Usa: Umunyarwanda yasohoye indirimbo yikoma Abanyapolitiki babeshya abaturage
Umuhanzi w’Umunyarwanda ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbi yise Abanyapolitiki muratubeshya, mu magambo agize iyi ndirimbo humvikanamo ko yikoma abanyapolitiki bamwe na bamwe badakora ibyo bemereye abaturage.
David Diyen nk’amazina ye y’ubuhanzi ariko ubundi akaba yitwa Ndikumana David ubwo yagezaga iyi ndirimbo ku itangazamakuru, yavuzeko ayishyize hanze mu rwego rwo kubwira abanyapolitiki bamwe na bamwe ko batagomba kuvangira abaturage ngo babashuke ahubwo ko bagomba guharanira inyungu zabo kandi bagashakira hamwe icyabateza imbere.
Diyen usanzwe uzwi mundirimbo nka The one, BASKETBALL, Partyl n’izindi , asanga abantu bakwiye kwitondera ibyemozo bafata mugushyigirira abanyapolitike babatiza umurindi rimwe narimwe usanga ibyemezo bafata bisenya igihugu.
Uyu musore ukora muzika nk’utarabigize umwuga akangurira urubyiruko kuba maso, rukagira uguhitamo kwiza kandi kubaka. Iyi ndirimbo yakonzwe na Producer Licl Lick nawe ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kanda hano wumve indirimbo “ Abanyapolitiki muratubeshya”
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com
7 Comments
Indilimbo nziza cyane.
Abanyapolitiki bose duhereye kubasaba imbabazi muri ndumunyarwanda ndetse nabahari bo badasaba imbabazi narimwe ndavuga abateye u Rwanda muri 1990.
warasaze
arko sha mwaridagaduye tuuu ubwose waruremerewe kuburyo utarikubasha kwihangana ngo ureke kuvuga amangambure nk’ayo?arko sha mwabaye mute?
Kanyamanza ibyuvuga nibyo kuko nitutagera kuribyo ntabumwe nubwiyunge tuzageraho twebwe bene Kanyarwanda
Uvuze ukuri rwose
Diye ibyavuga nukuri kuko beshi bapfs kugendera mukigare batazi iyobajya kd nyuma ugasanga nibo badushyize mubibazo,wakoze Diye kd komerezaho
Comments are closed.