushinga wa USAID/HIGA UBEHO ugamije kuzamura imibereho y’abaturage ba Kayonza. Inama yabereye muri Hoteli MIDLAND kuri uyu wa 14 Kanama 2013.

Abitabiriye inama yo gutangiza umushinga USAID HIGA UBEHO muri Kayonza
Abitabiriye inama yo gutangiza umushinga USAID HIGA UBEHO muri Kayonza

Umushinga wa USAID/HIGA UBEHO mu karere ka Kayonza uterwa inkunga n’abaturage ba Leta Zunze ubumwe z’Amarika binyujijwe mu kigega cy’Abanyamerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID) binyujijwe mu kigo cya Global Communities (Icyahoze ari CHF International) ugashyirwa mu bikorwa n’umuryango w’urubyiruko rw’Abakritukazi mu Rwanda  – Young Women’s Christian Association (YWCA Rwanda).

Atangiza inama umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madame MUTESI Anita yahaye ikaze umushinga kandi avuga ko uwo mushinga uje kunganira leta mu bikorwa ifite byo gufasha abaturage kwikura mu bukene.

Madame MUTESI yashimiye YWCA Rwanda ku bufatanye bafitanye kuko bafite indi mishinga bakorera muri aka karere.

USAID/HIGA UBEHO ni umushinga watangiye muri Nzeri 2009 ukaba ugamije kwita ku miryango ikennye cyane mu Rwanda mu birebana n’ubuzima, imibereho myiza, ubukungu no kubaka ubushobozi.

Uyu mushinga ugiye gutangira mu karere ka Kayonza, uzafasha Abanyarwanda bari mu miryango ibarirwa mu cyiciro cya mbere, icya kabiri n’icya gatatu by’ubudehe.

Ibikorwa byawo bizaba bigamije kubaka ubukungu biciye mu matsinda yo kwizigamira no kuguzanya, kwihaza mu biribwa binyuze mu bikorwa bitandukanye biha abagize amatsinda ubumenyingiro, no ku buhinzi bubyara umusaruro mwinshi ku butaka buto.

Ikindi hazajya hatangwa imbuto ibereye ubutaka bafite ndetse no kurwanya imirire mibi binyuze mu matsinda.

Ibi bikorwa byose bigamije gusigira aba baturage umurage wo guhindura imyumvire bakagera ku bukungu.

Mu ijambo rye umunyamabanga mukuru wa YWCA Rwanda yashimiye Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza n’abayobozi binzego z’ibanze ku bufatanye bakomeje kugaragariza YWCA mu bikorwa byose ikorera muri ako karere abasaba gufatanya na YWCA mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga kandi abizeza ko USAID/HIGA UBEHO program izahindura imibereho y’abagenerwabikorwa bakava mu byiciro barimo bakerekeza mu bindi mu gihe bazaba bakurikiranye neza gahunda z’umushinga.

Umuyobozi wa Global communities mu Rwanda mu ijambo rye yabwiye abari mu nama ko akigera mu Rwanda akarere ka mbere yasuye ari Kayonza, aho yasuye ishuri ry’imyuga riri I Kayonza.

Yavuze ko ahantu uno mushinga wakorewe wagize uruhare mu guhindura imibereho y’abagenerwabikorwa, yizeza abanya Kayonza ko uyu mushinga ari umwe muri myinshi igamije iterambere bafite kandi bishimiye gukorera mu karere ka Kayonza.

Avuga ku kamaro k’umushinga yatanze ubuhamya bw’umugore umwe wagiye mu mushinga ananutse cyane, afite imyaka 70 kandi abana n’ubwandu bwa Virus Itera SIDA, ndetse akaba umukene ariko ubu avuga ko afite umuryango yumva akomeye arishoboye kandi afite icyizere cy’ubuzima.

Mu gihe cy’amezi 14, ibikorwa byose by’uyu mushinga bizajya bikorerwa mu matsinda 175 yo kubitsa no kugurizanya, buri tsinda rizaba rigizwe n’abantu 20.

Amatsinda 41 yo kwigiramo guhinga no kwihaza mu biribwa n’andi matsinda mato agamije kwigishirizwamo kurwanya imirire mibi no kwita by’umwihariko ku bana bafite mu nsi y’imyaka itanu, umushinga ukazakorana n’abantu bari hagati ya 3500-4000

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Nisawa kabisa niba koko abaturage bzabigiriramo akamaro

  • Mukomeze mufashe abanyarwanda kwigira kuko bizatuma bagera kubyo bifuza binyuze mumishinga mubahe kandi amasomo yabafasha.

  • Nibyiza ko gufasha abanyarwanda kwifasha kuko gahunda yo kwigira irabashishikaje

  • njyenkunzeko bazabasigira umurage w’ubufatanye

  • nibitaba ibyo muri kayonza

Comments are closed.

en_USEnglish