Digiqole ad

USA: Umugabo 'yishe' abana be batanu

Timothy Ray Jones arakekwaho kwica aba ne batanu akajya guhisha imirambo yabo mu yindi Leta aturutse muri Leta ya Carolina nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP.

Timothy Ray Jones ukekwaho kwica abana be batanu akabashyinguraku muhanda
Timothy Ray Jones ukekwaho kwica abana be batanu akabashyinguraku muhanda

Uyu mugabo watawe muri yombi na Polisi ya Leta ya Mississippi ariko akekwaho ibindi byaha.

Abana batanu bishwe bava ku mwaka umwe kugeza ku munani, byatangajwe ko baburiwe irengero kuva  kuwa gatatu, ubwo nyina wabo yabwiraga Polisi ko kandi adashobora no kumenya aho uwahoze ari umugabo we aherereye.

Abayobozi baje kubona imirambo y’aba bana hafi y’umuhanda muri Leta ya Alabama nyuma yo gushakisha amasaha menshi.

Polisi yabonye imibiri y’aba bana yifashishije Ray Jones yari imaze gufata ikamukoresha mu iperereza.

Uyu mubyeyi gito ariko yari yafatiwe mu majyepfo ya Leta ya Mississippi  kuwa gatandatu atwaye imodoka ariko ngo yafashe ibiyobyabwenge byinshi.

Icyatumye Polisi imukoraho iperereza ku bwicanyi ni uko mu modoka ye bahabonye n’amaraso akekwaho ubwicanyi atyo kugeza agejejwe ku mirambo y’abana be.

Polisi ikoresheje ikoranabuhanga rigenzura imodoka yasanze uyu mugabo ari gushakishwa na Polisi muri Leta ya Carolina y’epfo akurikiranyweho kubura kw’abana be batanu bariho bashakishwa mu gihugu hose.

Uyu mugabo ngo akaba yari yabwiye abaturanyi be muri Leta ya Carolina y’Epfo ko ari kwitegura kuva muri iyi Leta abamo ajyanye n’abana be.

Yanyoye ibiyobyabwenge yicira abana be muri Leta ya South Carolina ajya kubashyingura ku muhanda muri Leta ya Alabama afatirwa muri Leta ya Mississippi
Yanyoye ibiyobyabwenge, yiciye abana be muri Leta ya South Carolina ajya kubashyingura ku muhanda muri Leta ya Alabama afatirwa muri Leta ya Mississippi

 

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • AFGGNHF NRRYTYTJ TGH

  • MURAHO

  • NAHANWE BIKOMEYE.

  • ibiyobya bwenge ni bibi cyane,Leta zemera ko abaturage bazo bakoresha ibiyobyabwenge,zizafatirwe ingamba kuko nibo ba nyirabayazana b,inkozi z,ibibi.(ngo ni ukwishyira ukizana kwa muntu da)ABANTU MAMARANA?isi nigire ico ikora kabisa.

  • AHAAAAAAAAAAAAAAAAAA ISI IRASHAJE RWOSE TU

Comments are closed.

en_USEnglish