Digiqole ad

USA: Urukiko rwemeye kwigizayo ikatirwa rya Munyenyezi

Stephen McAuliffe, Umucamanza mu rubanza Beatrice Munyenyezi aburanamo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku kuba yarabeshye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo ahabwe ibyangombwa bimwemerera gutura muri Amerika, yemeye kwigizayo ikatirwa rye nyuma yo kubisabwa n’abashinjacyaha bishyirwa muri Nyakanga tariki gatatu.

Munyenyezi Beatrice
Munyenyezi Beatrice

Mu ntangiro z’ukwezi kwa Gicurasi, abashinjacyaha John Capin na Aloke Chakravarty bahagarariye Leta muri uru rubanza basabye ko itariki yo gusomera imyanzuro yarwo yari iteganijwe tariki 3 Kamena 2013, yakwigizwa inyuma kuko ngo bahawe izindi nshingano kandi zihutirwa bagomba kubanza kurangiza.

Abunganizi mu mategeko ba Munyenyezi bakaba bavuga ko batishimiye uyu mwanzuro kuko ngo igihe umukiriya wabo amaze muri gereza kimaze kwikuba kane igihano ashobora kuzahabwa.

Munyenyezi yahamwe n’icyaha cyo kubeshya kugira ngo abone ibyangombwa by’inzira “immigration fraud”, mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’i Concord muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ariko ntiyahita akatirwa.

Munyenyezi, umubyeyi w’abana batatu yasabye kujya muri Amerika nk’impunzi mu 1995, aza guhabwa ubwenegihugu mu mwaka wa 2003.

Hakurikijwe amabwiriza ahana ibyaha yo mu mwaka wa 2010, icyaha Munyenyezi yakoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka icumi muri gereza, ariko abamuhagariye mu mategeko bo bavuga ko agomba guhanwa hakurikijwe amabwiriza yo mu mwaka wa 2003, ateganya igifungo kitarengeje amezi atandatu ari nayo mpamvu bavuga ko amaze gukuba igifungo agomba guhabwa incuro enye, bahereye igihe yafatiwe muri 2010.

Ubutabera bw’u Rwanda nabwo burekereje ko Munyenyezi akatirwa, nabwo bugahita busaba ko abwohererezwa bukamukurikiranaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu akekwaho.

Inkuru bifitanye isano iheruka: http://www.umuseke.rw/rwanda-amatsiko-ku-gihano-amerika-izahanisha-munyenyezi/

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ariko uyu mugore ni muntu ki wahangayikishije Isi nduzi ko ari Isi? ibye nibirangire.cga se tumenye ngo arananiranye..

  • Utyu mugore ibye bimaze kurambirana cyanee!! ubundi ubu aba agejeje iki gihe akora iki?

  • Nibyo koko niba Mme MUNYENYEZI (umugore wa Arsene Shalom NTAHOBARI) niba hari icyaha cyangwa ikosa yakoze hagati ya 1995-2003, kigaba cyarahanishwaga igihano gito (Amezi 6), nyuma ya 2010 kikaba gihanishwa igihano kinini (hejuru y’imyaka 10 ‘igifungo), Mme MUNYENYEZI aramutse ahamwe n’icyaha agomba guhabwa kiriya gihano gito.

    Ibyo bituruka kuri principle y’amategeko y’uko ubusanzwe itegeko ntirisubira inyuma (Non retroactivity of penal law) ariko na none hakaba indi principle y’uko ”ntawe ugomba guhabwa igihano kirenze icyateganywaga n’itegeko ryahanaga icyaha akurikiranweho igihe cyakorwaga”.

  • Wowe Mweusi…Urumuvugizi winterahamwe uriki? ESE ko bavuga ngo uwikeka amabinga nawe aba ayafite, aho nawe ntiwanyoyeho amaraso yabatutsi kugira ngo use nkabo, Dore ko muri Genocide ariko interahamwe zakoraga …ngo reka tubice..tubangwe namaraso wenda twazabyara abana basa neza natwe!!! Hmhh ahantu hose mbona wandika..uragenda wo oposinga ibitekerezo batanga kunterahamwe..aho ntiwahiye ubwoba batarakugeraho kandi bazakugeraho vuba buretse…nzaba ndeba niwongera Kurogotwa uri murikasho, buretse urihafi kwinera wanterasi we yigira umuvugizi uri debe ryibereye aho!!! Ntabwengye bwawe..ntanubwengye interahamwe zigeze zigira ntanubwo zizagira nokugeza zivuye munyigisho yibihome

    • Nibyo koko mweusi muzindi nkuru yigaragaza ukuntu kubabaza, ariko aha uramuhohoteye nyamara. Emmy uri mubaduteza bene bariya wita interahamwe. rwose zakoze ibintu bidasanzwe, ariko hari igihe zibagirwa zikavuga ibizima. Reka dutegereza iriya yingore.

    • Hhahaha…mwese murapfa ubusa wasanga ntanuko mubayeho mugihe abakina politic bazi icyo bayisaruramo naho mwe murashora ibigambo. kuba interahamwe ntibikuraho ko urubanza rudakurikiza amategeko nkuko nokuba wariciwe bidakuraho gukurikiza amategeko. aho uva ukagera hose uba uri hasi y’amategeko kandi yakagombye gukurikizwa uko biri. so murapfa ubusa. Ese waruziko ku ngoma ya Habyara abahutu benshi bari barwaye amavunja? ese urabiziko ubu hari abatutsi batagira aho kwegeka umusaya?! ubu ubwoko dusigaranye ni bubiri umukire n’umukene: Umututsi w’umukire abana n’umuhutu w’umukire vise versa. so mureke gupfa ubusa mwogatunga mwe kuko ibi bibazo murimo sinamwe mwabizanye ahubwo ni bakuru banyu cg ba papa banyu. Amahoro i rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish