Digiqole ad

USA: umusaza wariwe isura, amafoto ye yashyizwe ahagaragara

Umugabo witwa  Ronald Poppo yarokotse ubugizi bwa nabi bwamukorewe ubu akaba abasha kugenda no kuvuga. Abaganga bakaba batangaza ko ari mu bitaro ngo barebe uko batunganya isura ye yangijwe.

Intambwe za mbere za Ronald Poppo wariwe isura  photo Internet
Intambwe za mbere za Ronald Poppo wariwe isura photo Internet

Mu kwezi gushize uwitwa Rudy Eugene yasanze uyu musaza utagira aho aba ku muhanda i Miami (USA) atangira ku mushinga amenyo mu maso nk’urya mushikake, Police yatabaye ataramumara iramubuza aranga maze iramurasa agwa aho.

Eugene warashwe yariye bikomeye mu maso ha Ronald, yamuriye izuru, mu maso n’igice cyose cyo hejuru y’isura .

Poppo w’imyaka 65, yakuwemo ijisho ry’ibumoso ariko muganga atangaza bazakora ibishoboka byose akareba kuko yasigaranye irindi ryo ritangiritse.

Uyu mugizi wa nabi waryaga umuntu nkurya inyama, bivugwa ko yari yarenzwe n’ibiyobyabwenge bya LSD bituma ngo umuntu yumva uturemangingo turi gushya kugeza aho akora ibintu bidakorwa n’umuntu muzima nko kurya umuntu.

Dr Wrood Kassira yerekana bwa mbere amafoto ya Ronald
Dr Wrood Kassira yerekana bwa mbere amafoto ya Ronald
Eugene iburyo na Ronald Poppo atararibwa isura bombi bari abatemberezi batagira aho kuba muri Miami
Eugene iburyo na Ronald Poppo atararibwa isura bombi bari abatemberezi batagira aho kuba muri Miami
Eugene iburyo yararashwe arapfa nyuma yo kurya isura  Ronald uri ibumoso/photo internet
Eugene iburyo yararashwe arapfa nyuma yo kurya isura Ronald uri ibumoso/photo internet

Source: miamiherald

Corneille K Ntihabose
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • birasekeje koko ibyo bakina batangiye application gushira mu bikorwa bakina barya abantu none inkuru ibaye impamo vampire!!
    nibitaraza bizaza kuko satan niwo mugambi afite ibyo tubona bitugiraho ingaruka ngaho nimurebe kirabura yavuye iwabo muri afrika ajya miami ajyanwe no kubasamura isi igeze aho umwanzi ashaka koko!!

    • ubwiwe niki se ko ari umu nyafrica?? kubera uruhu rwirabura???” ahubwo ushobore kuba urwaye nawe??”

  • mbega ibintu bisekeje!umuntu arya undi koko? ndumiwe pe! ko mbona se bambaye ubusa?

  • oya ntabwo bisekeje ahubwo birarijije.

  • birarenze ahubwo ntibisekeje nagato isi igeze ku mpera pe arko buriya muri USA siho ikuzimu bavuze? ahaha

  • Ndumiwe .america ni indiri ya satani

  • Birabaje pe.umuntu arya undi nk’inyamaswa?ahubwo bazamugenzure neza basanga ariahobora kuba ariyo

  • ubu bya bipinga biri burayi iyo biza kuba byabaye mu rwanda baba bavuze ngo inzara isigaye itera abanyarwanda kurya abandi ni barebe maze baceentaho bitaba ariko biteye agahinda

  • Ariko se uwomugabowe ko numva wagirango nawe yari yagasomye !Kukise atirutse cyngwa ngo amurwanye.Yarateze bararya gusa?Gusabyo ibiyobyabwenge nkibyo ntibizagere iwacu.

  • yebabaweeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • hariya hanti ni ikuzimu pe!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!ibintu biberayo ntahandi ndabyumva!!!!!

  • Biraababaje cyane

  • Ntibisekeje ahubwo biteye agahinda. Ibyo mu minsi ya nyuma n’ibi byibatangaza. Hazaza n’ibindi birushijeho kuba bibi. Satani arimo gukaza umurego mu gukoresha abo yagize imbata ariko nimureke twakire Yesu kuko ari bwo buryo bwonyine bwo kumutsinda. Abiyemeje kuba abe duhaguruke tubwirize abantu ubutumwa kuko satani dore arashaka kwisasira benhi

  • ibintu byarakomeye cyane!

  • Ariko menya yarabanje no kumu myamyamya… kuko mbona bose bari bambaye ubusa!
    Isi iraboze!

  • ni nasila birababaje peeeeeeee! abaye nkawawundi

Comments are closed.

en_USEnglish