BIRMINGHAM, Muri leta zunze ubumwe za Amerika – abantu 72 nibo bishwe n’inkubi y’ umuyaga y’agashyururu yakubuye amajyepho ya leta zunze ubumwe z’ Amerika muri iki cyumweru , hakaba harimo 45 bahitanywe n’iyi nkubi’ y ‘umuyaga muri leta ya Alabama hari ku munsi wejo ku wa gatatu .
“servisi ishinzwe ubutabazi bwihutirwa bwa leta buremeza ko koko aba 45 aribo bahitanywe n’iyi nkubi y’umuyaga yabaye kuri uyu wa gatatu muri leta ya Alabama”, ibi aka ba ari ibitangaza na Yasamie August, umuvugizi wa leta ushizwe kugenzura ibikorwa byihutirwa by’ubutabazi.
Imihanda yangiritse bikomeye cyane
Abantu 15 akaba aribo bishwe n’uyu umuyaga ukomeye ahitwa Tuscaloosa.intumbi z’abantu 6 bakaba nabo babaruwe ahitwa le comté de Marshall, ni mu muajyaruguru ya Alabama , nkuko byatangjwe n’uwitwa shérif Scott Walls.
Ushinzwe iteganyagihe Josh Nagelberug ukorera urubuga rwa internet AccuWeather.com.yagize ati:” birashoboka ko kari agashyururu kabi kabaye mu mateka ya leta ya Alabama” .
Perezida wa leta zunze ubumwe z’ Amerika Barack Obama kuri iki kibazo ,akaba yatangaje ko ko leta yateganyije ubutabazi bwihuse .
Yagize ati ” n’ubwo tutamenya ubwinshi bw’ ibyangiritse muri iyi minsi,turagumya kugegenzura iby’ iyi nkubi y’ umuyaga mu gihugu kandi twiteguye gutanga ubufasha muri leta ya Alabama n’abayituyemo bagizeweho ingaruka n’iki kiza’’. Ibi akaba yavugiye mu nzu ikorerwamo na perezidansi (Maison Blache) mu itangaza ryo kuri uyu wa gatatu mu ijoro yashyize ahagaragara.
Hagati aho ibiti byaguye bihirika amapoto y’umuriro,imihanda ndetse n’inyubako,bituma imiryango isaga 245.000 n’ inganda bibura umuriro.
Ingendo ntizikunda
Muri leta ya Arkansas na Tennessee bakaba naho batangaje ko bakeneye ubutabazi bwihutirwa . Muri Arkansas kandi , iyi nkubi ikaba yahitanye 11 , nkuko bitangazwa na servisi y’ubutabazi ndetse n’ abayobozi b’ inzego z’ibanze zaho . ibi bikaba ngo byatumye imihanda irafungana.
Imirambo 2 ikaba kandi yagaragaye muri leta ya Louisiane n’undi 1 ahitwa Tennessee. Gusa ngo umubare w’abaguye muri uyu muyaga ukaba ushobora kugumya kwiyongera uko amasaha atera imbere.
Insengero nazo ntizarebewe izuba n'umuyaga
Abaturage bahiye ubwoba bata amazu yabo
Photos/Associated Press
Jonas Muhawenimana
Umuseke.com
3 Comments
isi irashaje
Nibibazo kabisa , Musenge cyane tuzigire ahera
nibunve abanyalibiya basukaho ibisasu buri munsi uko bammerewe nabo!akebo kajya iwa mugarura.
Comments are closed.