Digiqole ad

USA: Pasiteri arashinjwa kwica umugore we akajya mu butinganyi

Richard Lee Shahan wo muri leta y’Alabama muri Leta zunze ubumwe z’Amerika akurikiranweho kwica umugorewe amujombaguye ibyuma, nyuma azagufatirwa ku kibuga cy’indege muri uku kwezi kwa Mutarama agiye mu Bwongereza kurongora umugabo mu genzi we nk’uko bivugwa n’ubushinjacyaha muri Amerika.

Pasiteri Lee Shahan ushinjwa kwica umugore we ashaka kuba umutinganyi
Pasiteri Lee Shahan ushinjwa kwica umugore we ashaka kuba umutinganyi

Uyu pastier Richard Lee Shahan yatawe muri yombi tariki ya 1 Mutarama, 2014 ku kibuga cy’indege cy’i Nashville nyuma y’amazi atanu uwari umugore we amwivuganye nyuma yo kumutera ibyuma mu rugo iwe.

Nyuma yo kureba muri butumwa bugufi yagendaga yandikirirana n’inshuti ze, busaga 3000, ubushinjacyaha buvuga ko basanze Pasiteri Shahan yarapangaga guhura n’inshuti y’umugabo ku mugabane w’Uburayi.

Akaba yari kubanza kujya mu gihugu cya Kazakhstan nk’uko yabibwiye umuryango we, yari agiye mu ruzinduko ruzamara imyaka itatu nyuma akajya kuba mu Bwongereza.

Umushinjacyaha wungirije, Leigh Gwathney yabwiye urubuga rwa Internet AL.com ati “Yateganyaga kuba umuturage waho, agatangirayo ubuzima bushya n’umugabo w’inshuti ye yari agiye kurongora.”

Yongeraho ati “Nta gitekerezo cyo kugaruka muri Amerika yari afite, nta rugo yari ahasize kandi yari yaramaze gusezera abo mu muryango we.”

Shahan yatanze amafaranga y’ingwate ahwanye n’amadolari ibihumbi 100 ubwo yafatwaga mbere akaza kurekurwa, ariko yari yategetswe kuguma mu rugo iwe kugeza urubanza rurangiye.

Urukiko rurakora uko rushoboye ngo ruce urubanza rw’ubwicany bwakorewe umugore wa Shahan nk’uko bivugwa n’umunyamategeko we John Lentine.

Pasiteri Shahan yafunzwe igihe gito kubera iperereza, ubwo umugore we yari amaze gupfa muri Nyakanga, 2013 ariko hashize amasaha 48 ararekurwa.

Louise Karen Shahan wari umugore wa Pasiteri Lee
Louise Karen Shahan wari umugore wa Pasiteri Lee

Nyuma yo kurekurwa Pasiteri Shahan yaje kwegura ku mirimo ye nka Pasiteri w’Abana n’Umuryango ndetse akaba yari n’Umuyobozi ushinzwe ubufasha mu rusengero rwitwa First Baptist ahitwa Homewood, Alabama.

Iyi mirimo akaba yarayisezeyeho tariki ya 31 Ukubuza, 2013. Ntiharasobanuka neza impamvu, abashinjacyaha bashyize imbaraga mu gukurikirana iby’uru rubanza dore ko Shahan yari yafashwe akarekurwa.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ibi ntaho utabisangamu madini y’inzaduka,dore ko no muri kiriziya Gatorika naho bibamo,ariko rero mwese mugaruke kw’isoko aho Yezu yasize ashinze kiriziyamaze dusenge turwanye satani,kuko niwe wabatandukanyije na kiriziya ,kuko nibwo yabonyebwo kubakoresha uko yishakiyekandi ubundi turi umwe muri Yezu kristu.

  • Ibi bigoryi nibyo byirirwa byigisha ubusambanyi bwabantu bahuje ibitsina,shaaa,ababasenzi tuzabafatira ibyemezo nidusha twese tuzabe ibyihebe…

  • Yooo, Hari igihe uriya mupasiteri aba akorana n’imyuka mibi, hakagira amabanga umugore we amenya agahita amwirenza, agakomeza ubutinganyi kuko abatinganyi nabo bagira forces sataniques bakorana nazo.

  • Ariko Satani agira ingufu nyinshi aho usanga umuntu yarari Pasiteri mu rusengero abwiriza abantu bose bakuzura imyuka abandi bagatangira kuvuga indimi akanya gato cyane ugasanga yagiye mu byaha ndenga kamere. Imana itabare abantu bayo vuba cg azasange bose barangiritse abure abo ajyana.

Comments are closed.

en_USEnglish