Digiqole ad

USA: Ururimi rushobora gutuma Beatrice Munyenyezi atsinda urubanza rwe

Manchester – Impungenge niba ibibazo, ubuhamya n’inzandiko byarahinduwe neza mu ndimi biri gutuma urubanza rwa Beatrice Munyenyezi ukekwaho uruhare muri Genocide rujya mu ruhande rwe nkuko byemejwe n’umwe mu bacamanza 12 baruburanisha.

Munyenyezi Beatrice,41, akurikiranyweho Genocide yaba yarakoreye i Butare
Munyenyezi Beatrice,41, akurikiranyweho Genocide yaba yarakoreye i Butare

Beatrice akurikiranyweho uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda, ndetse arakekwaho kwinjira muri USA mu 1998 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byombi akaba abiburana bitandukanye.

Uyu mucamanza, wambere wavuze ibibera muri ruriya rubanza ariko akanga gutangaza amazina ye, yavuze ko abacamanza bagenzi be 11 bashinzwe urubanza rw’uriya mugore, bafite gushidikanya kwinshi niba koko uriya mugore yaba yaragize uruhare mu bwicanyi.

Nta numwe muri twe wizeye neza ko abatangabuhamya (bavuye mu Rwanda) bumvise neza ibibazo babajijwe n’abanyamategeko, byavanwaga mu cyongereza bishyirwa mu Kinyarwanda, ndetse n’ibisubizo byabo byavaga mu Kinyarwanda bigarurwa mu rurimi rwacu. Habayeho kongera gusuzuma habazwa n’abandi bantu bumva ikinyarwanda n’icyongereza ariko ntibihure ” byatangajwe n’uriya mucamanza.

Uyu mucamanza yavuze ko bitatunguranye ko urukiko rwanga ikifuzo cya Leta ya New Hampshire cyo kugumana Munyenyezi  mu munyururu, kuko ngo kugeza ubu abacamanza  batarabona uruhare rwe muri Genocide yakorewe Abatutsi.

Uyu mucamanza ati: “ Ntidushyigikiye ibyo akekwaho (Genocide) ndetse umugabo we (Sharom Ntahobari) na nyirabukwe (Paulina Nyiramasuhuko) byarabahamye, ariko we ntacyo turabona kimuhama kugeza magingo aya, kumvikana mu rurimi ni kimwe mu mbogamizi zihari

Umucamanza mu gace ka Concord (New Hampshire) yanzuye ko Munyenyezi Beatrice arekurwa tariki 12 Mata, nubwo habayeho guterana amagambo hagati y’uyu mucamanza wategetse ko arekurwa na Steven McAuliffe  uhagarariye Leta mu manza muri kariya gace.

Beatrice Munyanyezi yari mu munyururu kuva mukwa 6/2010.

Mu ntangiro z’uyu mwaka, abatangabuhamya bagera kuri bane, bahagurutse mu karere ka Huye  mu ibanga rikomeye bajya gushinja Munyenyezi i New Hampshire.

Munyenyezi Beatrice wari i Butare mu gihe cya Genocide, akekwaho gutanga amazina y’abagombaga kwicwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, aho yari umunyeshuri.

Akekwaho kandi kwaka indangamuntu kuri  ‘bariyeri’, gutegeka abagabo n’abasore gufata abagombaga kwicwa ku ngufu, ibi ngo yabikoreye  imbere ya Hotel Ihuriro  hafi yaho yari atuyen’umugabo we Ntahobali hitwa “Kumukoni”.

 Beatrice Munyenyezi aho atuye n'abakobwa be batatu, mu nzu yaguze 15 000 mu 2003 i Manchester muri Leta ya New Hampshire, USA
Beatrice Munyenyezi aho atuye n'abakobwa be batatu, mu nzu yaguze 190 000 US$ mu 2003 i Manchester muri Leta ya New Hampshire, USA

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Mu byukuri uriya siwe wa mbere uhakanye ko atakoze Genocide,ariko ubutabera bwacu bwari bukwiriye gukora iyo bwabaga kugirango uriya Mudamu agezwe aho icyaha cyabereye(Rwanda)naho hariya ntacyo bamushinja nacyane ko ibyabaye byabaye babirebera ntibabihagarike kandi bari babifitiye ubushobozi,ntanicyo baducyemurira kuko iyo ubisomye neza harimo urujijo,mbifurije akazi keza

  • IYO NTERAS Y’UMUGORE IRAGAKIZWA NTA KINDI UMUNTU YAYI
    BWIRA.

  • ntago Munyenyezi beatrice muzi,ariko koko niba ibyo ashinjwa yarabikoze Imana izamugaragaza ntago amaraso y’abantu ari ayinyamanswa,kandi niba ntacyo yakoze azarenganurwa,kandi niba yarabikoze ndibaza ko niba afite ubumuntu ubu umutima umurya,inama namugira nugusaba Imana imbabazi agasaba nabo yagiriye ayomahano imbabazi abahari n’abadahari,akaba yikiranuye n’Imana n’Urwanda rwamubyaye.

  • turasaba leta yacu ko yajya isaba amahanga abo banru bakaza kuburanira ahubyaha byabereye kuko ubutabera bwacu turabwizeye siwe wambrere nabandi barahari kandi bararekurwa iyo basanze barengana

  • egoooooo !!!!
    ubuse uyu ni umunyarwandakazi ra ???
    nabonaga ari nk’umunyatchad !!!!

  • Habaho se na Manchester yo muri USA?

    • yes! ntabwo se uzi ko ubwongereza bwakoronije america?? kandi aho abongereza bageze bahita amazina yabo!!

Comments are closed.

en_USEnglish